Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji a Petero yari umugabo ugaragaza cyane amarangamutima. Ubwo rero byari bimworoheye kubwira Mariko ibyo Yesu yakoze, ibyo yavuze n’uko yabaga yiyumva. Iyo ni yo mpamvu mu nkuru Mariko yanditse ivuga ubuzima bwa Yesu, yagiye agaragaza uko Yesu yiyumvaga n’ibyo yakoraga.—Mar. 3:5; 7:34; 8:12.