Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cya 2 Abakorinto 2 ABAKORINTO IBIVUGWAMO 1 Intashyo (1, 2) Imana iduhumuriza mu bibazo byacu byose (3-11) Pawulo agira icyo ahindura ku ngendo yateganyaga gukora (12-24) 2 Pawulo yifuzaga ko bagira ibyishimo (1-4) Umuntu wakoze icyaha ababarirwa kandi akagarurwa mu itorero (5-11) Pawulo ari i Tirowa no muri Makedoniya (12, 13) Umurimo dukora. Urugendo rwo kwiyerekana (14-17) Ntiducuruza ijambo ry’Imana (17) 3 Amabaruwa yemeza ko dukwiriye (1-3) Abakozi babwiriza iby’isezerano rishya (4-6) Ubwiza burabagirana bw’isezerano rishya (7-18) 4 Umucyo w’ubutumwa bwiza (1-6) Ubwenge bw’abatizera bwarahumye (4) Ubutunzi buri mu bikoresho bikozwe mu ibumba (7-18) 5 Twifuza cyane guhabwa inzu yo mu ijuru (1-10) Umurimo wo kwiyunga n’Imana (11-21) Icyaremwe gishya (17) Intumwa zihagarariye Kristo (20) 6 Ntimugapfushe ubusa ineza ihebuje Imana ibagaragariza (1, 2) Ibyaranze umurimo wa Pawulo (3-13) Ntimukifatanye n’abatizera (14-18) 7 Mwiyeze kandi mwirinde ikintu cyose cyabanduza (1) Pawulo agaragaza uko yishimira cyane Abakorinto (2-4) Tito atanga amakuru meza (5-7) Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka hamwe no kwihana (8-16) 8 Gukusanya imfashanyo zigenewe Abakristo b’i Yudaya (1-15) Tito yoherezwa i Korinto (16-24) 9 Igituma umuntu agira icyo atanga (1-15) Imana ikunda umuntu utanga yishimye (7) 10 Pawulo avuganira umurimo yakoze (1-18) Intwaro zacu si iz’abantu (4, 5) 11 Pawulo n’intumwa z’akataraboneka (1-15) Ibibazo Pawulo yahuye na byo bitewe n’uko yari intumwa (16-33) 12 Ibyo Pawulo yeretswe (1-7a) “Ihwa ryo mu mubiri” rya Pawulo (7b-10) Intumwa z’akataraboneka ntiziruta Pawulo (11-13) Pawulo ahangayikira Abakorinto (14-21) 13 Inama za nyuma n’amagambo yo kubatera inkunga (1-14) “Mukomeze kwisuzuma murebe niba mugifite ukwizera gukomeye” (5) Muhinduke mukore ibyiza, mugire imitekerereze imwe (11)