Abacamanza
10 Nyuma ya Abimeleki, haje Tola ukomoka kuri Isakari akiza Abisirayeli.+ Yari umuhungu wa Puwa, umuhungu wa Dodo kandi yabaga i Shamiri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. 2 Yamaze imyaka 23 ari umucamanza wa Isirayeli maze arapfa, bamushyingura i Shamiri.
3 Yasimbuwe na Yayiri w’i Gileyadi, amara imyaka 22 ari umucamanza wa Isirayeli. 4 Yayiri yari afite abahungu 30 bagenderaga ku ndogobe 30 kandi bari bafite imijyi 30. Iyo mijyi yakomeje kwitwa Havoti-yayiri+ kugeza n’uyu munsi.* Iri mu gihugu cy’i Gileyadi. 5 Hanyuma Yayiri arapfa, bamushyingura i Kamoni.
6 Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga,+ batangira gusenga Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti, imana zo muri Aramu,* imana z’i Sidoni, imana z’i Mowabu,+ imana z’Abamoni+ n’imana z’Abafilisitiya.+ Bataye Yehova bareka kumukorera. 7 Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* Abafilisitiya n’Abamoni.+ 8 Muri uwo mwaka bababaza Abisirayeli bari batuye i Gileyadi, mu burasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cy’Abamori kandi babagirira nabi cyane. Ibyo byamaze imyaka 18. 9 Nanone Abamoni bajyaga bambuka Yorodani bagatera umuryango wa Yuda, uwa Benyamini n’uwa Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane. 10 Batakiye Yehova ngo abatabare,+ baravuga bati: “Twagukoreye icyaha kuko twaretse Imana yacu, tugakorera Bayali.”+
11 Yehova abaza Abisirayeli ati: “Ese sinabakijije igihe Abanyegiputa,+ Abamori,+ Abamoni, Abafilisitiya,+ 12 Abasidoni, Abamaleki n’Abamidiyani babagiriraga nabi? Mwarantakiye ndababakiza. 13 Ariko mwarantaye, mukorera izindi mana.+ Ni yo mpamvu nanjye ntazongera kubakiza.+ 14 Nimugende mutakire+ imana mwahisemo gukorera, abe ari zo zizajya zibakiza igihe muzaba muhuye n’ibibazo.”+ 15 Abisirayeli basubiza Yehova bati: “Twakoze icyaha, none udukorere icyo ushaka cyose. Ariko rwose uyu munsi tubabarire udukize.” 16 Nuko bareka gusenga imana z’abanyamahanga maze bakorera Yehova,+ na we ababazwa cyane n’ibibazo Abisirayeli bahuraga na byo.+
17 Hanyuma ingabo z’Abamoni+ zihurira hamwe i Gileyadi, ingabo z’Abisirayeli na zo zihurira i Misipa. 18 Nuko abantu b’i Gileyadi n’abatware baho barabazanya bati: “Ni nde uzatuyobora tukarwana n’Abamoni?+ Uwo muntu ni we uzaba umuyobozi w’abatuye i Gileyadi bose.”