ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu Bacamanza

      • Abakomoka kuri Dani bashaka aho gutura (1-31)

        • Bafata imana za Mika bagafata n’umutambyi we (14-20)

        • Umujyi wa Layishi ufatwa ukitwa Dani (27-29)

        • Ab’i Dani basenga ikigirwamana (30, 31)

Abacamanza 18:1

Impuzamirongo

  • +Abc 8:23; 1Sm 8:4, 5
  • +Yos 19:40
  • +Yos 19:47, 48; Abc 1:34

Abacamanza 18:2

Impuzamirongo

  • +Yos 19:41, 48
  • +Abc 17:1, 5

Abacamanza 18:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imvugo.”

Abacamanza 18:4

Impuzamirongo

  • +Abc 17:9, 10

Abacamanza 18:7

Impuzamirongo

  • +Yos 19:47, 48; Abc 18:29
  • +Abc 18:27

Abacamanza 18:8

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 33; Abc 18:2

Abacamanza 18:10

Impuzamirongo

  • +Abc 18:7, 27
  • +Kuva 3:8; Gut 8:7-9

Abacamanza 18:11

Impuzamirongo

  • +Abc 18:2

Abacamanza 18:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Inkambi ya Dani.”

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:1
  • +Abc 13:24, 25

Abacamanza 18:13

Impuzamirongo

  • +Abc 17:1, 5

Abacamanza 18:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imana yo mu rugo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.”

  • *

    Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Impuzamirongo

  • +Abc 18:2, 29
  • +Gut 27:15; Abc 17:4, 5

Abacamanza 18:15

Impuzamirongo

  • +Abc 17:7, 12; 18:30

Abacamanza 18:16

Impuzamirongo

  • +Abc 18:11

Abacamanza 18:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Impuzamirongo

  • +Abc 18:2
  • +Kuva 28:6; Abc 8:27
  • +Int 31:19
  • +Lew 19:4; Gut 27:15; Abc 17:3-5
  • +Abc 17:12

Abacamanza 18:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Abacamanza 18:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “papa.”

Impuzamirongo

  • +Abc 17:12
  • +Abc 18:30

Abacamanza 18:20

Impuzamirongo

  • +Abc 17:4, 5

Abacamanza 18:27

Impuzamirongo

  • +Yos 19:47, 48; Abc 18:29
  • +Abc 18:7, 10

Abacamanza 18:28

Impuzamirongo

  • +Kub 13:17, 21

Abacamanza 18:29

Impuzamirongo

  • +Yos 19:47, 48; Abc 20:1; 1Bm 4:25; 12:28, 29
  • +Int 30:6; 32:28
  • +Abc 18:7

Abacamanza 18:30

Impuzamirongo

  • +Abc 17:1, 4; 18:18
  • +Abc 17:12
  • +Kuva 2:21, 22

Abacamanza 18:31

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:2; Yos 18:1; 1Sm 1:3

Byose

Abac. 18:1Abc 8:23; 1Sm 8:4, 5
Abac. 18:1Yos 19:40
Abac. 18:1Yos 19:47, 48; Abc 1:34
Abac. 18:2Yos 19:41, 48
Abac. 18:2Abc 17:1, 5
Abac. 18:4Abc 17:9, 10
Abac. 18:7Yos 19:47, 48; Abc 18:29
Abac. 18:7Abc 18:27
Abac. 18:8Yos 15:20, 33; Abc 18:2
Abac. 18:10Abc 18:7, 27
Abac. 18:10Kuva 3:8; Gut 8:7-9
Abac. 18:11Abc 18:2
Abac. 18:121Sm 7:1
Abac. 18:12Abc 13:24, 25
Abac. 18:13Abc 17:1, 5
Abac. 18:14Abc 18:2, 29
Abac. 18:14Gut 27:15; Abc 17:4, 5
Abac. 18:15Abc 17:7, 12; 18:30
Abac. 18:16Abc 18:11
Abac. 18:17Abc 18:2
Abac. 18:17Kuva 28:6; Abc 8:27
Abac. 18:17Int 31:19
Abac. 18:17Lew 19:4; Gut 27:15; Abc 17:3-5
Abac. 18:17Abc 17:12
Abac. 18:19Abc 17:12
Abac. 18:19Abc 18:30
Abac. 18:20Abc 17:4, 5
Abac. 18:27Yos 19:47, 48; Abc 18:29
Abac. 18:27Abc 18:7, 10
Abac. 18:28Kub 13:17, 21
Abac. 18:29Yos 19:47, 48; Abc 20:1; 1Bm 4:25; 12:28, 29
Abac. 18:29Int 30:6; 32:28
Abac. 18:29Abc 18:7
Abac. 18:30Abc 17:1, 4; 18:18
Abac. 18:30Abc 17:12
Abac. 18:30Kuva 2:21, 22
Abac. 18:31Kuva 40:2; Yos 18:1; 1Sm 1:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abacamanza 18:1-31

Abacamanza

18 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Muri icyo gihe kandi abo mu muryango wa Dani+ bari bagishaka aho gutura ngo habe umurage wabo, kuko bari batarahabwa umurage mu yindi miryango y’Abisirayeli.+

2 Nuko abakomoka mu muryango wa Dani bohereza abagabo batanu bari intwari; bava i Sora na Eshitawoli,+ bajya gushaka igihugu uwo muryango waturamo no kucyitegereza. Barababwira bati: “Nimugende mwitegereze icyo gihugu.” Bageze mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, barara kwa Mika.+ 3 Bageze hafi y’urugo rwa Mika, bumvise ijwi* rya wa musore w’Umulewi bararimenya, bajya kumureba, baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Hano se uhakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?” 4 Ababwira ibyo Mika yamukoreye n’ukuntu yamuhaye akazi ko kumubera umutambyi.+ 5 Baramubwira bati: “Ngaho tubarize Imana kugira ngo tumenye niba urugendo rwacu ruzagenda neza.” 6 Uwo mutambyi arabasubiza ati: “Nimugende amahoro, kuko Yehova abashyigikiye.”

7 Nuko ba bagabo batanu baragenda bagera i Layishi+ babona ukuntu abantu bari bahatuye nta cyo babuze nk’Abanyasidoni. Biberagaho mu mahoro nta cyo bikanga+ kandi muri ako gace nta mutegetsi w’umunyagitugu wari uhari wabatera ubwoba. Bari batuye kure cyane y’Abanyasidoni, nta mishyikirano bagirana n’abandi bantu.

8 Ba bagabo batanu basubiye i Sora na Eshitawoli+ kureba abavandimwe babo, abavandimwe babo barababaza bati: “Urugendo rwagenze rute?” 9 Barabasubiza bati: “Nimureke dutere icyo gihugu kuko twamaze kukireba tugasanga ari cyiza. Nta mpamvu yo gutinda; mugire vuba tujye gufata icyo gihugu. 10 Nimugera muri icyo gihugu, muzahasanga abantu badafite icyo bikanga+ kandi ni igihugu kinini cyane. Ni igihugu kirimo ibintu byose byo ku isi kandi Imana yakibahaye.”+

11 Nuko abagabo 600 bo mu muryango wa Dani bafata intwaro zabo, bahaguruka i Sora na Eshitawoli.+ 12 Barazamuka bakambika i Kiriyati-yeyarimu+ mu Buyuda. Ni cyo cyatumye bahita Mahane-dani*+ kugeza n’uyu munsi.* Ni mu burengerazuba bwa Kiriyati-yeyarimu. 13 Bavuye aho bajya mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera kwa Mika.+

14 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka igihugu cy’i Layishi,+ babwira bagenzi babo bati: “Mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo,* igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma?*+ Mube mutekereza icyo mugomba gukora.” 15 Nuko bahagarara aho maze bajya ku nzu ya wa musore w’Umulewi+ yari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru. 16 Ariko ba bagabo 600 bo mu muryango wa Dani+ bari bafite intwaro, bari bahagaze ku irembo. 17 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka icyo gihugu+ barinjira, kugira ngo bafate igishushanyo kibajwe, efodi,+ ikigirwamana cyo gusengera mu rugo+ n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ (Naho wa mutambyi+ yari ahagaze ku marembo ari kumwe na ba bagabo 600 bafite intwaro.) 18 Binjira mu nzu ya Mika bafata igishushanyo kibajwe, efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.* Wa mutambyi abibonye arababaza ati: “Ariko se muri mu biki?” 19 Baramubwira bati: “Ceceka! Ntitwongere kukumva! Ahubwo dukurikire, utubere umujyanama* n’umutambyi. None se ari ukuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe+ no kuba umutambyi w’umuryango n’umutambyi w’Abisirayeli+ wahitamo iki? 20 Uwo mutambyi abyumvise biramushimisha, afata efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo n’igishushanyo kibajwe+ ajyana na bo.

21 Nuko bakomeza urugendo, imbere yabo hari abana babo n’amatungo yabo n’ibintu byabo by’agaciro. 22 Bamaze kurenga, abagabo bari baturanye na Mika bahurira hamwe, bakurikira ba bantu bo mu muryango wa Dani babageraho. 23 Kubera ko baje bavuza induru, abantu bo mu muryango wa Dani barahindukiye babaza Mika bati: “Ko tubona wazanye aba bantu bose, ufite ikihe kibazo?” 24 Arabasubiza ati: “Imana zanjye nikoreye mwazijyanye, mujyana n’umutambyi wanjye. Ubwo se murumva hari ikintu nsigaranye? None muratinyuka mukambaza ngo: ‘ufite ikihe kibazo?’” 25 Abo mu muryango wa Dani baramusubiza bati: “Reka kudutonganya, cyangwa se aba bagabo barakaye bakwice bice n’umuryango wawe.” 26 Abakomoka mu muryango wa Dani bikomereza urugendo rwabo. Mika abonye ko bamurusha imbaraga, arakata yisubirira iwe.

27 Bamaze gutwara ibyo Mika yari yarakoze, bagatwara n’umutambyi we, bagiye i Layishi+ ahari hatuye ba bantu bafite amahoro kandi badafite icyo bikanga.+ Babicishije inkota kandi umujyi wabo barawutwika. 28 Uwo mujyi nta wawutabaye, kuko wari kure cyane y’i Sidoni kandi abaturage baho nta mishyikirano bagiranaga n’abandi bantu. Uwo mujyi wari mu kibaya cya Beti-rehobu.+ Abakomoka mu muryango wa Dani bongeye kuwubaka, bawuturamo. 29 Nanone uwo mujyi bawita Dani,+ izina rya sekuruza Dani, wabyawe na Isirayeli.+ Ariko mbere uwo mujyi witwaga+ Layishi. 30 Nyuma y’ibyo, abakomoka kuri Dani bashinga cya gishushanyo kibajwe+ kugira ngo bajye bagisenga. Kandi Yonatani+ umuhungu wa Gerushomu+ ukomoka kuri Mose n’abahungu be, baba abatambyi b’umuryango wa Dani, kugeza igihe abaturage bo muri icyo gihugu bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu. 31 Icyo gishushanyo kibajwe Mika yari yarikoreye, cyagumye aho igihe cyose inzu y’Imana y’ukuri yamaze i Shilo.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze