ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu Bacamanza

      • Yehova agerageza Abisirayeli (1-6)

      • Otiniyeli, umucamanza wa mbere (7-11)

      • Umucamanza Ehudi yica Umwami Eguloni wari ubyibushye (12-30)

      • Umucamanza Shamugari (31)

Abacamanza 3:1

Impuzamirongo

  • +Gut 8:2; Abc 2:10

Abacamanza 3:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”

Impuzamirongo

  • +Abc 1:18, 19
  • +Yos 13:1, 4; Abc 1:31
  • +Yos 9:1, 2
  • +Yos 13:1, 6
  • +Kub 34:2, 8; Yos 13:1, 5

Abacamanza 3:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:33; Abc 2:21, 22

Abacamanza 3:5

Impuzamirongo

  • +Abc 1:29; Zb 106:34

Abacamanza 3:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:15, 16; Kub 25:1, 2; Gut 7:3, 4; 1Bm 11:1, 4

Abacamanza 3:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Gut 31:16; Abc 2:11; 10:6
  • +Kuva 34:13; Gut 12:3; 16:21

Abacamanza 3:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abagurisha.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Aramu-naharayimu.”

Abacamanza 3:9

Impuzamirongo

  • +Gut 4:30; Abc 10:10, 15
  • +Abc 2:16, 18; 3:15
  • +1Ng 4:13

Abacamanza 3:10

Impuzamirongo

  • +Kub 11:16, 17; Abc 6:34; 11:29; 14:5, 6; 15:14; 1Sm 11:6; 16:13; 2Ng 15:1

Abacamanza 3:12

Impuzamirongo

  • +Abc 2:19
  • +Int 19:36, 37

Abacamanza 3:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Yeriko.

Impuzamirongo

  • +Int 19:36, 38; Abc 11:4, 5
  • +Kuva 17:8; Abc 6:3
  • +Gut 34:3

Abacamanza 3:14

Impuzamirongo

  • +Gut 28:48

Abacamanza 3:15

Impuzamirongo

  • +Zb 78:34
  • +Abc 3:9
  • +Abc 4:1
  • +Int 49:27
  • +Abc 20:15, 16

Abacamanza 3:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono.” Ushobora kuba ari umukono mugufi. Reba Umugereka wa B14.

Abacamanza 3:19

Impuzamirongo

  • +Yos 4:19; 5:8, 9

Abacamanza 3:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amabyi.”

Abacamanza 3:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwenge munini winjizaga umuyaga.”

Abacamanza 3:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutwikira ibirenge.”

Abacamanza 3:26

Impuzamirongo

  • +Abc 3:19

Abacamanza 3:27

Impuzamirongo

  • +Abc 7:24
  • +Abc 6:34; 1Sm 13:3

Abacamanza 3:29

Impuzamirongo

  • +Gut 28:7
  • +Lew 26:7, 8

Abacamanza 3:30

Impuzamirongo

  • +Abc 3:11

Abacamanza 3:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igihosho.” Yabaga ari inkoni iriho icyuma gisongoye hasi, bakoreshaga bayobora amatungo.

Impuzamirongo

  • +Abc 5:6
  • +Yos 13:1, 2
  • +Abc 15:3, 15; 1Sm 17:47, 50

Byose

Abac. 3:1Gut 8:2; Abc 2:10
Abac. 3:3Abc 1:18, 19
Abac. 3:3Yos 13:1, 4; Abc 1:31
Abac. 3:3Yos 9:1, 2
Abac. 3:3Yos 13:1, 6
Abac. 3:3Kub 34:2, 8; Yos 13:1, 5
Abac. 3:4Kuva 23:33; Abc 2:21, 22
Abac. 3:5Abc 1:29; Zb 106:34
Abac. 3:6Kuva 34:15, 16; Kub 25:1, 2; Gut 7:3, 4; 1Bm 11:1, 4
Abac. 3:7Gut 31:16; Abc 2:11; 10:6
Abac. 3:7Kuva 34:13; Gut 12:3; 16:21
Abac. 3:9Gut 4:30; Abc 10:10, 15
Abac. 3:9Abc 2:16, 18; 3:15
Abac. 3:91Ng 4:13
Abac. 3:10Kub 11:16, 17; Abc 6:34; 11:29; 14:5, 6; 15:14; 1Sm 11:6; 16:13; 2Ng 15:1
Abac. 3:12Abc 2:19
Abac. 3:12Int 19:36, 37
Abac. 3:13Int 19:36, 38; Abc 11:4, 5
Abac. 3:13Kuva 17:8; Abc 6:3
Abac. 3:13Gut 34:3
Abac. 3:14Gut 28:48
Abac. 3:15Zb 78:34
Abac. 3:15Abc 3:9
Abac. 3:15Abc 4:1
Abac. 3:15Int 49:27
Abac. 3:15Abc 20:15, 16
Abac. 3:19Yos 4:19; 5:8, 9
Abac. 3:26Abc 3:19
Abac. 3:27Abc 7:24
Abac. 3:27Abc 6:34; 1Sm 13:3
Abac. 3:29Gut 28:7
Abac. 3:29Lew 26:7, 8
Abac. 3:30Abc 3:11
Abac. 3:31Abc 5:6
Abac. 3:31Yos 13:1, 2
Abac. 3:31Abc 15:3, 15; 1Sm 17:47, 50
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abacamanza 3:1-31

Abacamanza

3 Ibi ni byo bihugu Yehova yaretse kugira ngo agerageze Abisirayeli bose batari barigeze bajya ku rugamba ngo barwane n’Abanyakanani.+ 2 (Byari ukugira ngo Abisirayeli batari barigeze bajya kurwana intambara, na bo bamenyere kurwana.) 3 Ibyo bihugu ni ibi: Abami batanu bishyize hamwe b’Abafilisitiya,+ Abanyakanani bose, Abasidoni,+ Abahivi+ batuye ku musozi wa Libani,+ uhereye ku musozi wa Bayali-herumoni kugera i Rebo-hamati.*+ 4 Imana yakoresheje ibyo bihugu kugira ngo igerageze Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarahaye ba sekuruza binyuze kuri Mose.+ 5 Nuko Abisirayeli baturana n’Abanyakanani,+ Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi. 6 Abisirayeli bashaka abakobwa babo, abakobwa babo na bo babashyingira abahungu babo, batangira gukorera imana zabo.+

7 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga, bibagirwa Yehova Imana yabo, basenga Bayali+ n’inkingi z’ibiti*+ abantu bo muri ibyo bihugu basengaga. 8 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* umwami wa Mezopotamiya* witwaga Kushani-rishatayimu, bamukorera imyaka umunani. 9 Igihe Abisirayeli batakiraga Yehova ngo abatabare,+ Yehova yabahaye umuntu wo kubatabara+ ari we Otiniyeli,+ umuhungu wa Kenazi murumuna wa Kalebu. 10 Umwuka wa Yehova uza kuri Otiniyeli+ aba umucamanza wa Isirayeli. Nuko agiye ku rugamba Yehova atuma atsinda Kushani-rishatayimu umwami wa Mezopotamiya. 11 Igihugu kimara imyaka 40 gifite amahoro. Hanyuma Otiniyeli umuhungu wa Kenazi arapfa.

12 Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga.+ Nuko Yehova atuma Eguloni umwami w’i Mowabu+ atsinda Abisirayeli, kuko bakoze ibintu Yehova yanga. 13 Nanone Eguloni yishyize hamwe n’Abamoni+ n’Abamaleki+ batera Abisirayeli, bafata umujyi w’ibiti by’imikindo.*+ 14 Abisirayeli bamaze imyaka 18 bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu.+ 15 Nuko Abisirayeli binginga Yehova ngo abatabare.+ Yehova abashyiriraho umuntu wo kubakiza,+ ari we Ehudi+ umuhungu wa Gera wo mu muryango wa Benyamini,+ wakoreshaga imoso.+ Hashize igihe, Abisirayeli bamuha imisoro ngo ayishyire Eguloni umwami w’i Mowabu. 16 Hagati aho Ehudi yacuze inkota ityaye impande zombi, yari ifite uburebure bwa santimetero zigera kuri 40.* Ayambara ku itako ry’iburyo, arenzaho umwenda we. 17 Nuko Ehudi ageze kwa Eguloni umwami w’i Mowabu, amuha ya misoro. Eguloni yari abyibushye cyane.

18 Ehudi amaze gutanga iyo misoro, we n’abaje bayimutwaje baragenda. 19 Ariko bageze aho bacukura amabuye i Gilugali,+ Ehudi asubirayo abwira umwami ati: “Mwami, hari ibanga nshaka kukubwira.” Umwami abwira abari aho ati: “Nimuceceke!” Avuze atyo, abagaragu be bose barasohoka. 20 Nuko Ehudi amusanga aho yari yicaye wenyine mu cyumba cye cyo hejuru cyabaga kirimo akayaga. Ehudi aramubwira ati: “Ngufitiye ubutumwa buturutse ku Mana.” Umwami abyumvise ahaguruka ku ntebe ye. 21 Nuko Ehudi afata inkota yari ku itako rye ry’iburyo akoresheje ukuboko kwe kw’ibumoso, ayimutikura mu nda. 22 Ikirindi cyayo cyinjirana na yo, irigita mu binure kuko atayimukuyemo, maze umwanda* urasohoka. 23 Ehudi asohokera ku ibaraza,* asiga akinze inzugi z’icyo cyumba cyo hejuru, arazikomeza. 24 Amaze kugenda, abagaragu ba Eguloni baragaruka basanga imiryango y’icyumba cyo hejuru irafunze. Baravuga bati: “Ahari wenda umwami yaba arimo kwituma.”* 25 Bakomeza gutegereza kugeza aho bumva na bo bibateye isoni, nuko babonye adakinguye inzugi z’icyumba cyo hejuru, bafata urufunguzo bafungura imiryango basanga shebuja aryamye hasi yapfuye.

26 Ehudi yahunze bacyibaza ibyabaye, anyura aho bacukura amabuye,+ ahungira i Seyira, 27 mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ Agezeyo avuza ihembe,+ maze Abisirayeli baramanuka bava mu karere k’imisozi miremire ari we ubayoboye. 28 Arababwira ati: “Nimunkurikire kuko Yehova atumye mutsinda abanzi banyu, ari bo Bamowabu.” Nuko baramukurikira, bafata ibyambu bya Yorodani kugira ngo babuze Abamowabu kwambuka. Nta muntu n’umwe bemereye kwambuka. 29 Icyo gihe bica Abamowabu bagera ku 10.000+ bari abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari, ntihagira n’umwe urokoka.+ 30 Uwo munsi Abisirayeli batsinda Mowabu, maze igihugu kimara imyaka 80 gifite amahoro.+

31 Nyuma ya Ehudi, Shamugari+ umuhungu wa Anati na we yakijije Abisirayeli igihe yicaga Abafilisitiya 600+ abicishije inkoni isongoye.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze