ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Abacamanza 1:1-21:25
  • Abacamanza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abacamanza
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abacamanza

ABACAMANZA

1 Yosuwa amaze gupfa,+ Abisirayeli* babaza Yehova+ bati: “Ni nde muri twe uzabanza gutera Abanyakanani?” 2 Yehova arabasubiza ati: “Abakomoka mu muryango wa Yuda ni bo bazabanza+ kandi nzatuma bafata* icyo gihugu.” 3 Nuko abo mu muryango wa Yuda babwira abavandimwe babo bakomoka kuri Simeyoni bati: “Nimuze mu karere twahawe*+ mudufashe kurwanya Abanyakanani, natwe tuzaza mu karere kanyu tubafashe.” Nuko abakomoka kuri Simeyoni bajyana na bo.

4 Igihe abo mu muryango wa Yuda bateraga Abanyakanani n’Abaperizi, Yehova yatumye babatsindira+ i Bezeki, batsinda ingabo 10.000. 5 Basanze Adoni-bezeki i Bezeki, baharwanira na we kandi batsinda Abanyakanani+ n’Abaperizi.+ 6 Ariko igihe Adoni-bezeki yahungaga baramukurikiye, baramufata, bamuca ibikumwe n’amano manini. 7 Nuko Adoni-bezeki aravuga ati: “Hari abami 70 naciye ibikumwe n’amano manini batoragura ibyokurya munsi y’ameza yanjye. Ibyo nabakoreye ni byo nanjye Imana inkoreye.” Hanyuma bamujyana i Yerusalemu+ maze apfirayo.

8 Nanone abakomoka kuri Yuda bateye Yerusalemu+ barayifata, bicisha inkota abahatuye bose, maze uwo mujyi barawutwika. 9 Hanyuma baramanuka batera Abanyakanani bari batuye mu karere k’imisozi miremire n’i Negebu no muri Shefela.+ 10 Nanone bateye Abanyakanani bari batuye i Heburoni (Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-aruba), batsinda Sheshayi, Ahimani na Talumayi.+

11 Bavayo batera abari batuye i Debiri.+ (Debiri yahoze yitwa Kiriyati-seferi.)+ 12 Kalebu+ aravuga ati: “Umuntu uri butsinde Kiriyati-seferi akayifata, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”+ 13 Nuko Otiniyeli+ umuhungu wa Kenazi,+ murumuna wa Kalebu, afata uwo mujyi maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa. 14 Akisa agiye kujya ku mugabo we Otiniyeli, yinginga uwo mugabo we ngo asabe papa we Kalebu isambu. Nuko Akisa ava ku ndogobe.* Kalebu aramubaza ati: “Urifuza iki?” 15 Akisa aramusubiza ati: “Mpa umugisha, kuko isambu wampaye ari iyo mu majyepfo,* umpe na Guloti-mayimu.”* Nuko Kalebu amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo.

16 Abakomoka kuri Keni,+ papa w’umugore wa Mose,+ bava mu mujyi w’ibiti by’imikindo*+ bari kumwe n’abo mu muryango wa Yuda, bajya mu butayu bwo mu Buyuda mu majyepfo ya Aradi,+ baturana n’abaturage baho.+ 17 Abo mu muryango wa Yuda n’abavandimwe babo bo mu muryango wa Simeyoni batera Abanyakanani bari batuye i Sefati, barabarimbura.+ Uwo mujyi bawita Horuma.*+ 18 Hanyuma abo mu muryango wa Yuda bafata Gaza,+ Ashikeloni,+ Ekuroni+ n’uturere twaho. 19 Yehova yashyigikiye abo mu muryango wa Yuda maze bafata akarere k’imisozi miremire, ariko ntibashobora kwirukana abaturage bo mu bibaya, kuko bari bafite amagare y’intambara afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.*+ 20 Heburoni bayihaye Kalebu nk’uko Mose yari yarabimusezeranyije,+ ahirukana abahungu batatu ba Anaki.+

21 Ariko abakomoka kuri Benyamini ntibirukanye Abayebusi bari batuye i Yerusalemu, ahubwo Abayebusi bakomeje guturana na bo muri Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.*+

22 Hagati aho, abakomoka kuri Yozefu+ bateye i Beteli kandi Yehova yarabashyigikiye.+ 23 Igihe abakomoka kuri Yozefu bajyaga kuneka i Beteli (uwo mujyi wahoze witwa Luzi),+ 24 hari umugabo babonye asohotse muri uwo mujyi, nuko baramubwira bati: “Turakwinginze, twereke aho tunyura kugira ngo twinjire mu mujyi, natwe tuzakugaragariza urukundo rudahemuka.” 25 Nuko uwo mugabo abereka aho binjirira muri uwo mujyi. Bicisha inkota abawutuye, ariko uwo mugabo n’abo mu muryango we bose barabareka barigendera.+ 26 Uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti yubakayo umujyi awita Luzi. Uko ni ko witwa kugeza n’uyu munsi.

27 Abakomoka kuri Manase ntibafashe Beti-sheyani n’imidugudu yaho, Tanaki+ n’imidugudu yaho, Dori n’abaturage baho n’imidugudu yaho, Ibuleyamu n’abaturage baho n’imidugudu yaho na Megido n’abaturage baho n’imidugudu yaho.+ Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu. 28 Abisirayeli bamaze gukomera, bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+

29 Abakomoka kuri Efurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanani bari batuye i Gezeri. Abo Banyakanani bakomeje guturana n’abakomoka kuri Efurayimu i Gezeri.+

30 Abakomoka kuri Zabuloni ntibirukanye abaturage b’i Kitironi n’ab’i Nahaloli.+ Abo Banyakanani bakomeje guturana na bo bakora imirimo y’agahato.+

31 Abakomoka kuri Asheri ntibirukanye abaturage bo muri Ako, ab’i Sidoni,+ abo muri Ahulaba, Akizibu,+ Heliba, Afiki+ n’abo muri Rehobu.+ 32 Abo Banyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu kubera ko abakomoka kuri Asheri batabirukanye.

33 Abakomoka kuri Nafutali ntibirukanye abaturage b’i Beti-shemeshi n’ab’i Beti-anati,+ ahubwo bakomeje guturana n’abo Banyakanani bo muri icyo gihugu.+ Abakomoka kuri Nafutali bakoresheje abaturage b’i Beti-shemeshi n’ab’i Beti-anati imirimo y’agahato.

34 Abamori bahejeje abakomoka kuri Dani mu karere k’imisozi miremire, ntibabemerera kumanuka ngo bature mu bibaya.+ 35 Nuko Abamori bakomeza gutura ku Musozi wa Heresi muri Ayaloni+ n’i Shalubimu.+ Ariko abakomoka kuri Yozefu bamaze gukomera* bakoresha abo bantu imirimo y’agahato. 36 Akarere k’Abamori kaheraga ku nzira izamuka ijya Akurabimu,+ kagahera n’i Sela kakazamuka mu misozi.

2 Nuko umumarayika wa Yehova+ ava i Gilugali+ arazamuka ajya i Bokimu, aravuga ati: “Nabakuye muri Egiputa mbazana mu gihugu narahiriye ba sogokuruza banyu ko nzabaha.+ Nanone naravuze nti: ‘sinzigera nica isezerano nagiranye namwe.+ 2 Namwe ntimuzagirane isezerano n’abaturage bo muri iki gihugu,+ ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’+ Ariko ntimwanyumviye.+ Mwabitewe n’iki? 3 Ni yo mpamvu nanjye navuze nti: ‘sinzirukana+ abaturage baho kandi bazababera umutego,+ babashuke batume musenga imana zabo.’”+

4 Nuko umumarayika wa Yehova akimara kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, batangira kurira cyane. 5 Aho hantu bahita Bokimu,* maze bahatambira Yehova ibitambo.

6 Yosuwa amaze gusezerera Abisirayeli, buri wese aragenda ajya mu karere yari yarahawe kugira ngo bafate icyo gihugu.+ 7 Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cy’abakuru b’Abisirayeli bakomeje kubaho Yosuwa amaze gupfa, ni ukuvuga abari barabonye ibintu bikomeye byose Yehova yakoreye Abisirayeli.+ 8 Hanyuma Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugaragu wa Yehova, aza gupfa afite imyaka 110.+ 9 Bamushyingura mu isambu yo mu murage we i Timunati-heresi,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’Umusozi wa Gashi.+ 10 Ab’icyo gihe bose barapfa, havuka abandi batigeze bamenya Yehova cyangwa ibyo yakoreye Isirayeli.

11 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga kandi bakorera* Bayali.+ 12 Bataye Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Nanone bakoreye izindi mana zo mu bihugu byari bibakikije barazunamira,+ maze barakaza Yehova.+ 13 Bataye Yehova bakorera Bayali n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+ 14 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza abantu barabasahura,+ abateza* abanzi babo bari babakikije+ kandi kuva icyo gihe ntibongeye kurwanya abanzi babo ngo babatsinde.+ 15 Aho bajyaga hose Yehova yakomezaga kubarwanya* bakagerwaho n’ibyago,+ nk’uko Yehova yari yarabivuze kandi Yehova yari yarabibarahiriye.+ Bahuye n’ibibazo bikomeye cyane.+ 16 Yehova yabashyiriragaho abacamanza, bakabakiza ababasahuraga.+

17 Icyakora bangaga kumvira n’abo bacamanza, ahubwo bagasenga izindi mana* bakazunamira. Ntibiganye ba sekuruza bumviraga amategeko ya Yehova.+ Bo byarabananiye. 18 Iyo Yehova yabashyiriragaho abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli abanzi babo babategekaga igihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho. Yehova yabagiriraga impuhwe+ iyo yumvaga gutaka kwabo bitewe n’ababatotezaga+ kandi bakabagirira nabi.

19 Ariko iyo uwo mucamanza yapfaga, bongeraga gukora ibikorwa bibi kurusha ba sekuruza, bagasenga izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Bakomezaga gukora ibyo bikorwa byabo kandi bagasuzugura Imana. 20 Nuko Yehova arakarira Abisirayeli cyane,+ aravuga ati: “Kubera ko aba bantu bishe isezerano+ nagiranye na ba sekuruza ntibanyumvire,+ 21 nanjye nta bantu bo mu gihugu na kimwe mu byo Yosuwa atatsinze nzirukana.+ 22 Ibyo bizatuma ngerageza Abisirayeli, menye niba bazakomeza kumvira Yehova+ nk’uko ba sekuruza bamwumviraga.” 23 Nuko Yehova ntiyirukana abantu bo muri ibyo bihugu. Ntiyahise abirukana kandi ntiyari yaratumye Yosuwa abatsinda.

3 Ibi ni byo bihugu Yehova yaretse kugira ngo agerageze Abisirayeli bose batari barigeze bajya ku rugamba ngo barwane n’Abanyakanani.+ 2 (Byari ukugira ngo Abisirayeli batari barigeze bajya kurwana intambara, na bo bamenyere kurwana.) 3 Ibyo bihugu ni ibi: Abami batanu bishyize hamwe b’Abafilisitiya,+ Abanyakanani bose, Abasidoni,+ Abahivi+ batuye ku musozi wa Libani,+ uhereye ku musozi wa Bayali-herumoni kugera i Rebo-hamati.*+ 4 Imana yakoresheje ibyo bihugu kugira ngo igerageze Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarahaye ba sekuruza binyuze kuri Mose.+ 5 Nuko Abisirayeli baturana n’Abanyakanani,+ Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi. 6 Abisirayeli bashaka abakobwa babo, abakobwa babo na bo babashyingira abahungu babo, batangira gukorera imana zabo.+

7 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga, bibagirwa Yehova Imana yabo, basenga Bayali+ n’inkingi z’ibiti*+ abantu bo muri ibyo bihugu basengaga. 8 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* umwami wa Mezopotamiya* witwaga Kushani-rishatayimu, bamukorera imyaka umunani. 9 Igihe Abisirayeli batakiraga Yehova ngo abatabare,+ Yehova yabahaye umuntu wo kubatabara+ ari we Otiniyeli,+ umuhungu wa Kenazi murumuna wa Kalebu. 10 Umwuka wa Yehova uza kuri Otiniyeli+ aba umucamanza wa Isirayeli. Nuko agiye ku rugamba Yehova atuma atsinda Kushani-rishatayimu umwami wa Mezopotamiya. 11 Igihugu kimara imyaka 40 gifite amahoro. Hanyuma Otiniyeli umuhungu wa Kenazi arapfa.

12 Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga.+ Nuko Yehova atuma Eguloni umwami w’i Mowabu+ atsinda Abisirayeli, kuko bakoze ibintu Yehova yanga. 13 Nanone Eguloni yishyize hamwe n’Abamoni+ n’Abamaleki+ batera Abisirayeli, bafata umujyi w’ibiti by’imikindo.*+ 14 Abisirayeli bamaze imyaka 18 bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu.+ 15 Nuko Abisirayeli binginga Yehova ngo abatabare.+ Yehova abashyiriraho umuntu wo kubakiza,+ ari we Ehudi+ umuhungu wa Gera wo mu muryango wa Benyamini,+ wakoreshaga imoso.+ Hashize igihe, Abisirayeli bamuha imisoro ngo ayishyire Eguloni umwami w’i Mowabu. 16 Hagati aho Ehudi yacuze inkota ityaye impande zombi, yari ifite uburebure bwa santimetero zigera kuri 40.* Ayambara ku itako ry’iburyo, arenzaho umwenda we. 17 Nuko Ehudi ageze kwa Eguloni umwami w’i Mowabu, amuha ya misoro. Eguloni yari abyibushye cyane.

18 Ehudi amaze gutanga iyo misoro, we n’abaje bayimutwaje baragenda. 19 Ariko bageze aho bacukura amabuye i Gilugali,+ Ehudi asubirayo abwira umwami ati: “Mwami, hari ibanga nshaka kukubwira.” Umwami abwira abari aho ati: “Nimuceceke!” Avuze atyo, abagaragu be bose barasohoka. 20 Nuko Ehudi amusanga aho yari yicaye wenyine mu cyumba cye cyo hejuru cyabaga kirimo akayaga. Ehudi aramubwira ati: “Ngufitiye ubutumwa buturutse ku Mana.” Umwami abyumvise ahaguruka ku ntebe ye. 21 Nuko Ehudi afata inkota yari ku itako rye ry’iburyo akoresheje ukuboko kwe kw’ibumoso, ayimutikura mu nda. 22 Ikirindi cyayo cyinjirana na yo, irigita mu binure kuko atayimukuyemo, maze umwanda* urasohoka. 23 Ehudi asohokera ku ibaraza,* asiga akinze inzugi z’icyo cyumba cyo hejuru, arazikomeza. 24 Amaze kugenda, abagaragu ba Eguloni baragaruka basanga imiryango y’icyumba cyo hejuru irafunze. Baravuga bati: “Ahari wenda umwami yaba arimo kwituma.”* 25 Bakomeza gutegereza kugeza aho bumva na bo bibateye isoni, nuko babonye adakinguye inzugi z’icyumba cyo hejuru, bafata urufunguzo bafungura imiryango basanga shebuja aryamye hasi yapfuye.

26 Ehudi yahunze bacyibaza ibyabaye, anyura aho bacukura amabuye,+ ahungira i Seyira, 27 mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ Agezeyo avuza ihembe,+ maze Abisirayeli baramanuka bava mu karere k’imisozi miremire ari we ubayoboye. 28 Arababwira ati: “Nimunkurikire kuko Yehova atumye mutsinda abanzi banyu, ari bo Bamowabu.” Nuko baramukurikira, bafata ibyambu bya Yorodani kugira ngo babuze Abamowabu kwambuka. Nta muntu n’umwe bemereye kwambuka. 29 Icyo gihe bica Abamowabu bagera ku 10.000+ bari abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari, ntihagira n’umwe urokoka.+ 30 Uwo munsi Abisirayeli batsinda Mowabu, maze igihugu kimara imyaka 80 gifite amahoro.+

31 Nyuma ya Ehudi, Shamugari+ umuhungu wa Anati na we yakijije Abisirayeli igihe yicaga Abafilisitiya 600+ abicishije inkoni isongoye.*+

4 Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongeye gukora ibyo Yehova yanga.+ 2 Nuko Yehova abateza* Yabini umwami w’i Kanani+ wategekaga i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, wari utuye i Harosheti-goyimu.+ 3 Abisirayeli batakira Yehova+ ngo abafashe kuko Yabini yari afite amagare y’intambara 900 ariho inziga zifite ibyuma bityaye cyane*+ kandi akaba yari amaze imyaka 20 abategekesha igitugu.+

4 Icyo gihe umuhanuzikazi+ Debora, umugore wa Lapidoti, ni we waciraga imanza Abisirayeli. 5 Yakundaga kwicara munsi y’igiti cye cy’umukindo, hagati y’i Rama+ n’i Beteli,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bajyaga kumureba kugira ngo abacire imanza. 6 Debora atuma kuri Baraki+ umuhungu wa Abinowamu w’i Kedeshi-nafutali,+ ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ngo: ‘shaka abagabo 10.000 bo mu muryango wa Nafutali no mu wa Zabuloni, mujyane* ku Musozi wa Tabori. 7 Nanjye nzatuma Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, agusanga ku mugezi* wa Kishoni,+ ari kumwe n’amagare ye y’intambara n’abasirikare be kandi nzatuma mumutsinda.’”+

8 Baraki abwira Debora ati: “Niwemera ko tujyana ndajyayo. Ariko nutemera ko tujyana, sinjyayo.” 9 Debora aramusubiza ati: “Nta kibazo turajyana. Icyakora si wowe uzahabwa icyubahiro muri icyo gitero, kuko Yehova azatuma Sisera+ yicwa n’umugore.” Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi.+ 10 Baraki atumaho abo mu muryango wa Zabuloni n’uwa Nafutali+ ngo baze i Kedeshi, nuko abagabo 10.000 baramukurikira na Debora azamukana na we.

11 Hagati aho, Heberi w’Umukeni yari yaritandukanyije n’abandi Bakeni+ bakomoka kuri Hobabu, sebukwe wa Mose+ kandi ihema rye ryari iruhande rw’igiti kinini cy’i Sananimu, i Kedeshi.

12 Babwira Sisera ko Baraki umuhungu wa Abinowamu yazamutse akajya ku Musozi wa Tabori.+ 13 Sisera ahita ahuriza hamwe amagare ye yose y’intambara, ni ukuvuga amagare y’intambara 900 afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane,* ahuriza hamwe n’abasirikare be bose maze bava i Harosheti-goyimu bajya ku mugezi wa Kishoni.+ 14 Nuko Debora abwira Baraki ati: “Haguruka, kuko uyu munsi Yehova agiye gutuma utsinda Sisera. Wizere ko Yehova ari we ukuyoboye.” Baraki amanuka Umusozi wa Tabori ari kumwe na ba bagabo 10.000. 15 Nuko Yehova ateza urujijo+ Sisera n’amagare ye yose y’intambara n’ingabo ze zose, maze Baraki abicisha inkota. Sisera ava mu igare rye, ahunga n’amaguru. 16 Baraki akurikira ayo magare y’intambara n’izo ngabo, abageza i Harosheti-goyimu, nuko ingabo za Sisera zose azicisha inkota, ntihasigara n’umwe.+

17 Sisera yahunze n’amaguru, agera ku ihema rya Yayeli,+ umugore wa Heberi+ w’Umukeni, kuko Yabini+ umwami w’i Hasori yari incuti yo kwa Heberi w’Umukeni. 18 Yayeli arasohoka ajya guha ikaze Sisera aramubwira ati: “Injira databuja, injira hano. Witinya.” Nuko yinjira mu ihema rye. Maze Yayeli amworosa ikiringiti. 19 Hanyuma Sisera abwira Yayeli ati: “Ndakwinginze, mpa amazi yo kunywa kuko mfite inyota.” Nuko Yayeli apfundura agafuka k’uruhu* karimo amata, aramuha aranywa,+ maze arongera aramworosa. 20 Sisera aramubwira ati: “Hagarara ku muryango w’ihema maze nihagira umuntu uza akakubaza ati: ‘nta muntu ugeze aha?,’ umusubize ko nta we!”

21 Ariko kubera ko Sisera yari ananiwe cyane, yahise asinzira. Nuko Yayeli umugore wa Heberi afata urubambo* rw’ihema n’inyundo, agenda yomboka aramwegera, amushinga urwo rubambo mu musaya, rurahinguranya rwinjira mu butaka. Nuko Sisera arapfa.+

22 Baraki aje akurikiye Sisera, Yayeli arasohoka aza kumusanganira, aramubwira ati: “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Yinjirana na we, asanga Sisera aryamye hasi yapfuye, urubambo rushinze mu musaya.

23 Uko ni ko uwo munsi Imana yatumye Abisirayeli batsinda Yabini umwami w’i Kanani.+ 24 Abisirayeli bakomeje kurwanya Yabini umwami w’i Kanani+ kugeza bamwishe.+

5 Uwo munsi Debora+ na Baraki+ umuhungu wa Abinowamu bararirimba bati:+

 2 “Kubera ko muri Isirayeli abasirikare barekuye umusatsi,*

Kandi abantu bakaba baritanze,+

Nimusingize Yehova.

 3 Nimwumve mwa bami mwe; namwe mwa batware mwe, nimutege amatwi:

Ngiye kuririmbira Yehova.

Ndirimbe nsingiza* Yehova+ Imana ya Isirayeli.+

 4 Yehova, igihe wazaga uturutse i Seyiri,+

N’igihe wazaga uturutse mu karere ka Edomu,

Isi yaratigise, ijuru rigusha imvura,

Ibicu bitonyanga amazi.

 5 Imisozi yashongeye* imbere ya Yehova,+

Ndetse na Sinayi ishongera imbere ya Yehova,+ Imana ya Isirayeli.+

 6 Mu minsi ya Shamugari+ umuhungu wa Anati,

Mu minsi ya Yayeli,+ imihanda ntiyari ikigendwa,

Abagenzi banyuraga mu tuyira.

 7 Abatuye mu giturage cya Isirayeli bari barashize,

Bari barashize, kugeza aho njyewe Debora+ nahagurukiye,

Kugeza aho nahagurukiye ndi umubyeyi muri Isirayeli.+

 8 Bihitiyemo izindi mana,+

Maze ku marembo haba intambara.+

Mu basirikare 40.000 ba Isirayeli,

Nta n’umwe wabaga afite ingabo cyangwa icumu.

 9 Umutima wanjye uri kumwe n’abayobozi b’ingabo za Isirayeli,+

Bajyanye n’abaturage ku bushake;+

Nimusingize Yehova.

10 Mwebwe abagendera ku ndogobe,

Mwebwe abicaye ku matapi meza cyane,

Namwe abagenda mu muhanda,

Nimutekereze kuri ibi:

11 Amajwi y’abavomaga amazi yumvikaniye ku mariba,

Ni ho bavugiye ibyo gukiranuka Yehova yakoze,

Ibikorwa byo gukiranuka by’abatuye mu giturage cyo muri Isirayeli.

Nuko abantu ba Yehova baramanuka bajya ku marembo.

12 Kanguka, kanguka Debora we,+

Kanguka, kanguka uririmbe!+

Nawe Baraki+ umuhungu wa Abinowamu, haguruka ujyane abo wafatiye ku rugamba!

13 Ni bwo abarokotse bamanutse bagasanga abakomeye;

Abantu ba Yehova baransanga ngo dutere abafite imbaraga.

14 Abari mu bibaya baturutse mu Befurayimu,

Baragukurikiye Benyamini we, bari mu ngabo zawe.

Abakuru b’ingabo baturutse mu Bamakiri,+

Abinjiza abantu mu ngabo* baturuka kwa Zabuloni.

15 Abatware bakomoka kuri Isakari bari kumwe na Debora,

Isakari yari kumwe na Debora, na Baraki yari kumwe na we.+

Yoherejwe mu kibaya agenda n’amaguru,+

Abo mu muryango wa Rubeni bananiwe gufata umwanzuro.

16 Kuki wicaye hagati y’imitwaro ibiri,

Wiyumvira ijwi ry’imyirongi bavugiriza imikumbi yabo?+

Abo mu muryango wa Rubeni bananiwe gufata umwanzuro.

17 Gileyadi yagumye hakurya ya Yorodani.+

Naho se Dani, kuki yigumiye mu mato?+

Asheri yiyicariye ku nkombe y’inyanja nta cyo akora,

Akomeza kwibera ku byambu bye.+

18 Abo mu muryango wa Zabuloni bari biteguye no gupfa;*

Abakomoka kuri Nafutali na bo+ bari hejuru mu misozi.+

19 Abami baraje bararwana;

Nuko abami b’i Kanani bararwana,+

Barwanira i Tanaki ku mazi y’i Megido.+

Nta kintu na kimwe cy’ifeza batwaye.+

20 Inyenyeri zarwanye ziri mu ijuru,

Zarwanyije Sisera ziri mu nzira zazo.

21 Umugezi wa Kishoni warabatembanye,+

Umugezi wa kera cyane, umugezi wa Kishoni.

Nakandagiye abafite imbaraga.

22 Ibinono by’amafarashi byagendaga bitumura umukungugu,

Ari na ko yiruka cyane, asimbuka.+

23 Umumarayika wa Yehova aravuga ati: ‘nimuvume* Merozi,’

‘Muvume abaturage bayo,

Kuko bataje gufasha Yehova,

Ngo bafashe Yehova bari kumwe n’abagabo b’intwari.’

24 Yayeli umugore wa Heberi+ w’Umukeni

Yahawe umugisha kurusha abandi bagore bose,+

Yahawe umugisha kurusha abandi bagore bose baba mu mahema.

25 Sisera yamusabye amazi, amuha amata,

Amuzanira ikivuguto mu isorori nziza cyane.+

26 Yarambuye ukuboko afata urubambo rw’ihema,

Ukuboko kwe kw’iburyo gufata inyundo y’igiti,

Ayikubita Sisera amumena umutwe.

Yarawumennye, amutobora imisaya yombi.+

27 Yaguye hagati y’ibirenge bye, ararambarara;

Yaguye hagati y’ibirenge bye.

Aho yaguye, ni na ho yatsindiwe.

28 Umugore yarebeye mu idirishya,

Uwo ni mama wa Sisera wari umutegereje, yibaza ati:

‘Kuki igare rye ry’intambara ryatinze kuza?

Kuki imirindi y’ibinono by’amafarashi akuruye amagare ye yatinze?’+

29 Mu bagore be b’abanyacyubahiro, abazi ubwenge kurusha abandi baramushubije,

Na we agakomeza kwibwira ati:

30 ‘Bashobora kuba barimo kugabana ibyo basahuye,

Buri musirikare agahabwa umukobwa umwe cyangwa babiri,

Umwenda w’amabara ugahabwa Sisera, umwenda mwiza basahuye w’amabara,

Umwenda uboshye, umwenda w’amabara, imyenda ibiri iboshye

Yo kwambika mu ijosi abasahuye.’

31 Yehova, abanzi bawe bose barakarimbuka batyo!+

Ariko abagukunda bose barakamera nk’izuba rirashe rifite icyubahiro.”

Nuko igihugu kimara imyaka 40 gifite amahoro.+

6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga.+ Nuko Yehova abateza Abamidiyani bamara imyaka irindwi+ bababuza amahoro. 2 Abamidiyani bakandamije Abisirayeli.+ Ni yo mpamvu Abisirayeli bashatse ahantu ho kwihisha* mu misozi, mu buvumo n’ahandi hantu umuntu adapfa kugera.+ 3 Iyo Abisirayeli bateraga imyaka, Abamidiyani, Abamaleki+ n’ab’Iburasirazuba+ barabateraga. 4 Barazaga bagashinga amahema bakabarwanya, bakangiza imyaka yose yeze mu mirima yabo kugeza i Gaza. Nta kintu na kimwe cyo kurya basigaga muri Isirayeli, nta n’intama, inka cyangwa indogobe+ babasigiraga. 5 Bazanaga n’amatungo yabo n’amahema yabo ari benshi cyane nk’inzige+ kandi bo n’ingamiya zabo babaga ari benshi cyane,+ bakaza bakangiza ibiri mu gihugu. 6 Uko ni ko Abamidiyani batumye Abisirayeli bakena cyane. Nuko Abisirayeli batakambira Yehova ngo abatabare.+

7 Igihe Abisirayeli batakambiraga Yehova ngo abakize Abamidiyani,+ 8 Yehova yaboherereje umuhanuzi, arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ni njye wabakuye muri Egiputa, mbavana aho mwakoreshwaga imirimo y’agahato.+ 9 Nabakijije Abanyegiputa n’ababakandamizaga bose, mbirukana mu gihugu cyabo, aba ari mwe ngiha.+ 10 Hanyuma narababwiye nti: “ndi Yehova Imana yanyu.+ Ntimugatinye imana z’Abamori bo muri iki gihugu mutuyemo.”+ Ariko ntimwanyumviye.’”*+

11 Nyuma yaho, umumarayika wa Yehova yaraje+ yicara munsi y’igiti kinini cyari muri Ofura, kikaba cyari icya Yowashi ukomoka kuri Abiyezeri.+ Icyo gihe umuhungu we Gideyoni+ yarimo ahurira* ingano aho bengera divayi, agira ngo Abamidiyani batabibona. 12 Marayika wa Yehova aramubonekera, aramubwira ati: “Yehova ari kumwe nawe+ wa musirikare w’intwari we!” 13 Gideyoni aramusubiza ati: “Ariko se databuja, niba Yehova ari kumwe natwe, kuki ibi byose bitugeraho?+ Ibikorwa byose bitangaje ba sogokuruza bavugaga+ ko yakoze biri he? Ntibatubwiraga bati: ‘Yehova yadukuye muri Egiputa’?+ None dore Yehova yaradutaye,+ aduteza Abamidiyani.” 14 Yehova aramureba aramubwira ati: “Genda ukoreshe izo mbaraga ufite kandi uzakiza Abisirayeli ubakure mu maboko y’Abamidiyani.+ Ni njye ukohereje.” 15 Na we aramusubiza ati: “Ariko se Yehova, nzakiza Abisirayeli nte? Dore umuryango wanjye ni wo muto mu bakomoka kuri Manase kandi iwacu ni njye woroheje kurusha abandi bose.” 16 Yehova aramubwira ati: “Kubera ko nzaba ndi kumwe nawe,+ uzatsinda Abamidiyani nk’uko watsinda umuntu umwe.”

17 Gideyoni aramubwira ati: “Niba koko unyemera, mpa ikimenyetso kigaragaza ko ari wowe tuvuganye. 18 Ndakwinginze ntuve hano kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye impano.”+ Nuko aramusubiza ati: “Ndaguma hano kugeza aho uri bugarukire.” 19 Gideyoni ajya iwe abaga umwana w’ihene, maze arawuteka afata n’ibiro hafi 11* by’ifu akoramo imigati itarimo umusemburo.+ Inyama azishyira mu cyibo, asuka isupu mu nkono, maze abizanira wa mumarayika munsi y’igiti kinini.

20 Umumarayika w’Imana y’ukuri aramubwira ati: “Fata izo nyama n’imigati itarimo umusemburo ubishyire kuri ruriya rutare, usukeho n’isupu.” Nuko abigenza atyo. 21 Umumarayika wa Yehova arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite kuri izo nyama n’imigati itarimo umusemburo, nuko umuriro uva muri urwo rutare utwika izo nyama n’iyo migati itarimo umusemburo.+ Uwo mumarayika wa Yehova ahita abura. 22 Gideyoni ahita amenya ko uwo yari umumarayika wa Yehova.+

Aravuga ati: “Ayi wee, Yehova Mwami w’Ikirenga, ndagowe kuko narebanye n’umumarayika wa Yehova!”+ 23 Ariko Yehova aramubwira ati: “Humura. Ntugire ubwoba.+ Nturi bupfe.” 24 Gideyoni yubakira Yehova igicaniro aho hantu kandi n’ubu kiracyitwa Yehova-shalomu.*+ Kiracyari muri Ofura y’abakomoka kuri Abiyezeri.

25 Muri iryo joro Yehova aramubwira ati: “Fata ikimasa cya papa wawe kikiri gito, ni ukuvuga ikimasa cya kabiri gifite imyaka irindwi kandi usenye igicaniro papa wawe yubakiye Bayali, uteme n’inkingi y’igiti* yo gusenga iri iruhande rwacyo.+ 26 Wubakire Yehova Imana yawe igicaniro kuri uyu musozi ahantu hari umutekano. Ucyubakishe amabuye atondetse neza, maze ufate icyo kimasa cya kabiri kikiri gito ugitambire ku nkwi zivuye kuri ya nkingi y’igiti watemye, kibe igitambo gitwikwa n’umuriro.” 27 Nuko Gideyoni afata abagabo icumi mu bagaragu be, aragenda abikora nk’uko Yehova yabimubwiye. Aho kubikora ku manywa yabikoze nijoro kuko yatinyaga cyane abo mu rugo rwa papa we n’abo muri uwo mujyi.

28 Abo muri uwo mujyi babyutse kare mu gitondo, basanga igicaniro cya Bayali cyashenywe, inkingi y’igiti yo gusenga yari iruhande rwacyo bayitemye, na cya kimasa cya kabiri kikiri gito cyatambiwe ku gicaniro cyubatswe. 29 Barabazanya bati: “Ni nde wakoze ibi bintu?” Bamaze gukora iperereza, baravuga bati: “Gideyoni umuhungu wa Yowashi ni we wabikoze.” 30 Abo muri uwo mujyi babwira Yowashi bati: “Sohora umuhungu wawe tumwice, kuko yashenye igicaniro cya Bayali, akanatema inkingi y’igiti yari iruhande rwacyo.” 31 Yowashi+ abaza abo bantu bari bamuteye ati: “Ese murashaka kuburanira Bayali? Ese murashaka kumukiza? Uburanira Bayali wese akwiriye kwicwa muri iki gitondo.+ Niba Bayali ari imana, niyiburanire+ kuko hari umuntu washenye igicaniro cye.” 32 Uwo munsi yita Gideyoni Yerubayali,* kuko yavuze ati: “Bayali niyiburanire, kuko hari umuntu washenye igicaniro cye.”

33 Abamidiyani,+ Abamaleki+ n’Abiburasirazuba bose bishyira hamwe,+ barambuka* bagera mu Kibaya cya Yezereli, aba ari ho bashinga amahema. 34 Umwuka wa Yehova uza* kuri Gideyoni,+ nuko avuza ihembe+ maze abakomoka kuri Abiyezeri+ bifatanya na we. 35 Yohereza intumwa ku bakomoka kuri Manase bose na bo baraza bifatanya na we. Nanone yohereza intumwa mu bakomoka kuri Asheri, mu bakomoka kuri Zabuloni no mu bakomoka kuri Nafutali, baramusanga.

36 Gideyoni abwira Imana y’ukuri ati: “Niba koko ari njye uzakoresha kugira ngo ukize Isirayeli nk’uko wabisezeranyije,+ 37 ngiye gushyira ubwoya bw’intama ku mbuga bahuriraho imyaka. Ikime nigitonda kuri ubwo bwoya gusa ariko ubutaka bubukikije bugakomeza kumuka, ndamenya ko ari njye uzakoresha kugira ngo ukize Abisirayeli nk’uko wabisezeranyije.” 38 Nuko bigenda bityo. Abyutse kare mu gitondo ku munsi ukurikiyeho akamura bwa bwoya, buvamo amazi y’ikime yakuzura isorori nini. 39 Icyakora, Gideyoni abwira Imana y’ukuri ati: “Ntundakarire. Reka nongere ngire icyo nkwisabira. Reka nongere ngerageze nkoresheje ubu bwoya kugira ngo menye neza ko unshyigikiye. Noneho ureke ubwoya bube ari bwo bwumuka, maze ikime gitonde ku butaka bubukikije.” 40 Nuko iryo joro Imana ibimugenzereza ityo, ubwoya buba ari bwo bukomeza kumuka, maze ikime gikwira ku butaka bubukikije.

7 Nuko Yerubayali, ari we Gideyoni,+ n’abasirikare bose bari kumwe na we bazinduka kare mu gitondo, bakambika ku iriba rya Harodi. Abamidiyani na bo bari bakambitse mu kibaya, mu majyaruguru y’inkambi ya Gideyoni, hafi y’umusozi wa More. 2 Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare bawe ni benshi cyane ku buryo ntatuma batsinda Abamidiyani.+ Bishobora gutuma Abisirayeli biyemera bakavuga bati: ‘amaboko yacu ni yo yadukijije.’+ 3 None hamagara abasirikare ubabwire uti: ‘uwumva afite ubwoba kandi akaba atitira, niyitahire.’”+ Uko ni ko Gideyoni yabagerageje. Nuko abasirikare 22.000 basubira iwabo, hasigara 10.000.

4 Ariko Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare baracyari benshi cyane. Bamanure bajye ku mazi kugira ngo abe ari ho mbakugeragereza. Umuntu wese ndi bukubwire nti: ‘Uyu ni we muri bujyane,’ uwo ni we uri bujyane nawe. Ariko uwo ndi bukubwire nti: ‘Uyu ntimuri bujyane,’ uwo ntari bujyane nawe.” 5 Nuko Gideyoni amanura abasirikare bajya ku mazi.

Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare bose bari bunywe amazi bakoresheje ikiganza* ubatandukanye n’abari bunywe amazi bapfukamye.” 6 Abasirikare bose banywesheje amazi ikiganza, babaye 300. Abasigaye bose banyoye amazi bapfukamye.

7 Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare 300 banywesheje amazi ikiganza ni bo nzakoresha kugira ngo mbakize kandi nzatuma utsinda Abamidiyani.+ Abasigaye bose bareke bitahire, buri muntu ajye iwe.” 8 Nuko abo basirikare 300 bafata ibyokurya n’amahembe y’abo basirikare bandi, Gideyoni asigarana n’abo basirikare 300 gusa, abandi arabasezerera ngo basubire iwabo. Inkambi y’Abamidiyani yari mu kibaya,+ munsi y’aho Gideyoni yari ari.

9 Iryo joro Yehova abwira Gideyoni ati: “Haguruka utere inkambi yabo, kuko ndi butume ubatsinda.+ 10 Ariko niba ufite ubwoba bwo kuyitera, manukana n’umugaragu wawe Pura mujye kuri iyo nkambi. 11 Utege amatwi ibivugirwa muri iyo nkambi, biratuma ugira ubutwari* bwo kuyitera.” Nuko we n’umugaragu we Pura baramanuka bagera aho inkambi y’abo basirikare itangirira.

12 Icyo gihe Abamidiyani, Abamaleki n’Abiburasirazuba+ bose bari buzuye mu kibaya ari benshi cyane nk’inzige. Ntawashoboraga kubara+ ingamiya zabo kuko zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. 13 Gideyoni araza asanga hari umusirikare urimo kubwira mugenzi we ibyo yarose ati: “Umva inzozi narose. Nabonye umugati ubumbabumbye ukozwe mu ngano za sayiri ugenda mu nkambi y’Abamidiyani wikaraga. Wageze ku ihema uryikubitaho riragwa;+ warishenye rirarambarara.” 14 Nuko mugenzi we aramusubiza ati: “Icyo nta kindi ni inkota ya Gideyoni+ umuhungu wa Yowashi w’Umwisirayeli. Imana izatuma atsinda Abamidiyani n’abo muri iyi nkambi bose.”+

15 Gideyoni acyumva iby’izo nzozi n’icyo zisobanura,+ ahita yunama, arasenga. Hanyuma asubira mu nkambi y’Abisirayeli aravuga ati: “Nimuhaguruke, kuko Yehova atumye dutsinda inkambi y’Abamidiyani.” 16 Ba basirikare 300 abagabanyamo amatsinda atatu, buri wese amuha ihembe+ n’ikibindi kinini kirimo ubusa bashyiramo n’ibintu bitanga urumuri.* 17 Arababwira ati: “Murebe ibyo nkora namwe abe ari byo mukora. Ningera aho inkambi itangirira, ibyo ndi bukore abe ari byo namwe mukora. 18 Njye n’abo turi kumwe bose nituvuza amahembe, mwebwe aho muri bube muri mugose inkambi, muvuze amahembe kandi muvuge muti: ‘intambara ni iya Yehova na Gideyoni!’”

19 Gideyoni azana n’abantu 100 bari kumwe na we, bagera aho inkambi itangirira mbere ya saa sita z’ijoro,* bamaze guhinduranya abarinzi. Nuko bavuza amahembe,+ bakubita hasi bya bibindi bari bafite biramenagurika.+ 20 Abo muri ya matsinda atatu y’ingabo bavuza amahembe, bamena n’ibibindi bari bafite. Bari bafashe ibintu bitanga urumuri mu kuboko kw’ibumoso kandi bavugije amahembe bari bafashe mu kuboko kw’iburyo. Maze bavuga mu ijwi ryo hejuru bati: “Intambara ni iya Yehova na Gideyoni!” 21 Icyo gihe buri wese yari ahagaze mu mwanya we bazengurutse inkambi. Nuko abasirikare b’Abamidiyani bose bariruka, bahunga bavuza induru.+ 22 Ba basirikare 300 bakomeza kuvuza amahembe, Yehova atuma buri wese mu bari mu nkambi ahindukirana mugenzi we amwicisha inkota.+ Nuko abasirikare b’Abamidiyani barahunga bagera i Beti-shita ahagana i Serera no ku mupaka wa Abeli-mehola+ hafi y’i Tabati.

23 Hanyuma bahamagara Abisirayeli bo mu muryango wa Nafutali, uwa Asheri n’uwa Manase bose,+ bakurikira Abamidiyani. 24 Gideyoni yohereza intumwa mu karere kose k’imisozi miremire ya Efurayimu, ngo zibabwire ziti: “Nimumanuke mutere Abamidiyani, mubatange ku byambu by’i Beti-bara no kuri Yorodani kandi muhashyire abasirikare kugira ngo bababuze kwambuka.” Nuko abasirikare bose bo muri Efurayimu bahurira hamwe bafata ibyambu byose by’i Beti-bara no kuri Yorodani. 25 Nanone bafata abatware babiri b’Abamidiyani, ari bo Orebu na Zebu. Orebu bamwiciye ku rutare runini nyuma rwaje kwitwa “urutare rwa Orebu,”+ naho Zebu bamwicira aho bengeraga divayi nyuma haje kumwitirirwa. Bakomeza gukurikira Abamidiyani,+ bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n’icya Zebu mu karere ka Yorodani.

8 Nuko abantu bo muri Efurayimu babaza Gideyoni bati: “Wadukoze ibiki? Kuki wagiye gutera Abamidiyani+ utatubwiye?” Nuko baramutonganya cyane.+ 2 Ariko arabasubiza ati: “Ibyo nakoze bihuriye he n’ibyo mwakoze? Ese imizabibu abo muri Efurayimu+ bahumbye* ntiruta iyo abo muri Abiyezeri+ basaruye? 3 Imana yatumye mutsinda abatware b’i Midiyani, ari bo Orebu na Zebu.+ None se nakoze iki ugereranyije n’ibyo mwakoze?” Ababwiye ayo magambo baratuza.*

4 Hanyuma Gideyoni agera kuri Yorodani, ayambukana na ba basirikare 300. Nubwo bari bananiwe, bakomeje gukurikira abanzi babo. 5 Maze abwira ab’i Sukoti ati: “Ndabinginze nimuhe imigati abasirikare banjye kuko bananiwe; nkurikiye Zeba na Salumuna, abami b’Abamidiyani.” 6 Ariko abayobozi b’i Sukoti baramubwira bati: “None se wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha abasirikare bawe imigati?” 7 Gideyoni aravuga ati: “Niba ari uko muvuze, Yehova natuma ntsinda Zeba na Salumuna, nzabakubitisha amahwa yo mu butayu.”+ 8 Arazamuka agera i Penuweli, abasaba nk’ibyo yari yasabye ab’i Sukoti. Ariko ab’i Penuweli bamusubiza nk’ab’i Sukoti. 9 Maze arababwira ati: “Ningaruka amahoro, nzasenya uyu munara wanyu.”+

10 Zeba na Salumuna bari i Karikori, bari kumwe n’abasirikare babo bagera ku 15.000. Ni bo bonyine bari basigaye mu ngabo zose z’iburasirazuba,+ kuko abandi 120.000 barwanisha inkota bari bamaze gupfa. 11 Gideyoni akomeza kuzamuka anyuze mu nzira y’abatuye mu mahema, mu burasirazuba bw’i Noba na Yogibeha,+ atera abo basirikare abatunguye. 12 Ba bami babiri b’Abamidiyani, ari bo Zeba na Salumuna barahunga. Gideyoni arabakurikira arabafata, bituma ingabo zose zigira ubwoba bwinshi.

13 Gideyoni umuhungu wa Yowashi agaruka avuye ku rugamba anyura mu kayira kazamuka kagana i Heresi. 14 Akiri mu nzira, afata umusore w’i Sukoti amubaza ibyaho. Nuko uwo musore amwandikira amazina y’abatware b’i Sukoti n’ay’abakuru baho; bose bari 77. 15 Asanga abantu b’i Sukoti arababwira ati: “Dore nguyu Zeba na Salumuna, abo mwantukiye muvuga muti: ‘none se wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha imigati abasirikare bawe bananiwe?’”+ 16 Nuko afata abo bakuru b’i Sukoti, abakubitisha amahwa yo mu butayu, aba abahaye isomo.+ 17 Yanashenye umunara w’i Penuweli,+ yica n’abagabo bo muri uwo mujyi.

18 Gideyoni abaza Zeba na Salumuna ati: “Abantu b’i Tabori mwishe bari bantu ki?” Baramusubiza bati: “Bari bameze nkawe; bari bameze nk’abana b’umwami.” 19 Ahita avuga ati: “Bari abavandimwe banjye, bari bene mama. Ndahiye mu izina rya Yehova ko iyo mutabica namwe ntari kubica.” 20 Abwira umwana we wa mbere witwaga Yeteri ati: “Genda ubice.” Ariko uwo musore ntiyakura inkota. Yagize ubwoba kuko yari akiri muto. 21 Zeba na Salumuna baramubwira bati: “Ngwino abe ari wowe utwiyicira. Ese nturi umugabo ufite imbaraga? None se waje ukatwiyicira?” Nuko Gideyoni araza yica Zeba na Salumuna,+ atwara imirimbo ifite ishusho y’ukwezi yari ku majosi y’ingamiya zabo.

22 Hanyuma Abisirayeli babwira Gideyoni bati: “Wowe n’umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe muzatwitegekere, kuko wadukijije Abamidiyani.”+ 23 Ariko Gideyoni arabasubiza ati: “Njye sinzabategeka n’umwana wanjye ntazabategeka. Yehova ni we uzabategeka.”+ 24 Gideyoni arababwira ati: “Reka ngire icyo mbisabira. Buri wese nampe iherena ryo ku zuru akuye mu byo yasahuye.” (Abo bari batsinze bari bafite amaherena yo ku mazuru yari akoze muri zahabu, kuko bakomokaga kuri Ishimayeli.)+ 25 Baramusubiza bati: “Turayaguha rwose.” Barambura umwenda, buri wese akagenda ajugunyaho iherena ryo ku zuru akuye mu byo yasahuye. 26 Amaherena yo ku mazuru yari akoze muri zahabu yabasabye yapimaga ibiro 19,* hakiyongeraho imirimbo ifite ishusho y’ukwezi, amaherena yo ku matwi, imyenda myiza* ba bami b’Abamidiyani bari bambaye n’imitako yo ku majosi y’ingamiya.+

27 Gideyoni akora efodi+ muri ya zahabu, ayishyira mu mujyi wa Ofura,+ Abisirayeli bose batangira kuyihasengera,*+ iteza ibibazo Gideyoni n’abo mu rugo rwe.+

28 Uko ni ko Abisirayeli batsinze Abamidiyani,+ ntibongera kubabuza amahoro.* Igihe cyose Gideyoni yari akiriho, igihugu cyamaze imyaka 40 gifite amahoro.+

29 Nuko Yerubayali+ umuhungu wa Yowashi asubira iwe, aba ari ho akomeza kuba.

30 Gideyoni yabyaye abahungu 70 kubera ko yari afite abagore benshi. 31 Umwe mu bagore* be wabaga i Shekemu na we yamubyariye umuhungu, maze Gideyoni amwita Abimeleki.+ 32 Hanyuma Gideyoni umuhungu wa Yowashi apfa ashaje neza, bamushyingura mu mva ya papa we Yowashi iri muri Ofura, mu gace k’abakomoka kuri Abiyezeri.+

33 Gideyoni akimara gupfa, Abisirayeli bongera gusenga* Bayali,+ bishyiriraho Bayali-beriti ngo ibe imana yabo.+ 34 Abisirayeli bibagiwe Yehova Imana yabo,+ wabakijije abanzi babo bose bari babakikije.+ 35 Nanone ntibagaragarije urukundo rudahemuka abo mu rugo rwa Yerubayali, ari we Gideyoni, ngo babiture ibyiza byose yari yarakoreye Isirayeli.+

9 Nuko Abimeleki+ umuhungu wa Yerubayali ajya i Shekemu kureba basaza ba mama we n’abo mu muryango wa sekuru* bose, arababwira ati: 2 “Nimubaze abaturage b’i Shekemu bose muti: ‘mbese icyiza ni uko mwategekwa n’abahungu ba Yerubayali+ bose uko ari 70 cyangwa icyiza ni uko mwategekwa n’umuntu umwe? Kandi mwibuke ko ndi mwene wanyu.’”*

3 Nuko basaza ba mama we babwira abayobozi b’i Shekemu bose ayo magambo maze bahita bayoboka Abimeleki n’umutima wabo wose, kuko bavugaga bati: “Erega ni n’umuvandimwe wacu!” 4 Bamuha ibiceri by’ifeza 70 bakuye mu nzu* ya Bayali-beriti,+ Abimeleki na we abiha abantu batagira icyo bakora kandi batagira ikinyabupfura ngo bamubere abayoboke. 5 Hanyuma Abimeleki ajya mu rugo rwa papa we muri Ofura+ yica abavandimwe be,+ ni ukuvuga abahungu 70 ba Yerubayali, abicira ku ibuye rimwe. Umuhungu wa Yerubayali wari bucura witwaga Yotamu, ni we wenyine warokotse kuko yari yihishe.

6 Nuko abayobozi bose b’i Shekemu n’abantu bose bo muri Beti-milo bateranira hamwe, bashyiraho Abimeleki ngo ababere umwami,+ bamwimikira iruhande rw’inkingi yari i Shekemu hafi y’igiti kinini.

7 Babibwiye Yotamu, ahita agenda ahagarara hejuru ku Musozi wa Gerizimu,+ abahamagara mu ijwi rinini ati: “Yemwe bayobozi b’i Shekemu mwe, nimuntege amatwi, namwe Imana izabatega amatwi.

8 “Umunsi umwe, ibiti byashatse kwishyiriraho umwami. Nuko bibwira igiti cy’umwelayo biti: ‘dutegeke.’+ 9 Ariko umwelayo urabisubiza uti: ‘ndeke amavuta yanjye yubahisha Imana n’abantu, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti?’ 10 Nuko ibiti bibwira igiti cy’umutini biti: ‘ngwino udutegeke.’ 11 Ariko umutini urabisubiza uti: ‘ndeke uburyohe bwanjye n’imbuto nziza nera, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti?’ 12 Ibiti bibwira igiti cy’umuzabibu biti: ‘ngwino udutegeke.’ 13 Umuzabibu urabisubiza uti: ‘ndeke divayi yanjye nshya ishimisha Imana n’abantu, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti?’ 14 Hanyuma ibindi biti byose bibwira igiti cy’umufatangwe biti: ‘ngwino udutegeke.’+ 15 Umufatangwe usubiza ibyo biti uti: ‘niba koko mushaka ko mbabera umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Ariko niba mubyanze, umuriro uve mu mufatangwe utwike ibiti by’amasederi yo muri Libani.’

16 “None se igihe mwashyiragaho Abimeleki ngo ababere umwami,+ mwari mubikuye ku mutima kandi mubona bikwiriye? Ubwo se mwagiriye neza Yerubayali n’abo mu rugo rwe? Ubwo se mwamwituye ibyiza yabakoreye? 17 Igihe papa yabarwaniriraga+ yashyize ubuzima bwe mu kaga, kugira ngo abakize Abamidiyani.+ 18 Ariko uyu munsi mwiyemeje kurwanya abo mu rugo rwa papa, mwicira abahungu be uko ari 70 ku ibuye rimwe.+ Mwafashe Abimeleki, umuhungu w’umuja we,+ mumugira umwami kugira ngo ategeke abayobozi b’i Shekemu, mubitewe gusa n’uko ari umuvandimwe wanyu. 19 Niba ibyo mwakoreye Yerubayali n’abo mu rugo rwe mwari mubikuye ku mutima kandi mubona bikwiriye, nimwishimire Abimeleki, na we abishimire. 20 Ariko niba atari ko biri, umuriro uturuke muri Abimeleki utwike abayobozi b’i Shekemu n’abatuye muri Beti-milo+ kandi umuriro uturuke mu bayobozi b’i Shekemu n’abatuye muri Beti-milo utwike Abimeleki.”+

21 Nuko Yotamu+ ahungira i Beri, aba ari ho atura kuko yatinyaga umuvandimwe we Abimeleki.

22 Abimeleki amara imyaka itatu ategeka* muri Isirayeli. 23 Hanyuma Imana irareka* habaho urwango hagati ya Abimeleki n’abayobozi b’i Shekemu maze baramugambanira. 24 Ibyo Imana yabikoze kugira ngo ihorere abahungu 70 ba Yerubayali kubera urugomo bakorewe, maze ihane Abimeleki umuvandimwe wabo kuko ari we wabishe+ kandi ihane abayobozi b’i Shekemu kuko bamufashije kwica abavandimwe be. 25 Abayobozi b’i Shekemu bashyira mu misozi abantu bo kumutega, bakajya bambura abantu bose bacaga aho. Nuko Abimeleki arabimenya.

26 Gali umuhungu wa Ebedi n’abavandimwe be barambuka bajya i Shekemu+ maze abayobozi b’i Shekemu baramwiringira. 27 Bajya mu mirima basarura imizabibu bari bejeje, barayenga, bakora umunsi mukuru, barangije bajya mu rusengero rw’imana yabo+ bararya baranywa maze bavuma* Abimeleki. 28 Nuko Gali umuhungu wa Ebedi aravuga ati: “Abimeleki na Shekemu ni bantu ki ku buryo twabakorera? Si umuhungu wa Yerubayali+ kandi Zebuli si we umutegekera? Ahubwo mwe nimukorere abakomoka kuri Hamori papa wa Shekemu. Ntibyumvikana ukuntu twakorera Abimeleki. 29 Iyaba ari njye wayoboraga aba bantu, nakuraho Abimeleki.” Nuko abwira Abimeleki ati: “Shaka ingabo nyinshi uze turwane.”

30 Zebuli wari umuyobozi w’umujyi yumvise amagambo ya Gali umuhungu wa Ebedi, ararakara cyane. 31 Yoherereza Abimeleki intumwa mu ibanga* aramubwira ati: “Gali umuhungu wa Ebedi n’abavandimwe be bari i Shekemu, none boheje abantu bo mu mujyi ngo bakurwanye. 32 Nuko rero, nijoro wowe n’ingabo zawe muze mwihishe inyuma y’umujyi. 33 Mu gitondo izuba rikimara kurasa, uzinduke kare cyane utere umujyi. Gali n’abantu bari kumwe na we nibasohoka baje kukurwanya uzakore ibishoboka byose umutsinde.”*

34 Nuko Abimeleki n’abo bari kumwe bose bahaguruka nijoro bigabanyamo amatsinda ane, bihisha inyuma y’umujyi wa Shekemu. 35 Gali umuhungu wa Ebedi arasohoka ahagarara ku marembo y’umujyi maze Abimeleki n’abantu bari kumwe na we bahita bavumbuka aho bari bihishe. 36 Gali abonye abo bantu, abwira Zebuli ati: “Dore abantu bamanuka bava mu misozi.” Ariko Zebuli aramusubiza ati: “Urabona ibicucu by’imisozi ukibwira ko ari abantu!”

37 Hashize umwanya, Gali aravuga ati: “Dore abantu bamanuka bavuye mu gihugu hagati kandi itsinda rimwe riturutse mu nzira yo ku giti kinini cy’i Mewonenimu.” 38 Zebuli aramusubiza ati: “Wibagiwe ukuntu wavugaga wiyemera ngo: ‘Abimeleki ni muntu ki ku buryo twamukorera?’+ Aba si ba bantu wavugaga nabi? Ngaho genda urwane na bo.”

39 Nuko Gali asohoka ayoboye abayobozi b’i Shekemu, arwana na Abimeleki. 40 Abimeleki aramwirukankana, Gali aramuhunga. Hanyuma abantu bagenda bapfa inzira yose, kugera ku marembo y’umujyi.

41 Abimeleki akomeza gutura muri Aruma, Zebuli+ na we yirukana Gali n’abavandimwe be mu mujyi wa Shekemu. 42 Bukeye bwaho, abantu bashaka kujya inyuma y’umujyi maze Abimeleki arabimenya. 43 Afata ingabo azigabanyamo amatsinda atatu, zihisha inyuma y’umujyi. Hanyuma abonye ba bantu basohoka mu mujyi, abagabaho igitero arabica. 44 Abimeleki n’amatsinda y’abasirikare bari kumwe na we, bahita bihuta bajya guhagarara ku marembo y’umujyi, naho andi matsinda abiri agaba igitero ku bari inyuma y’umujyi arabica. 45 Abimeleki amara umunsi wose arwana n’abantu bo muri uwo mujyi, hanyuma arawufata. Yica abantu bari bawurimo, arangije arawusenya+ ahasuka umunyu.

46 Abayobozi b’umunara w’i Shekemu bose babyumvise bahita bahungira mu cyumba cyo hasi* cyo mu rusengero rwa Eli-beriti.+ 47 Abimeleki akimara kumenya ko abayobozi bose b’umunara w’i Shekemu bateraniye hamwe, 48 we n’abasirikare be bose bazamuka Umusozi wa Salumoni. Afata ishoka atema ishami ry’igiti aritwara ku rutugu, hanyuma abwira abo basirikare bari kumwe ati: “Ibyo mubonye nkora namwe muhite mubikora.” 49 Nuko abo basirikare batema amashami bakurikira Abimeleki. Begeka ayo mashami kuri cya cyumba cyo hasi, baragitwika maze abantu bose bo mu munara w’i Shekemu na bo barapfa, hapfa abagabo n’abagore bagera ku 1.000.

50 Hanyuma Abimeleki ajya i Tebesi, na ho arahatera arahafata. 51 Muri uwo mujyi hagati hari umunara ukomeye. Nuko abagabo n’abagore bose hamwe n’abayobozi bose bo muri uwo mujyi bahungira muri uwo munara, barangije barawukinga, barazamuka bajya ku gisenge cyawo. 52 Abimeleki ajya aho uwo munara uri arawutera maze ajya ku marembo yawo kugira ngo awutwike. 53 Nuko umugore umwe atera Abimeleki ingasire* mu mutwe, amumena agahanga.+ 54 Abimeleki ahita ahamagara umugaragu wamutwazaga intwaro, aramubwira ati: “Fata inkota yawe unyice batazavuga ngo: ‘yishwe n’umugore.’” Uwo mugaragu we ahita amukubita inkota, arapfa.

55 Abasirikare b’Abisirayeli babonye ko Abimeleki apfuye, bose basubira mu ngo zabo. 56 Uko ni ko Imana yahannye Abimeleki kubera ibibi yakoreye papa we igihe yicaga abavandimwe be 70.+ 57 Nanone Imana yatumye abantu b’i Shekemu bagerwaho n’ingaruka z’ibibi byose bakoze. Ibyo Yotamu+ umuhungu wa Yerubayali+ yavuze abavuma byababayeho.

10 Nyuma ya Abimeleki, haje Tola ukomoka kuri Isakari akiza Abisirayeli.+ Yari umuhungu wa Puwa, umuhungu wa Dodo kandi yabaga i Shamiri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. 2 Yamaze imyaka 23 ari umucamanza wa Isirayeli maze arapfa, bamushyingura i Shamiri.

3 Yasimbuwe na Yayiri w’i Gileyadi, amara imyaka 22 ari umucamanza wa Isirayeli. 4 Yayiri yari afite abahungu 30 bagenderaga ku ndogobe 30 kandi bari bafite imijyi 30. Iyo mijyi yakomeje kwitwa Havoti-yayiri+ kugeza n’uyu munsi.* Iri mu gihugu cy’i Gileyadi. 5 Hanyuma Yayiri arapfa, bamushyingura i Kamoni.

6 Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga,+ batangira gusenga Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti, imana zo muri Aramu,* imana z’i Sidoni, imana z’i Mowabu,+ imana z’Abamoni+ n’imana z’Abafilisitiya.+ Bataye Yehova bareka kumukorera. 7 Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* Abafilisitiya n’Abamoni.+ 8 Muri uwo mwaka bababaza Abisirayeli bari batuye i Gileyadi, mu burasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cy’Abamori kandi babagirira nabi cyane. Ibyo byamaze imyaka 18. 9 Nanone Abamoni bajyaga bambuka Yorodani bagatera umuryango wa Yuda, uwa Benyamini n’uwa Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane. 10 Batakiye Yehova ngo abatabare,+ baravuga bati: “Twagukoreye icyaha kuko twaretse Imana yacu, tugakorera Bayali.”+

11 Yehova abaza Abisirayeli ati: “Ese sinabakijije igihe Abanyegiputa,+ Abamori,+ Abamoni, Abafilisitiya,+ 12 Abasidoni, Abamaleki n’Abamidiyani babagiriraga nabi? Mwarantakiye ndababakiza. 13 Ariko mwarantaye, mukorera izindi mana.+ Ni yo mpamvu nanjye ntazongera kubakiza.+ 14 Nimugende mutakire+ imana mwahisemo gukorera, abe ari zo zizajya zibakiza igihe muzaba muhuye n’ibibazo.”+ 15 Abisirayeli basubiza Yehova bati: “Twakoze icyaha, none udukorere icyo ushaka cyose. Ariko rwose uyu munsi tubabarire udukize.” 16 Nuko bareka gusenga imana z’abanyamahanga maze bakorera Yehova,+ na we ababazwa cyane n’ibibazo Abisirayeli bahuraga na byo.+

17 Hanyuma ingabo z’Abamoni+ zihurira hamwe i Gileyadi, ingabo z’Abisirayeli na zo zihurira i Misipa. 18 Nuko abantu b’i Gileyadi n’abatware baho barabazanya bati: “Ni nde uzatuyobora tukarwana n’Abamoni?+ Uwo muntu ni we uzaba umuyobozi w’abatuye i Gileyadi bose.”

11 Yefuta+ w’i Gileyadi yari umusirikare w’intwari. Yari yarabyawe n’indaya kandi papa we yitwaga Gileyadi. 2 Ariko umugore wa Gileyadi na we yamubyariye abahungu. Nuko abo bahungu bamaze gukura birukana Yefuta, baramubwira bati: “Nta mugabane uzahabwa mu rugo rwa papa, kuko wabyawe n’undi mugore.” 3 Yefuta ahunga abavandimwe be ajya gutura mu gihugu cy’i Tobu. Abagabo batagiraga icyo bakora basanga Yefuta, ababera umuyobozi.

4 Hashize igihe gito Abamoni batera Abisirayeli.+ 5 Abamoni bamaze gutera Abisirayeli, abakuru b’i Gileyadi bahise bajya gushaka Yefuta mu gihugu cy’i Tobu ngo agaruke. 6 Babwira Yefuta bati: “Ngwino utubere umugaba w’ingabo, turwane n’Abamoni.” 7 Ariko Yefuta asubiza abakuru b’i Gileyadi ati: “Si mwe mwanyanze mukanyirukana mu rugo rwa papa?+ Kuki muje kundeba ari uko muhuye n’ibibazo?” 8 Abakuru b’i Gileyadi basubiza Yefuta bati: “Ni yo mpamvu nyine tuje kukureba. Nuza tukajyana kurwanya Abamoni, uzatubera umuyobozi twese abatuye i Gileyadi.”+ 9 Yefuta abwira abakuru b’i Gileyadi ati: “Mumenye ko nimungarura kugira ngo ndwane n’Abamoni, Yehova akamfasha nkabatsinda, rwose nzababera umuyobozi!” 10 Abakuru b’i Gileyadi basubiza Yefuta bati: “Twemereye imbere ya Yehova ko tuzakora ibyo utubwiye.” 11 Nuko Yefuta ajyana n’abakuru b’i Gileyadi maze abaturage bamugira umuyobozi wabo n’umugaba w’ingabo. Yefuta asubiramo ya magambo yose imbere ya Yehova i Misipa.+

12 Yefuta yohereza intumwa ku mwami w’Abamoni,+ aramubaza ati: “Ni iki nagukoreye cyatuma utera igihugu cyanjye?” 13 Nuko umwami w’Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati: “Byatewe n’uko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa+ batwaye igihugu cyanjye, kuva kuri Arunoni+ kugeza i Yaboki no kuri Yorodani.+ None kinsubize mu mahoro.” 14 Ariko Yefuta yongera kohereza intumwa ku mwami w’Abamoni, 15 ngo zimubwire ziti:

“Yefuta aravuze ati: ‘Abisirayeli ntibatwaye igihugu cy’Abamowabu+ cyangwa icy’Abamoni,+ 16 kuko igihe bavaga muri Egiputa banyuze mu butayu bagera ku Nyanja Itukura,+ nyuma baza kugera i Kadeshi.+ 17 Abisirayeli bohereje intumwa ku mwami wa Edomu+ baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe,” ariko umwami wa Edomu ntiyabemerera. Bohereje n’intumwa ku mwami wa Mowabu+ na we arabyanga. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.+ 18 Igihe banyuraga mu butayu, bazengurutse igihugu cya Edomu+ n’icya Mowabu. Banyuze mu burasirazuba bw’igihugu cya Mowabu+ bashinga amahema mu karere ka Arunoni. Ntibigeze barenga umupaka wa Mowabu+ kuko Arunoni yari ku mupaka wa Mowabu.

19 “‘Nyuma yaho Abisirayeli bohereje intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, wategekeraga i Heshiboni, baramubwira bati: “turakwinginze reka tunyure mu gihugu cyawe tujye mu gihugu cyacu.”+ 20 Ariko Sihoni ntiyizera ko Abisirayeli bari kunyura mu gihugu cye gusa, ateranya ingabo ze zose, ashinga amahema i Yahasi kugira ngo atere Abisirayeli.+ 21 Yehova Imana ya Isirayeli abibonye atuma Abisirayeli batsinda Sihoni n’ingabo ze zose maze bafata igihugu cyose Abamori bari batuyemo.+ 22 Nuko bafata akarere kose k’Abamori, kuva kuri Arunoni ukageza i Yaboki, no kuva mu butayu ukageza kuri Yorodani.+

23 “‘Yehova Imana ya Isirayeli ni we wirukanye Abamori bari batuye muri iki gihugu kugira ngo agihe ubwoko bwe bw’Abisirayeli,+ none wowe urashaka kukibirukanamo? 24 Ese ikintu cyose imana yawe Kemoshi+ iguhaye ntikiba ari icyawe? Natwe umuntu wese Yehova Imana yacu yirukanye mu gihugu cye ngo akiduhe tuzamwirukana.+ 25 None se utekereza ko hari icyo urusha Balaki+ umuhungu wa Sipori, umwami wa Mowabu? Hari ubwo yigeze yiyenza ku Bisirayeli cyangwa ngo abarwanye? 26 Ko hashize imyaka 300 Abisirayeli batuye i Heshiboni no mu midugudu yaho,+ muri Aroweri no mu midugudu yaho, no mu mijyi yose iri ku nkengero za Arunoni, kuki icyo gihe cyose+ mutahishubije? 27 Njye nta cyaha nigeze ngukorera, ahubwo ni wowe ungirira nabi ukantera. Uyu munsi, Yehova we Mucamanza+ ace urubanza hagati y’Abisirayeli n’Abamoni.’”

28 Ariko umwami w’Abamoni ntiyemera ibyo Yefuta amubwiye.

29 Umwuka wa Yehova uza kuri Yefuta,+ anyura i Gileyadi no mu karere k’abakomoka kuri Manase, agera i Misipe y’i Gileyadi,+ avuyeyo ajya gutera Abamoni.

30 Yefuta asezeranya+ Yehova ati: “Numfasha ngatsinda Abamoni, 31 umuntu uzasohoka mu nzu yanjye aje kunyakira ubwo nzaba ngarutse amahoro mvuye kurwana n’Abamoni, azaba uwa Yehova+ kandi nzamutanga abe nk’igitambo gitwikwa n’umuriro.”*+

32 Yefuta ajya kurwana n’Abamoni, Yehova aramufasha maze arabatsinda. 33 Yica abantu benshi uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, afata imijyi 20, arakomeza agera muri Abeli-keramimu. Uko ni ko Abisirayeli bategetse Abamoni.

34 Hanyuma Yefuta agaruka iwe i Misipa.+ Nuko umukobwa we aza kumwakira avuza ishako* kandi abyina! Ni we wenyine yari yarabyaye. Nta muhungu cyangwa umukobwa yagiraga. 35 Akimubona aca imyenda yari yambaye, aravuga ati: “Ayi wee mukobwa wanjye! Unteye agahinda kuko namaze kugutanga. Hari ikintu nasezeranyije Yehova kandi sinshobora kugihindura.”+

36 Ariko umukobwa we aramubwira ati: “Papa, niba hari icyo wasezeranyije Yehova unkorere ibyo wamusezeranyije,+ kuko Yehova yatumye wihorera ku banzi bawe b’Abamoni.” 37 Arongera abwira papa we ati: “Reka ngire icyo ngusaba: Ube undetse amezi abiri, njye mu misozi kuririra ubusugi bwanjye ndi kumwe n’abakobwa b’incuti zanjye.”*

38 Aramusubiza ati: “Ngaho genda!” Aramwohereza, amara amezi abiri mu misozi ari kumwe n’abakobwa b’incuti ze, aririra ubusugi bwe. 39 Amezi abiri ashize agaruka kwa papa we, hanyuma papa we amukorera ibyo yasezeranyije Imana.+ Uwo mukobwa ntiyigeze aryamana n’umugabo. Nuko muri Isirayeli, 40 buri mwaka abakobwa b’Abisirayeli bakajya gushimira umukobwa wa Yefuta w’i Gileyadi, iminsi ine mu mwaka.

12 Nuko abakomoka kuri Efurayimu batumanaho bambuka i Safoni,* babwira Yefuta bati: “Kuki wambutse ukajya kurwana n’Abamoni+ utaduhamagaye ngo tujyane? Turagutwikiraho inzu yawe.” 2 Yefuta arabasubiza ati: “Njye n’ingabo zanjye twagiranye ibibazo bikomeye n’Abamoni. Narabahamagaye ngo muntabare, ariko ntimwaza kubankiza. 3 Mbonye ko mutari bunkize, niyemeza gushyira ubuzima bwanjye mu kaga ntera Abamoni,+ nuko Yehova atuma mbatsinda. None se kuki muje kundwanya?”

4 Yefuta ahita ateranyiriza hamwe abagabo bose b’i Gileyadi,+ barwana n’abakomoka kuri Efurayimu. Nuko ab’i Gileyadi batsinda abakomoka kuri Efurayimu kuko bari babacyuriye bati: “Mwebwe ab’i Gileyadi, nubwo mutuye mu karere ka Efurayimu n’aka Manase, muri impunzi zavuye muri Efurayimu!” 5 Nuko ab’i Gileyadi bafata ibyambu bya Yorodani+ mbere y’uko Abefurayimu bahagera. Iyo abo muri Efurayimu bahageraga bahunze bakavuga bati: “Nimutureke,” ab’i Gileyadi babazaga buri wese bati: “Uri uwo muri Efurayimu?” Yasubiza ati: “Oya,” 6 bakamubwira bati: “Ngaho vuga ijambo Shiboleti,” na we akavuga ati: “Siboleti,” kuko atashoboraga kuvuga iryo jambo neza. Bahitaga bamufata bakamwicira aho ku byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfuye abantu 42.000 bo muri Efurayimu.

7 Yefuta w’i Gileyadi amara imyaka itandatu ari umucamanza wa Isirayeli, hanyuma arapfa bamushyingura mu mujyi we i Gileyadi.

8 Nyuma ye, Ibusani w’i Betelehemu ni we wabaye umucamanza wa Isirayeli.+ 9 Yabyaye abahungu 30 n’abakobwa 30. Abakobwa be yabashyingiye mu yindi miryango maze azana abakobwa 30 bo gushyingira abahungu be. Yamaze imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. 10 Hanyuma Ibusani arapfa, bamushyingura i Betelehemu.

11 Nyuma ye, Eloni ukomoka kuri Zabuloni aba umucamanza wa Isirayeli. Yamaze imyaka 10 ari umucamanza wa Isirayeli. 12 Eloni ukomoka kuri Zabuloni arapfa, bamushyingura muri Ayaloni mu gihugu cy’abakomoka kuri Zabuloni.

13 Nyuma ye, Abudoni umuhungu wa Hileli wo muri Piratoni aba umucamanza wa Isirayeli. 14 Yari afite abahungu 40 n’abuzukuru 30, bagendaga ku ndogobe 70. Yamaze imyaka umunani ari umucamanza wa Isirayeli. 15 Abudoni umuhungu wa Hileli wo muri Piratoni arapfa, bamushyingura i Piratoni mu gihugu cy’abakomoka kuri Efurayimu, ku musozi w’Abamaleki.+

13 Abisirayeli bongera gukora ibyo Yehova yanga+ maze Yehova arabareka bamara imyaka 40 bategekwa n’Abafilisitiya.+

2 Icyo gihe i Sora+ hari umugabo witwaga Manowa+ wo mu muryango w’abakomoka kuri Dani.+ Umugore we ntiyabyaraga; nta bana yari afite.+ 3 Hanyuma umumarayika wa Yehova abonekera uwo mugore, aramubwira ati: “Nubwo uri ingumba ukaba nta mwana wabyaye, uzatwita ubyare umuhungu.+ 4 Ubwo rero wirinde ntuzanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha+ kandi ntuzarye ikintu cyanduye.*+ 5 Dore uzatwita ubyare umuhungu. Ntazigere yogoshwa umusatsi,+ kuko kuva akivuka* azaba Umunaziri w’Imana. Ni we uzakiza Abisirayeli Abafilisitiya.”+

6 Nuko uwo mugore aragenda abwira umugabo we ati: “Hari umuntu w’Imana y’ukuri waje kundeba. Yasaga n’umumarayika w’Imana y’ukuri; yari atangaje cyane. Sinamubajije aho aturutse kandi na we ntiyambwiye izina rye.+ 7 Ariko yambwiye ati: ‘uzatwita ubyare umuhungu. Ntuzanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha kandi ntuzarye ikintu cyanduye, kuko uyu mwana azaba Umunaziri w’Imana kuva akivuka kugeza igihe azapfira.’”

8 Manowa yinginga Yehova ati: “Ndakwinginze Yehova, umuntu w’Imana y’ukuri wohereje umureke yongere agaruke, atwigishe uko tuzarera uwo mwana uzavuka.” 9 Nuko Imana y’ukuri yemera ibyo Manowa asabye maze umumarayika w’Imana y’ukuri aragaruka asanga uwo mugore aho yari yicaye mu murima; icyo gihe ntiyari kumwe n’umugabo we Manowa. 10 Uwo mugore ahita yirukanka ajya kubwira umugabo we ati: “Wa mugabo waje ubushize yongeye kugaruka.”+

11 Manowa ahita ahaguruka ajyana n’umugore we, asanga wa mugabo aramubaza ati: “Ni wowe wavuganye n’umugore wanjye?” Aramusubiza ati: “Ni njye.” 12 Manowa aramubwira ati: “Ibyo watubwiye bizabe uko wabivuze. None se uwo mwana tuzamurera dute kandi se azakora iki?”+ 13 Nuko umumarayika wa Yehova abwira Manowa ati: “Umugore wawe agomba kwirinda ikintu cyose namubujije.+ 14 Ntazagire ikintu na kimwe gikomoka ku muzabibu arya, ntazanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha+ kandi ntazagire ikintu icyo ari cyo cyose cyanduye arya.+ Ibyo namutegetse kwirinda byose azabyirinde.”

15 Manowa abwira umumarayika wa Yehova ati: “Ba ugumye aha, tugutegurire ihene ikiri nto.”+ 16 Umumarayika wa Yehova asubiza Manowa ati: “Niyo naguma aha, ntabwo mbirya. Icyakora niba ushaka gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, wagitamba.” Manowa ntiyari azi ko uwo yari umumarayika wa Yehova. 17 Hanyuma Manowa abaza uwo mumarayika wa Yehova ati: “Witwa nde,+ kugira ngo ibyo watubwiye nibiba tuzagushimire?” 18 Ariko uwo mumarayika wa Yehova aramusubiza ati: “Kuki umbaza izina ryanjye? Ni izina ritangaje.”

19 Manowa azana ihene ikiri nto n’ituro ry’ibinyampeke abitambira Yehova ku rutare. Imana ikora ikintu gitangaje Manowa n’umugore we babireba: 20 Umuriro wo ku gicaniro wagurumanaga werekeza mu kirere maze umumarayika wa Yehova azamukira muri uwo muriro wo ku gicaniro Manowa n’umugore we babireba. Babibonye bahita bapfukama bakoza imitwe hasi. 21 Uwo mumarayika wa Yehova ntiyongera kugaruka kureba Manowa n’umugore we. Nuko Manowa amenya ko yari umumarayika wa Yehova.+ 22 Hanyuma Manowa abwira umugore we ati: “Turapfa kuko twabonye Imana.”+ 23 Ariko umugore we aramubwira ati: “Iyaba Yehova yashatse kutwica, ntiyari kwemera igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke twamutuye kandi ntiyari kuba yatweretse ibi bintu byose cyangwa ngo atubwire biriya bintu byose.”

24 Hashize igihe uwo mugore abyara umuhungu amwita Samusoni.+ Uwo mwana arakura kandi Yehova akomeza kumuha umugisha. 25 Hanyuma igihe yari i Mahane-dani,+ hagati y’i Sora na Eshitawoli,+ umwuka wa Yehova utangira kumukoresha.+

14 Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, ahabona umukobwa w’Umufilisitiya. 2 Arazamuka abwira ababyeyi be ati: “Hari umukobwa w’Umufilisitiya nabonye i Timuna, none ndashaka ko mumunsabira akambera umugore.” 3 Ariko ababyeyi be baramubaza bati: “Ese wabuze umugeni muri bene wacu no mu bwoko bwacu bwose?+ Ubwo koko urumva gushakana n’umukobwa wo mu Bafilisitiya batakebwe* bikwiriye?” Icyakora Samusoni abwira papa we ati: “Ba ari we unsabira kuko ari we nakunze.”* 4 Ababyeyi be ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Yehova, kuko yashakaga uburyo bwo kurwanya Abafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bategekaga Abisirayeli.+

5 Nuko Samusoni amanukana n’ababyeyi be bajya i Timuna. Ageze ku mirima y’imizabibu y’i Timuna abona intare ije imutontomera. 6 Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga+ maze iyo ntare ayicamo kabiri nk’uko umuntu yaca umwana w’ihene mo kabiri, nta kindi kintu akoresheje. Icyakora ntiyabibwiye ababyeyi be. 7 Aramanuka, aganira na wa mukobwa kandi akomeza kumva ari we akunze.+

8 Ubwo yari asubiye kureba wa mukobwa ngo amuzane iwe mu rugo,+ yarakase ajya kureba ya ntare yishe, asanga igikanka cyayo kirimo inzuki nyinshi n’ubuki. 9 Afata ubuki mu biganza agenda aburya. Ageze aho ababyeyi be bari bari, abahaho na bo bararya, ariko ntiyababwira ko ubwo buki yabuvanye mu gikanka cy’intare.

10 Papa we aramanuka ajya aho wa mukobwa yabaga, Samusoni ahakoreshereza ibirori nk’uko n’abandi basore babigenzaga. 11 Nuko bamubonye bamuzanira abasore 30 bo kumuherekeza. 12 Samusoni arababwira ati: “Ngiye kubabwira igisakuzo, nimubona igisubizo cyacyo iminsi irindwi y’ibirori itararangira, nzabaha amakanzu 30 n’imyitero 30. 13 Ariko nikibananira, ni mwe muzampa amakanzu 30 n’imyitero 30.” Baramusubiza bati: “Ngaho kitubwire twumve.” 14 Arababwira ati:

“Mu kiryana havuyemo icyo kurya,

Mu kinyambaraga havuyemo ikiryohereye.”+

Nuko bamara iminsi itatu batarabona igisubizo. 15 Ku munsi wa kane babwira umugore wa Samusoni bati: “Shuka umugabo wawe+ atubwire igisubizo cy’icyo gisakuzo. Nibitaba ibyo turagutwika, wowe n’ab’iwanyu bose. None se mwadutumiye mushaka kutwambura ibyacu?” 16 Umugore wa Samusoni atangira kumuririra amubwira ati: “Uranyanga, ntabwo unkunda rwose.+ Hari igisakuzo wabwiye abo mu bwoko bwanjye ariko ntiwigeze umbwira igisubizo cyacyo.” Samusoni aramusubiza ati: “Sinigeze nkibwira n’ababyeyi banjye, none ngo nkikubwire?” 17 Amara iminsi irindwi y’ibyo birori yose aririra imbere ye. Bigeze ku munsi wa karindwi Samusoni arakimubwira, kuko yari yamutesheje umutwe. Nuko na we akibwira abo mu bwoko bwe.+ 18 Ku munsi wa karindwi, mbere y’uko izuba rirenga,* abagabo bo muri uwo mujyi baramubwira bati:

“Ni iki cyaryoha kurusha ubuki

Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?”+

Arabasubiza ati:

“Iyo umugore wanjye atabafasha,+

Ntimwari kumenya igisubizo cyacyo.”

19 Umwuka wa Yehova umuha imbaraga,+ aramanuka ajya muri Ashikeloni+ yica abagabo 30 bo mu Bafilisitiya, afata imyenda yabambuye ayiha abashubije cya gisakuzo.+ Asubira iwabo arakaye cyane.

20 Hanyuma umugore wa Samusoni+ bamushyingira umwe muri ba basore bari bamuherekeje.+

15 Nyuma yaho, mu gihe basaruraga ingano, Samusoni ajya gusura umugore we amushyiriye umwana w’ihene. Aribwira ati: “Ndifuza kwinjira ngasanga umugore wanjye mu cyumba cye.” Ariko sebukwe ntiyamwemerera kwinjira. 2 Aramubwira ati: “Natekereje ko wamwanze.”+ Ni yo mpamvu namuhaye umwe muri ba basore bari kumwe nawe.+ Ese urabona murumuna we atari we mwiza kumurusha? Ba ari we utwara.” 3 Samusoni aravuga ati: “Ubu koko ningirira nabi Abafilisitiya bazandenganya?”

4 Samusoni aragenda afata ingunzu* 300, afata n’ibyatsi birimo umuriro, akagenda afata ingunzu ebyiri ebyiri akazizirikanya imirizo, nuko agashyira ibyo byatsi hagati y’iyo mirizo yombi. 5 Hanyuma yatsa umuriro wari muri ibyo byatsi maze arekurira izo nyamaswa mu mirima y’ingano y’Abafilisitiya. Atwika ibintu byose uhereye ku ngano bari barunze n’izo bari batarasarura, n’imirima y’imizabibu n’iy’imyelayo.

6 Abafilisitiya barabaza bati: “Ni nde wakoze ibi?” Barabasubiza bati: “Ni Samusoni umukwe wa wa mugabo w’i Timuna. Yabitewe n’uko uwo mugabo yafashe umugore wa Samusoni akamushyingira umwe mu basore bari bamuherekeje.+ Abafilisitiya bahita bazamuka batwika uwo mugore na papa we.+ 7 Samusoni arababwira ati: “Niba ari uko mubigenje, nanjye nzaruhuka ari uko maze kwihorera.”+ 8 Nuko yica abantu benshi cyane, hanyuma aramanuka ajya kwibera mu buvumo* bwo mu rutare rwitwa Etamu.

9 Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bashinga amahema mu Buyuda, bakwira hirya no hino i Lehi.+ 10 Abantu b’i Buyuda barababaza bati: “Kuki mwaduteye?” Barabasubiza bati: “Twazanywe no gufata* Samusoni kugira ngo tumukorere nk’ibyo yadukoreye.” 11 Nuko abagabo 3.000 b’i Buyuda baramanuka, bajya mu buvumo bwo ku rutare rwitwa Etamu, babaza Samusoni bati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki? Ntuzi ko Abafilisitiya ari bo badutegeka?”+ Arabasubiza ati: “Ibyo bankoreye ni byo nanjye nabakoreye.” 12 Ariko baramubwira bati: “Tuzanywe no kugufata tukagushyira Abafilisitiya.” Samusoni aravuga ati: “Nimunsezeranye ko mwebwe nta cyo muri buntware.” 13 Baramubwira bati: “Oya rwose nta cyo turi bugutware, turakuboha gusa tubagushyire, ariko ntitukwica.”

Nuko bafata imigozi ibiri mishya baramuboha bamuvana muri urwo rutare. 14 Samusoni ageze i Lehi, Abafilisitiya bamubonye barishima cyane basakuriza icyarimwe. Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga nyinshi+ maze ya migozi yari iboshye amaboko ye+ imera nk’ubudodo butwitswe n’umuriro, igwa hasi. 15 Nuko abona urwasaya rw’indogobe yari imaze igihe gito ipfuye, ararufata arwicisha abantu 1.000.+ 16 Samusoni aravuga ati:

“Nafashe urwasaya rw’indogobe nica abantu ngenda mbarunda hamwe!

Nafashe urwasaya rw’indogobe nica abantu 1.000.”+

17 Amaze kuvuga ayo magambo ajugunya urwo rwasaya rw’indogobe, aho hantu ahita Ramati-lehi.*+ 18 Nuko agira inyota, atakira Yehova ati: “Ni wowe watumye ntsinda aba bantu. None koko wemeye ko nicwa n’inyota? Ntiwemere ko aba bantu batakebwe bamfata.” 19 Hanyuma Imana icukura umwobo mu rutare rwari i Lehi havamo amazi.+ Amaze kuyanywa, yumva ashize inyota, yongera kugira imbaraga. Ni yo mpamvu aho hantu yahise Eni-hakore;* haracyari i Lehi kugeza n’uyu munsi.

20 Nuko amara imyaka 20 ari umucamanza wa Isirayeli mu gihe cy’Abafilisitiya.+

16 Umunsi umwe, Samusoni yagiye i Gaza ahabona umugore w’indaya maze yinjira iwe. 2 Nuko babwira abaturage b’i Gaza bati: “Samusoni yaje ino aha.” Bazenguruka aho yari ari, iryo joro ryose bamutegera ku irembo ry’umujyi. Bamara iryo joro ryose nta wuvuga, bibwira bati: “Nibucya turahita tumwica.”

3 Ariko Samusoni araryama, bigeze mu ijoro hagati arabyuka, afata inzugi nini z’irembo ry’umujyi azishingurana n’ibyo zari zifasheho byose, abishyira ku bitugu abizamukana umusozi uteganye n’i Heburoni.

4 Nyuma y’ibyo, akunda umukobwa wo mu kibaya cy’i Soreki witwaga Delila.+ 5 Nuko abategetsi b’Abafilisitiya baza kureba uwo mukobwa baramubwira bati: “Ushakishe+ uko wamenya* igituma agira imbaraga nyinshi, umenye icyo twakora kugira ngo tumushobore n’ibyo twamubohesha kugira ngo tumufate. Natwe buri wese azaguha ibiceri by’ifeza 1.100.”

6 Nyuma yaho Delila abwira Samusoni ati: “Rwose mbwira, ni iki gituma ugira imbaraga nyinshi, kandi se ni iki umuntu yakubohesha ugacika intege?” 7 Samusoni aramubwira ati: “Uwambohesha imirya* irindwi ikiri mibisi, batigeze bumisha, imbaraga zanjye zashira nkamera nk’undi muntu wese.” 8 Nuko ba bategetsi b’Abafilisitiya bazanira Delila imirya irindwi ikiri mibisi, batigeze bumisha. Maze ayibohesha Samusoni. 9 Hari abantu bari bamutegeye mu kindi cyumba. Delila aramubwira ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni aca iyo mirya nk’uko imigozi icika iyo itwitswe n’umuriro.+ Ntibamenya aho imbaraga ze zituruka.

10 Nuko Delila abwira Samusoni ati: “Wanshutse* kandi wambeshye. Ndakwinginze, ngaho mbwira icyo umuntu yakubohesha.” 11 Aramubwira ati: “Uwambohesha imigozi mishya itarigeze igira ikindi ikoreshwa, imbaraga zanjye zashira nkamera nk’undi muntu wese.” 12 Delila afata imigozi mishya arayimubohesha, arangije aramubwira ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Ariko hari abari bamutegeye mu kindi cyumba. Samusoni ahita aca iyo migozi yari ku maboko ye nk’uca ubudodo.+

13 Nyuma yaho Delila abwira Samusoni ati: “Ukomeje kunshuka no kumbeshya.+ Mbwira icyo umuntu yakubohesha.” Samusoni aramusubiza ati: “Wafata ibituta birindwi by’umusatsi wanjye ukabiboheranya ukoresheje urudodo.” 14 Nuko ibyo bituta abizirika ku rubambo,* arangije aramubwira ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni ahita akanguka, ashingura urwo rubambo hamwe na rwa rudodo.

15 Uwo mugore abwira Samusoni ati: “Kuki umbwira ngo: ‘urankunda’+ warangiza ukampisha ibikuri ku mutima? Dore wanshutse inshuro eshatu zose ntiwambwira aho imbaraga zawe zituruka.”+ 16 Kubera ko buri munsi yamuteshaga umutwe kandi akamubuza amahoro abimubaza, Samusoni yumvise bikabije atagishoboye kubyihanganira.+ 17 Nuko aza kumumenera ibanga ati: “Nta muntu uranyogosha, kuko ndi Umunaziri w’Imana kuva nkivuka.*+ Baramutse banyogoshe, imbaraga zanjye zahita zimvamo, nkamera nk’abandi bantu bose.”

18 Delila abonye ko amubwije ukuri, ahita atumaho ba bategetsi b’Abafilisitiya+ ngo bababwire bati: “Ubu bwo noneho nimuze, kuko yambwije ukuri.” Nuko abo bategetsi baraza, bamuzaniye na ya mafaranga. 19 Delila aryamisha Samusoni ku bibero bye aba ari ho asinzirira, ahamagara umuntu amwogosha bya bituta birindwi by’umusatsi we. Hanyuma Delila atangira gukoresha Samusoni icyo ashaka kuko yari yatangiye gucika intege. 20 Delila abwira Samusoni ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni ahita akanguka, aribwira ati: “Ndabacika nk’uko nsanzwe+ mbacika.” Ariko ntiyamenya ko Yehova yari yamuretse. 21 Abafilisitiya baramufata bamukuramo amaso, bamujyana i Gaza, bamubohesha iminyururu ibiri y’umuringa, akajya akora akazi ko gusya ibinyampeke muri gereza. 22 Ariko nyuma yo kumwogosha, umusatsi we wongeye gukura.+

23 Abategetsi b’Abafilisitiya barahura kugira ngo batambire imana yabo Dagoni+ igitambo kandi bishime, kuko bavugaga bati: “Noneho imana yacu yatumye dufata Samusoni umwanzi wacu!” 24 Abantu babonye Samusoni bahita basingiza imana yabo, bavuga bati: “Imana yacu yatumye dufata umwanzi wacu kuko yari yarabujije amahoro igihugu cyacu+ kandi akatwicira abaturage benshi.”+

25 Nuko kubera ko abantu bari banezerewe, baravuga bati: “Nimuzane Samusoni adusetse.” Bavana Samusoni muri gereza kugira ngo abasetse, bamuhagarika hagati y’inkingi ebyiri. 26 Samusoni abwira umwana w’umuhungu wari umufashe ukuboko ati: “Mfasha numve ahantu inkingi z’iyi nzu ziri kugira ngo nzegameho.” 27 (Iyo nzu yari yuzuye abagabo n’abagore kandi abategetsi b’Abafilisitiya bose bari bahari. Hejuru ku gisenge hari abagabo n’abagore bagera ku 3.000 barebaga Samusoni abasetsa.)

28 Samusoni+ atakambira Yehova ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze nyibuka, Mana y’ukuri, ndakwinginze mpa imbaraga+ bwa nyuma, kugira ngo nihorere ku Bafilisitiya, nibura mporere rimwe mu maso yanjye.”+

29 Nuko Samusoni afata inkingi ebyiri zo hagati zari zifashe iyo nzu, afatisha ukuboko kw’iburyo ku nkingi imwe n’ukw’ibumoso ku yindi. 30 Aravuga ati: “Reka mfane n’Abafilisitiya.” Maze asunika izo nkingi n’imbaraga ze zose, iyo nzu igwira ba bategetsi n’abantu bose bari bayirimo.+ Abantu yishe bagapfana na we bari benshi kurusha abo yari yarishe mu buzima bwe bwose.+

31 Hanyuma abavandimwe be n’ab’iwabo bose baramanuka batwara umurambo we, bajya kuwushyingura hagati y’i Sora+ na Eshitawoli, mu irimbi rya papa we Manowa.+ Samusoni yari amaze imyaka 20 ari umucamanza wa Isirayeli.+

17 Habayeho umugabo witwaga Mika wari utuye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ 2 Yabwiye mama we ati: “Ibiceri by’ifeza 1.100 wari waribwe, ukavuma* uwabyibye kandi ukamuvuma numva, dore ngibi ndabifite. Ni njye wari warabitwaye.” Mama we ahita amubwira ati: “Yehova aguhe umugisha mwana wa.” 3 Nuko Mika asubiza mama we bya biceri by’ifeza 1.100, ariko mama we aramubwira ati: “Iyi feza yanjye ndayitura Yehova; nifuza ko wayikoreshamo igishushanyo kibajwe n’ikindi gishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ Ubwo ni bwo iyi feza izaba ibaye iyawe.”

4 Mika amaze guha mama we izo feza, mama we afataho ibiceri by’ifeza 200 abiha umucuzi. Nuko akoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma, bishyirwa mu nzu ya Mika. 5 Uwo mugabo Mika yari afite inzu y’ibigirwamana kandi yakoze efodi+ n’ikigirwamana* cyo gusengera mu rugo,+ ashyiraho* umwe mu bahungu be kugira ngo amubere umutambyi.+ 6 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri muntu yakoraga ibyo ashaka.+

7 Hari umusore wari utuye i Betelehemu+ y’i Buyuda, wakomokaga mu muryango wa Yuda.* Yari Umulewi+ kandi yari amaze igihe atuyeyo. 8 Nuko uwo musore ava mu mujyi wa Betelehemu y’i Buyuda kugira ngo ajye gushaka ahandi atura. Aza kugera kwa Mika,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. 9 Mika aramubaza ati: “Uvuye he?” Aramusubiza ati: “Ndi Umulewi, nturutse i Betelehemu y’i Buyuda, nkaba ndimo gushaka aho natura.” 10 Mika aramubwira ati: “Igumire hano, umbere umujyanama* n’umutambyi. Nzajya nguhemba ibiceri by’ifeza 10 buri mwaka, nkwambike kandi nkugaburire.” Nuko uwo Mulewi yinjira iwe. 11 Uwo Mulewi yemera kuhaguma kandi Mika amufata nk’umwe mu bahungu be. 12 Nanone Mika yashyizeho uwo Mulewi, kugira ngo amubere umutambyi+ kandi yabaga iwe. 13 Nuko Mika aravuga ati: “Nzi neza ko Yehova azampa imigisha kuko mfite umutambyi w’Umulewi.”

18 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Muri icyo gihe kandi abo mu muryango wa Dani+ bari bagishaka aho gutura ngo habe umurage wabo, kuko bari batarahabwa umurage mu yindi miryango y’Abisirayeli.+

2 Nuko abakomoka mu muryango wa Dani bohereza abagabo batanu bari intwari; bava i Sora na Eshitawoli,+ bajya gushaka igihugu uwo muryango waturamo no kucyitegereza. Barababwira bati: “Nimugende mwitegereze icyo gihugu.” Bageze mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, barara kwa Mika.+ 3 Bageze hafi y’urugo rwa Mika, bumvise ijwi* rya wa musore w’Umulewi bararimenya, bajya kumureba, baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Hano se uhakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?” 4 Ababwira ibyo Mika yamukoreye n’ukuntu yamuhaye akazi ko kumubera umutambyi.+ 5 Baramubwira bati: “Ngaho tubarize Imana kugira ngo tumenye niba urugendo rwacu ruzagenda neza.” 6 Uwo mutambyi arabasubiza ati: “Nimugende amahoro, kuko Yehova abashyigikiye.”

7 Nuko ba bagabo batanu baragenda bagera i Layishi+ babona ukuntu abantu bari bahatuye nta cyo babuze nk’Abanyasidoni. Biberagaho mu mahoro nta cyo bikanga+ kandi muri ako gace nta mutegetsi w’umunyagitugu wari uhari wabatera ubwoba. Bari batuye kure cyane y’Abanyasidoni, nta mishyikirano bagirana n’abandi bantu.

8 Ba bagabo batanu basubiye i Sora na Eshitawoli+ kureba abavandimwe babo, abavandimwe babo barababaza bati: “Urugendo rwagenze rute?” 9 Barabasubiza bati: “Nimureke dutere icyo gihugu kuko twamaze kukireba tugasanga ari cyiza. Nta mpamvu yo gutinda; mugire vuba tujye gufata icyo gihugu. 10 Nimugera muri icyo gihugu, muzahasanga abantu badafite icyo bikanga+ kandi ni igihugu kinini cyane. Ni igihugu kirimo ibintu byose byo ku isi kandi Imana yakibahaye.”+

11 Nuko abagabo 600 bo mu muryango wa Dani bafata intwaro zabo, bahaguruka i Sora na Eshitawoli.+ 12 Barazamuka bakambika i Kiriyati-yeyarimu+ mu Buyuda. Ni cyo cyatumye bahita Mahane-dani*+ kugeza n’uyu munsi.* Ni mu burengerazuba bwa Kiriyati-yeyarimu. 13 Bavuye aho bajya mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera kwa Mika.+

14 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka igihugu cy’i Layishi,+ babwira bagenzi babo bati: “Mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo,* igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma?*+ Mube mutekereza icyo mugomba gukora.” 15 Nuko bahagarara aho maze bajya ku nzu ya wa musore w’Umulewi+ yari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru. 16 Ariko ba bagabo 600 bo mu muryango wa Dani+ bari bafite intwaro, bari bahagaze ku irembo. 17 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka icyo gihugu+ barinjira, kugira ngo bafate igishushanyo kibajwe, efodi,+ ikigirwamana cyo gusengera mu rugo+ n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ (Naho wa mutambyi+ yari ahagaze ku marembo ari kumwe na ba bagabo 600 bafite intwaro.) 18 Binjira mu nzu ya Mika bafata igishushanyo kibajwe, efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.* Wa mutambyi abibonye arababaza ati: “Ariko se muri mu biki?” 19 Baramubwira bati: “Ceceka! Ntitwongere kukumva! Ahubwo dukurikire, utubere umujyanama* n’umutambyi. None se ari ukuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe+ no kuba umutambyi w’umuryango n’umutambyi w’Abisirayeli+ wahitamo iki? 20 Uwo mutambyi abyumvise biramushimisha, afata efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo n’igishushanyo kibajwe+ ajyana na bo.

21 Nuko bakomeza urugendo, imbere yabo hari abana babo n’amatungo yabo n’ibintu byabo by’agaciro. 22 Bamaze kurenga, abagabo bari baturanye na Mika bahurira hamwe, bakurikira ba bantu bo mu muryango wa Dani babageraho. 23 Kubera ko baje bavuza induru, abantu bo mu muryango wa Dani barahindukiye babaza Mika bati: “Ko tubona wazanye aba bantu bose, ufite ikihe kibazo?” 24 Arabasubiza ati: “Imana zanjye nikoreye mwazijyanye, mujyana n’umutambyi wanjye. Ubwo se murumva hari ikintu nsigaranye? None muratinyuka mukambaza ngo: ‘ufite ikihe kibazo?’” 25 Abo mu muryango wa Dani baramusubiza bati: “Reka kudutonganya, cyangwa se aba bagabo barakaye bakwice bice n’umuryango wawe.” 26 Abakomoka mu muryango wa Dani bikomereza urugendo rwabo. Mika abonye ko bamurusha imbaraga, arakata yisubirira iwe.

27 Bamaze gutwara ibyo Mika yari yarakoze, bagatwara n’umutambyi we, bagiye i Layishi+ ahari hatuye ba bantu bafite amahoro kandi badafite icyo bikanga.+ Babicishije inkota kandi umujyi wabo barawutwika. 28 Uwo mujyi nta wawutabaye, kuko wari kure cyane y’i Sidoni kandi abaturage baho nta mishyikirano bagiranaga n’abandi bantu. Uwo mujyi wari mu kibaya cya Beti-rehobu.+ Abakomoka mu muryango wa Dani bongeye kuwubaka, bawuturamo. 29 Nanone uwo mujyi bawita Dani,+ izina rya sekuruza Dani, wabyawe na Isirayeli.+ Ariko mbere uwo mujyi witwaga+ Layishi. 30 Nyuma y’ibyo, abakomoka kuri Dani bashinga cya gishushanyo kibajwe+ kugira ngo bajye bagisenga. Kandi Yonatani+ umuhungu wa Gerushomu+ ukomoka kuri Mose n’abahungu be, baba abatambyi b’umuryango wa Dani, kugeza igihe abaturage bo muri icyo gihugu bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu. 31 Icyo gishushanyo kibajwe Mika yari yarikoreye, cyagumye aho igihe cyose inzu y’Imana y’ukuri yamaze i Shilo.+

19 Igihe Isirayeli nta mwami yagiraga,+ hari Umulewi wari umaze igihe atuye ahantu hitaruye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ washatse umugore* w’i Betelehemu+ y’i Buyuda. 2 Ariko uwo mugore akajya aca inyuma umugabo we, agasambana. Hanyuma aza gusubira* kwa papa we i Betelehemu y’i Buyuda, ahamara amezi ane. 3 Nuko igihe umugabo we yajyaga kumureba ngo amwinginge basubirane, ajyana n’umugaragu we n’indogobe ebyiri. Uwo mugore amwinjiza mu nzu ya papa we. Papa we abonye uwo mugabo aramwishimira. 4 Hanyuma sebukwe, ni ukuvuga papa w’uwo mugore, aramwinginga ngo bamarane iminsi itatu. Basangiraga ibyokurya n’ibyokunywa kandi uwo mugabo ni ho yararaga.

5 Ku munsi wa kane, bazinduka kare mu gitondo bashaka kugenda, ariko papa w’uwo mugore abwira umukwe we ati: “Banza urye kugira ngo ubone imbaraga zo gukora urugendo.” 6 Nuko baricara bombi, bararya kandi baranywa. Hanyuma papa w’uwo mugore aramubwira ati: “Ndakwinginze, rara hano iri joro kandi mwisanzure.” 7 Uwo mugabo ahagurutse ngo agende, sebukwe akomeza kumwinginga, bituma yongera kurara.

8 Ku munsi wa gatanu, uwo mugabo abyutse kare mu gitondo ngo agende, papa w’uwo mugore aramubwira ati: “Banza urye kugira ngo mubone imbaraga zo gukora urugendo.” Nuko bararya, baratinda bageza nimugoroba. 9 Uwo mugabo arahaguruka ngo agende, we na wa mugore we n’umugaragu we, ariko sebukwe, ni ukuvuga papa w’uwo mugore, aramubwira ati: “Dore butangiye kwira. Ndakwinginze, nimurare hano iri joro kuko butangiye kwira. Nimurare hano kandi mwisanzure, hanyuma ejo muzazinduke musubire iwanyu.” 10 Ariko uwo mugabo ntiyemera kurara, ahubwo arahaguruka aragenda agera i Yebusi, ni ukuvuga i Yerusalemu,+ ari kumwe n’indogobe ze ebyiri ziriho ibyo kwicaraho, na wa mugore we n’umugaragu we.

11 Igihe bari bageze hafi y’i Yebusi, izuba ryenda kurenga, umugaragu w’uwo mugabo yaramubwiye ati: “Reka tujye muri uyu mujyi w’Abayebusi abe ari ho turara.” 12 Ariko uwo mugabo aramubwira ati: “Twe kujya mu mujyi w’abanyamahanga utarimo Abisirayeli; dukomeze tugere i Gibeya.”+ 13 Yongera kubwira umugaragu we ati: “Reka turebe ko twagera i Gibeya cyangwa i Rama,+ turare hamwe muri aho.” 14 Nuko bakomeza urugendo, izuba rirenga bageze hafi y’i Gibeya y’abakomoka kuri Benyamini.

15 Hanyuma ntibakomeza urugendo, bajya kurara mu mujyi wa Gibeya. Bahageze bicara ahantu hahuriraga abantu benshi, ariko ntihagira umuntu ubajyana iwe ngo abacumbikire.+ 16 Kuri uwo mugoroba, haza umusaza wari uvuye gukora mu mirima ye. Uwo musaza yari yaravukiye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ ariko yari amaze igihe gito atuye i Gibeya. Ubusanzwe abantu bari batuye muri uwo mujyi bakomokaga kuri Benyamini.+ 17 Uwo musaza abonye uwo mugabo wari ku rugendo yicaye aho hantu hahuriraga abantu benshi, aramubaza ati: “Urava he ukajya he?” 18 Uwo mugabo aramusubiza ati: “Tuvuye muri Betelehemu yo mu Buyuda, tugiye kure mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Aho ni ho ntuye, ariko nari naragiye muri Betelehemu yo mu Buyuda.+ Ubu ngiye ku nzu ya Yehova, icyakora nabuze uwanjyana iwe ngo ancumbikire. 19 Dufite ubwatsi buhagije bwo guha indogobe zacu+ n’ibiryo byazo kandi nanjye n’uyu mugore n’umugaragu wacu dufite umugati+ na divayi. Nta kibazo cy’ibyokurya dufite rwose.” 20 Nuko uwo musaza aramubwira ati: “Ni karibu! Icyo ukenera cyose ndakiguha, ariko rwose nturare hanze.” 21 Amujyana iwe, agaburira indogobe ze; hanyuma bakaraba ibirenge, bararya kandi baranywa.

22 Igihe bari bicaye bishimye, haza abagabo b’ibirara bo muri uwo mujyi bahagarara bazengurutse iyo nzu, batangira guhondagura ku muryango. Bakomeza kubwira uwo musaza nyiri urugo bati: “Sohora uwo mugabo uri mu nzu, turyamane na we.”+ 23 Nuko arasohoka arababwira ati: “Oya bavandimwe banjye, ntimugire ikintu kibi mukora. Uyu mugabo yaje iwanjye ari umushyitsi. Ntimukore igikorwa nk’icyo giteye isoni. 24 Dore hano hari umukobwa wanjye ukiri isugi n’umugore w’uyu mugabo. Reka mbasohore muryamane na bo, niba ari cyo cyabazanye.+ Ariko ibyo bintu biteye isoni ntimubikorere uyu mugabo.”

25 Icyakora abo bagabo banga kwemera ibyo ababwira. Nuko uwo mugabo asohora umugore we+ aramubaha. Bamufata ku ngufu kandi ijoro ryose baramwonona kugeza mu gitondo. Bugiye gucya baramurekura. 26 Mu gitondo kare wa mugore araza, agwa ku muryango w’inzu ya wa musaza, aho umugabo we* yari ari, araharyama kugeza bumaze gucya. 27 Wa mugabo abyuka mu gitondo akingura imiryango y’inzu, arasohoka agira ngo akomeze urugendo rwe. Nuko abona wa mugore we, aryamye imbere y’umuryango w’iyo nzu, arambitse ibiganza mu muryango. 28 Aramubwira ati: “Haguruka tugende,” ariko we ntiyamusubiza. Uwo mugabo aramuterura amushyira ku ndogobe, akomeza urugendo ajya iwe.

29 Nuko ageze iwe afata icyuma, maze afata na wa mugore we amucamo ibice 12 akurikije ingingo z’umubiri we, buri karere ka Isirayeli akoherereza igice kimwe. 30 Uwabibonaga wese yaravugaga ati: “Ibintu nk’ibi ntibyigeze bibaho kandi nta wigeze abibona kuva aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi!” Baravugaga bati: “Reka tubitekerezeho, tujye inama+ hanyuma dufate umwanzuro w’icyo twakora.”

20 Nuko Abisirayeli bose bahurira hamwe, uhereye ku b’i Dani+ ukageza ku b’i Beri-sheba, n’abo mu gihugu cy’i Gileyadi,+ bose bahurira hamwe imbere ya Yehova i Misipa.+ 2 Abayobozi babo n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli bose bahagarara aho ubwoko bw’Imana bwari buteraniye. Icyo gihe hari abasirikare 400.000 bafite inkota.+

3 Abo mu muryango wa Benyamini bumva ko Abisirayeli bazamutse bakajya i Misipa.

Abisirayeli babaza abari aho bati: “Ngaho nimutubwire iby’urupfu rw’uyu mugore.”+ 4 Nuko wa Mulewi,+ umugabo wa wa mugore wishwe, arabasubiza ati: “Njye n’umugore* wanjye twageze i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini dushaka aho twacumbika. 5 Abaturage b’i Gibeya baranteye bagota inzu nari narayemo. Baje bashaka kunyica, ariko basambanya umugore wanjye nuko arapfa.+ 6 Ubwo rero nafashe umurambo w’umugore wanjye nywucamo ibice mbyohereza aho Abisirayeli batuye hose,+ kuko bari bakoze igikorwa giteye isoni kandi kigayitse muri Isirayeli. 7 None mwa Bisirayeli mwese mwe, nimuvuge icyo twakora.”+

8 Nuko abantu bose bahagurukira icyarimwe, baravuga bati: “Muri twe nta wuri busubire mu ihema rye cyangwa mu rugo rwe. 9 Dore ibyo tugiye gukorera Gibeya. Reka dukore ubufindo+ maze tubone kuyitera. 10 Mu miryango yose ya Isirayeli, mu bantu 100 turafatamo 10, mu bantu 1.000 dufatemo 100, mu bantu 10.000 dufatemo 1.000, bazajya bagemurira abasirikare bagiye gutera Gibeya y’abo mu muryango wa Benyamini, bitewe n’igikorwa kigayitse bakoze muri Isirayeli.” 11 Abisirayeli bose batera uwo mujyi, bafatanyije.

12 Nuko imiryango ya Isirayeli yohereza abantu ku bagize umuryango wa Benyamini bose, ngo bababaze bati: “Nimutubwire iby’ayo mahano yakorewe iwanyu? 13 Nimuduhe abo bagabo b’ibirara bari i Gibeya+ tubice, kugira ngo dukure ikibi muri Isirayeli.”+ Ariko abo mu muryango wa Benyamini banga kumva abavandimwe babo b’Abisirayeli.

14 Nuko abo mu muryango wa Benyamini bahurira hamwe baturutse mu mijyi yose y’i Gibeya kugira ngo barwane n’Abisirayeli. 15 Uwo munsi abo mu muryango wa Benyamini bahuriye hamwe baturutse mu mijyi yose, ni ukuvuga abantu 26.000 bakoresha inkota, hiyongeraho n’abagabo 700 batoranyijwe b’i Gibeya. 16 Muri abo basirikare, harimo abagabo 700 batoranyijwe bakoreshaga imoso. Buri wese muri abo bagabo yashoboraga gukoresha umuhumetso agatera ibuye, akaba atahusha n’agasatsi.

17 Abisirayeli bakoreshaga inkota,+ hatarimo abo mu muryango wa Benyamini, bari abagabo 400.000 kandi bose bari bamenyereye urugamba. 18 Nuko barazamuka bajya i Beteli kubaza Imana.+ Abisirayeli barayibaza bati: “Ni nde muri twe uzajya imbere tugiye kurwana n’abo mu muryango wa Benyamini?” Yehova arabasubiza ati: “Yuda ni we uzabajya imbere.”

19 Bukeye Abisirayeli barahaguruka bashinga amahema i Gibeya kugira ngo bahatere.

20 Abisirayeli bagaba igitero ku bo mu muryango wa Benyamini, bigabanyamo amatsinda kugira ngo barwanire na bo i Gibeya. 21 Nuko abo mu muryango wa Benyamini bava i Gibeya batera Abisirayeli, uwo munsi bica Abisirayeli 22.000. 22 Ariko ingabo z’Abisirayeli zishakamo imbaraga zitegura kurwana, zisubira aho zari zarwaniye ku munsi wa mbere. 23 Abisirayeli barazamuka bajya i Beteli, baririra imbere ya Yehova bageza nimugoroba, babaza Yehova bati: “Twongere dutere abavandimwe bacu bo mu muryango wa Benyamini?”+ Yehova aravuga ati: “Nimugende mubatere.”

24 Nuko ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera gutera abo mu muryango wa Benyamini. 25 Kuri uwo munsi, abo mu muryango wa Benyamini baturuka i Gibeya bajya kurwana n’Abisirayeli maze bica abandi Bisirayeli 18.000+ barwanisha inkota. 26 Hanyuma Abisirayeli bose barazamuka bajya i Beteli, bicara aho baririra imbere ya Yehova+ kandi uwo munsi wose bareka kurya no kunywa.+ Batambira imbere ya Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa.*+ 27 Nyuma y’ibyo Abisirayeli bagisha Yehova inama+ kuko isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri yari i Beteli. 28 Muri iyo minsi, Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umwuzukuru wa Aroni, ni we wakoreraga* imbere y’iyo sanduku. Barabaza bati: “Ese twongere tujye gutera abavandimwe bacu bo mu muryango wa Benyamini, cyangwa tubireke?”+ Yehova arabasubiza ati: “Mugende, kuko ejo nzatuma mubatsinda.” 29 Nuko abasirikare b’Abisirayeli bihisha+ mu bice byose bikikije Gibeya.

30 Ku munsi wa gatatu, Abisirayeli bagaba igitero ku bo mu muryango wa Benyamini, batera i Gibeya bari mu matsinda nk’uko bari babigenje mbere.+ 31 Igihe abo mu muryango wa Benyamini basohokaga bagiye kurwana n’Abisirayeli, bageze kure cyane y’umujyi wabo.+ Nuko nk’uko byagenze mbere, abo mu muryango wa Benyamini batangira kurwana na bo, no kwicira bamwe mu mihanda izamuka ijya i Beteli n’ijya i Gibeya, bica abasirikare b’Abisirayeli nka 30.+ 32 Abo mu muryango wa Benyamini baribwira bati: “Dore twongeye kubatsinda nk’uko byagenze ubushize.”+ Ariko Abisirayeli na bo baravuga bati: “Reka tubahunge maze badukurikire tubageze kure y’umujyi mu mihanda.” 33 Ingabo z’Abisirayeli zose ziva aho zari ziri, zikambika i Bayali-tamari kandi ingabo zabo zari zategeye abanzi babo hafi y’i Gibeya na zo ziva aho zari zihishe. 34 Nuko abagabo 10.000 batoranyijwe mu Bisirayeli bose bagera imbere y’i Gibeya, habera intambara ikaze; ariko abo mu muryango wa Benyamini ntibari bazi ko bagiye guhura n’ibibazo bikomeye.

35 Yehova atuma Abisirayeli batsinda abo mu muryango wa Benyamini,+ uwo munsi bica ingabo zabo 25.100 zirwanisha inkota.+

36 Abo mu muryango wa Benyamini batekereje ko Abisirayeli bari bagiye gutsindwa kubera ko Abisirayeli bakomezaga kubahunga.+ Ariko icyatumaga Abisirayeli bahunga ni uko bari bizeye bagenzi babo bari bategeye abanzi babo i Gibeya.+ 37 Ba basirikare bari bihishe barihuta batera Gibeya, bagera ahantu hose muri uwo mujyi bicisha inkota abantu bose bari bawurimo.

38 Abagabye icyo gitero bahise batwika umujyi, umwotsi uzamuka mu kirere kuko ari cyo kimenyetso bari bavuganyeho na bagenzi babo.

39 Igihe Abisirayeli bari ku rugamba basubiraga inyuma, abo mu muryango wa Benyamini bishe abasirikare babo nka 30,+ baribwira bati: “Uko bigaragara turabatsinda nk’uko twabatsinze ubushize.”+ 40 Cya kimenyetso cy’umwotsi gitangira kuzamuka hejuru y’umujyi. Nuko abo mu muryango wa Benyamini barebye inyuma babona umujyi wose wahiye, umwotsi wawo uzamuka mu kirere. 41 Ingabo z’Abisirayeli zihindukirana abo mu muryango wa Benyamini, bagira ubwoba bwinshi kuko bari babonye ko bibarangiranye. 42 Bahunga Abisirayeli berekeza mu butayu ariko barabakurikira, maze ba bandi bavuye mu mijyi bafatanya na bo kubica. 43 Bagota abo mu muryango wa Benyamini kandi bakomeza kubakurikirana. Babicira* imbere y’i Gibeya, mu ruhande rwerekeye iburasirazuba. 44 Nuko hapfa abantu 18.000 bo mu muryango wa Benyamini kandi bose bari abarwanyi b’intwari.+

45 Abo mu muryango wa Benyamini bahungira mu butayu mu rutare rw’i Rimoni.+ Nuko Abisirayeli bica 5.000 muri bo, babiciye mu mihanda, bakomeza kubakurikira babageza i Gidomu, babicamo abandi basirikare 2.000. 46 Abo mu muryango wa Benyamini bose bapfuye uwo munsi bari abagabo 25.000 barwanisha inkota+ kandi bose bari abasirikare b’intwari. 47 Ariko hari abagabo 600 bahungiye mu butayu mu rutare rw’i Rimoni, bamara amezi ane muri urwo rutare.

48 Hanyuma Abisirayeli bavuye kurwana n’abo mu muryango wa Benyamini, bicisha inkota abo mu mijyi yabo yose, bica n’amatungo n’ibyari bisigayemo byose. Nanone imijyi yose baciyeho barayitwitse.

21 Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa+ bati: “Nta n’umwe muri twe uzashyingira umukobwa we abakomoka kuri Benyamini.”+ 2 Hanyuma abantu bajya i Beteli+ bicara imbere y’Imana y’ukuri kugeza nimugoroba bataka kandi barira cyane. 3 Baravuga bati: “Yehova Mana ya Isirayeli, kuki ibintu nk’ibi byabaye muri Isirayeli? Kuki hari umuryango washizeho muri Isirayeli?” 4 Bukeye abantu bazinduka kare bahubaka igicaniro kandi batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.*+

5 Nuko Abisirayeli baravuga bati: “Ni nde mu miryango yose ya Isirayeli utaraje hano imbere ya Yehova?” Kuko bari bararahiye indahiro ikomeye ivuga ko umuntu wese utaraje imbere ya Yehova i Misipa yagombaga kwicwa. 6 Abisirayeli barababara cyane bitewe n’ibyari byabaye ku muryango w’abakomoka kuri Benyamini, umuvandimwe wabo. Baravuga bati: “Uyu munsi umwe mu miryango ya Isirayeli wakuwe mu yindi. 7 None se abasigaye tuzabashyingira abagore tuvanye he ko twarahiye Yehova+ ko tutazabaha abakobwa bacu?”+

8 Baravuga bati: “Mu miryango ya Isirayeli ni nde utaraje imbere ya Yehova i Misipa?”+ Nuko basanga nta n’umwe mu b’i Yabeshi-gileyadi waje aho Abisirayeli bari bari. 9 Babaze abantu basanga nta n’umwe mu baturage b’i Yabeshi-gileyadi uhari. 10 Abisirayeli bohereza abagabo 12.000 barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati: “Nimugende mwicishe inkota abaturage b’i Yabeshi-gileyadi kandi mwice n’abagore n’abana.+ 11 Uku ni ko muri bubigenze: Mwice umugabo wese n’umugore wese waryamanye n’umugabo.” 12 Mu baturage b’i Yabeshi-gileyadi basangamo abakobwa 400 b’amasugi, batigeze baryamana n’abagabo. Barabafata babazana mu nkambi i Shilo,+ mu gihugu cy’i Kanani.

13 Abisirayeli bose bohereza intumwa ku bakomoka kuri Benyamini bari mu rutare rw’i Rimoni+ ngo zibahumurize. 14 Nuko icyo gihe abakomoka kuri Benyamini baragaruka. Abisirayeli babashyingira abakobwa bari barokoye mu b’i Yabeshi-gileyadi,+ ariko abo bakobwa baba bake. 15 Abisirayeli bagira agahinda kenshi bitewe n’ibyari byabaye ku bakomoka kuri Benyamini+ kubera ko Yehova yari yatandukanyije imiryango ya Isirayeli. 16 Abakuru b’Abisirayeli baravuga bati: “Tuzakora iki kugira ngo abagabo basigaye babone abagore, ko abagore bose bakomoka kuri Benyamini barimbuwe?” 17 Baravuga bati: “Abarokotse mu bakomoka kuri Benyamini bagomba kugira umurage kugira ngo hatagira umuryango ubura muri Isirayeli. 18 Ariko twebwe ntitwemerewe kubashyingira abakobwa bacu, kuko Abisirayeli barahiye bati: “Havumwe* umuntu wese uzashyingira abakomoka kuri Benyamini.’”+

19 Nuko baravuga bati: “Buri mwaka hari umunsi mukuru wa Yehova ubera i Shilo+ mu majyaruguru y’i Beteli, ahagana mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ujya i Shekemu, mu majyepfo y’i Lebona.” 20 Bategeka abakomoka kuri Benyamini bati: “Muzagende mwihishe mu mirima y’imizabibu, 21 nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse baje kubyina za mbyino zabo babyina bazenguruka, muzave mu mirima y’imizabibu, buri wese aterure umwe mu bakobwa b’i Shilo amujyane maze musubire iwanyu mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini. 22 Ba papa wabo cyangwa basaza babo nibaturega, tuzababwira tuti: “Nimutugirire neza mubafashe, kuko tutabashije kubonera buri wese umugore mu bo twafatiye ku rugamba+ kandi ari mwe mubatanze mwaba murenze ku byo mwarahiriye.’”+

23 Nuko abakomoka kuri Benyamini babigenza batyo, buri wese ajyana umugore akuye muri ba bakobwa babyinaga. Hanyuma basubira mu murage wabo kandi bongera kubaka imijyi yabo+ bayituramo.

24 Abisirayeli bava aho baragenda buri wese ajya mu muryango we no mu rugo rwe, buri wese yerekeza mu murage we.

25 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri wese yakoraga ibyo yishakiye.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba Isirayeli.”

Cyangwa “nabahaye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu mugabane wacu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “acyicaye ku ndogobe akoma mu mashyi.”

Cyangwa “Negebu.” Isambu yo mu majyepfo yari yumagaye.

Bisobanura ngo: “Ibidendezi by’Amazi.”

Ni ukuvuga, Yeriko.

Bisobanura “kurimbura.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amagare y’ibyuma.”

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwabo kumaze kuremera.”

Bisobanura “abarira.”

Cyangwa “basenga.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagurisha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwakomezaga kubarwanya.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basambana n’izindi mana.”

Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “abagurisha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Aramu-naharayimu.”

Ni ukuvuga, Yeriko.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono.” Ushobora kuba ari umukono mugufi. Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “amabyi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwenge munini winjizaga umuyaga.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutwikira ibirenge.”

Cyangwa “igihosho.” Yabaga ari inkoni iriho icyuma gisongoye hasi, bakoreshaga bayobora amatungo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagurisha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amagare y’ibyuma.”

Cyangwa “ubajyane.”

Cyangwa “ikibaya.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amagare y’ibyuma.”

Cyangwa “uruhago rw’uruhu.”

Ni igiti kigufi gisongoye bakoresha bashinga ihema.

Ibi bishobora kuba byarerekanaga ko umuntu yahigiye Imana umuhigo wo kuyikorera.

Cyangwa “ncurangire.”

Ishobora kuba ari “yaratigise.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abakoresha ibikoresho by’umwanditsi.”

Cyangwa “bahaze ubuzima bwabo.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ububiko bwo munsi y’ubutaka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntimwumviye ijwi ryanjye.”

Guhura ni ugukubita ingano ikibando kugira ngo zitandukane n’ibishishwa.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.

Bisobanura “Yehova ni amahoro.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bisobanura ngo: “Bayali niyiburanire (yirwanirire).”

Cyangwa “bambuka umugezi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utwikira.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu wese uri bunywe amazi akoresheje ururimi nk’uko imbwa zibigenza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko yawe arakomera.”

Cyangwa “ifumba igurumana.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igicuku kinishye.” Ni ukuvuga hagati ya saa yine na saa munani z’ijoro.

Guhumba, ni ugutoragura ibyasigaye mu murima nyuma yo gusarura.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bareka kumurakarira.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli za zahabu 1.700.” Shekeli imwe ingana na garama 14,4. Reba Umugereka wa B14.

Ni ukuvuga, imyenda iboshye mu bwoya buteye ibara ry’isine.

Cyangwa “basambana na yo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibongera kubyutsa umutwe.”

Ni ukuvuga, inshoreke.

Cyangwa “basambana.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu muryango wa sekuru ubyara mama we.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndi igufwa n’umubiri wanyu.”

Cyangwa “urusengero.”

Cyangwa “yarigize igikomangoma.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yohereza umwuka mubi.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Cyangwa “akoresheje amayeri.”

Cyangwa “uzamukorere icyo ukuboko kwawe gushoboye cyose.”

Cyangwa “mu gihome.”

Ni ibuye bakoreshaga basya ibinyampeke.

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Cyangwa “Siriya.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagurisha mu maboko.”

Bisobanura “kumutanga ngo akore umurimo w’Imana gusa.”

Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.

Cyangwa “kurirana n’incuti zanjye kubera ko ntazigera nshaka.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bambuka bagana mu majyaruguru.”

Cyangwa “gihumanye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuva akiva mu nda ya mama we.”

Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nashimye.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mbere y’uko yinjira mu cyumba cy’uwo mukobwa.”

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Ni umwobo munini wo munsi y’ubutaka.

Cyangwa “kuboha.”

Bisobanura ngo: “umusozi w’urwasaya.”

Bisobanura ngo: “isoko y’amazi y’utabaje.”

Cyangwa “umushukashuke umenye.”

Cyangwa “injishi.”

Cyangwa “wankinishije.”

Ni ukuvuga “kimwe mu byo bakoreshaga baboha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuva nava mu nda ya mama.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Cyangwa “imana yo mu rugo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yujuje ububasha mu biganza.”

Bishobora kuba bisobanura gusa ko yari atuye mu karere k’abakomoka kuri Yuda.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “papa.”

Cyangwa “imvugo.”

Bisobanura ngo: “Inkambi ya Dani.”

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Cyangwa “imana yo mu rugo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.”

Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “papa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inshoreke.”

Cyangwa “yahukanira.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shebuja.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inshoreke.”

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wahagararaga.”

Cyangwa “babanyukanyukira.”

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze