Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira
Data ubwe abakunda bitewe n’uko mwankunze, kandi mukizera ko naje ndi intumwa ya Data.—Yoh. 16:27.
Buri gihe Yehova agaragaza ko yishimira abo akunda. Muri Bibiliya hagaragaza ukuntu Yehova yabwiye Yesu inshuro ebyiri ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17; 17:5). Ese wowe Yehova akuvugishije, akakubwira ko akwemera, ntibyagushimisha? Yehova ntatuvugisha mu ijwi ryumvikana, ahubwo atuvugisha akoresheje Bibiliya. Mu Mavanjiri dusangamo amagambo arangwa n’urukundo Yesu yabwiye abigishwa be. Iyo tuyasomye ni nk’aho ari Yehova ubwe uba utwibwirira ayo magambo. Yesu yiganaga Papa we mu buryo butunganye. Ubwo rero iyo dusomye inkuru zigaragaza ko Yesu yemeraga abigishwa be nubwo batari batunganye, ni nk’aho tuba duteze amatwi Yehova atwibwirira ko atwemera (Yoh. 15:9, 15). Iyo duhuye n’ibigeragezo, ntibiba bigaragaza ko Yehova atatwemera. Ahubwo ibigeragezo bituma tugaragaza ko dukunda Imana kandi ko tuyiringira.—Yak. 1:12. w24.03 13:10-11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo
Mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe.—Mat. 21:16.
Niba uri umubyeyi, ujye ufasha abana bawe gutegura ibitekerezo byiza, ukurikije imyaka bafite. Hari igihe tuba turimo kwiga ingingo zikomeye, urugero nk’izivuga ibibazo by’abashakanye, cyangwa uko Abakristo bakwiriye kwitwara muri iyi si yataye umuco. Ariko n’iyo bimeze bityo, ntihaburamo ingingo imwe cyangwa ebyiri abana bashobora gutangaho ibitekerezo. Nanone ujye usobanurira abana bawe impamvu batazajya bababaza buri gihe uko bamanitse ukuboko. Ibyo bizatuma batarakara mu gihe batababajije (1 Tim. 6:18). Twese dushobora gutegura ibitekerezo bituma Yehova asingizwa, kandi bigatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (Imig. 25:11). Nubwo hari igihe dushobora kuvuga muri make ibyatubayeho, tujye twirinda kubivugaho cyane kugira ngo tutirata (Imig. 27:2; 2 Kor. 10:18). Mu gihe dutanga igitekerezo tujye twibanda kuri Yehova, ku Ijambo rye no ku bagaragu be muri rusange.—Ibyah. 4:11. w23.04 18:17-18
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo
Twe gusinzira nk’uko abandi babigenza, ahubwo nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.—1 Tes. 5:6.
Urukundo rutuma dukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge (Mat. 22:37-39). Urukundo dukunda Imana rutuma dukomeza kubwiriza, nubwo hari igihe bishobora kuduteza ibibazo (2 Tim. 1:7, 8). Kubera ko dukunda n’abantu batari Abahamya ba Yehova, dukomeza kubwiriza, haba kuri telefone cyangwa dukoresheje amabaruwa. Tuba dufite icyizere ko abo tubwiriza, bashobora guhinduka bagakora ibyiza (Ezek. 18:27, 28). Nanone dukunda Abakristo bagenzi bacu. Tubigaragaza ‘dukomeza guhumurizanya no kubakana’ (1 Tes. 5:11). Nk’uko abasirikare bari ku rugamba bafashanya, natwe duterana inkunga. Ntidushobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu twabigambiriye, cyangwa ngo tubiture inabi batugiriye (1 Tes. 5:13, 15). Nanone urukundo rutuma twubaha abavandimwe bafite inshingano mu itorero.—1 Tes. 5:12. w23.06 26:6, 10-11