ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Dawidi yongera kwanga kwica Sawuli (1-25)

        • Dawidi yubaha uwo Yehova yasutseho amavuta (11)

1 Samweli 26:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu butayu.”

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 55
  • +Abc 19:14; 1Sm 10:26
  • +1Sm 23:14, 19, 24; Zb 54:Amagambo abanza

1 Samweli 26:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:2

1 Samweli 26:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:50; 17:55; 2Sm 2:8; 3:27

1 Samweli 26:6

Impuzamirongo

  • +Int 10:15
  • +2Sm 16:9; 18:5; 23:18
  • +2Sm 2:18; 1Ng 2:15, 16

1 Samweli 26:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:4; 26:23

1 Samweli 26:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:1
  • +1Sm 24:6; 2Sm 1:14; 1Ng 16:22; Zb 20:6

1 Samweli 26:10

Impuzamirongo

  • +Gut 32:35; 1Sm 24:12; 25:38; Zb 94:1, 23
  • +Zb 37:12, 13
  • +1Sm 31:3, 6

1 Samweli 26:11

Impuzamirongo

  • +Lew 19:18; 1Sm 24:6; 1Ng 16:22; Zb 105:15

1 Samweli 26:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:4

1 Samweli 26:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:50; 17:55; 2Sm 2:8; 3:8

1 Samweli 26:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:8

1 Samweli 26:16

Impuzamirongo

  • +1Sm 9:16, 17; 10:1
  • +1Sm 26:11

1 Samweli 26:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:8, 16

1 Samweli 26:18

Impuzamirongo

  • +Zb 35:7
  • +1Sm 24:9, 11

1 Samweli 26:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahumurirwe.”

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:9
  • +Kuva 19:5; Gut 26:18

1 Samweli 26:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:14

1 Samweli 26:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:17
  • +1Sm 24:10; 26:11

1 Samweli 26:23

Impuzamirongo

  • +Zb 7:8; 18:20
  • +1Sm 24:6; 26:9

1 Samweli 26:24

Impuzamirongo

  • +Zb 34:19

1 Samweli 26:25

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:19
  • +1Sm 24:22; 27:4

Byose

1 Sam. 26:1Yos 15:20, 55
1 Sam. 26:1Abc 19:14; 1Sm 10:26
1 Sam. 26:11Sm 23:14, 19, 24; Zb 54:Amagambo abanza
1 Sam. 26:21Sm 24:2
1 Sam. 26:51Sm 14:50; 17:55; 2Sm 2:8; 3:27
1 Sam. 26:6Int 10:15
1 Sam. 26:62Sm 16:9; 18:5; 23:18
1 Sam. 26:62Sm 2:18; 1Ng 2:15, 16
1 Sam. 26:81Sm 24:4; 26:23
1 Sam. 26:91Sm 10:1
1 Sam. 26:91Sm 24:6; 2Sm 1:14; 1Ng 16:22; Zb 20:6
1 Sam. 26:10Gut 32:35; 1Sm 24:12; 25:38; Zb 94:1, 23
1 Sam. 26:10Zb 37:12, 13
1 Sam. 26:101Sm 31:3, 6
1 Sam. 26:11Lew 19:18; 1Sm 24:6; 1Ng 16:22; Zb 105:15
1 Sam. 26:121Sm 24:4
1 Sam. 26:141Sm 14:50; 17:55; 2Sm 2:8; 3:8
1 Sam. 26:151Sm 26:8
1 Sam. 26:161Sm 9:16, 17; 10:1
1 Sam. 26:161Sm 26:11
1 Sam. 26:171Sm 24:8, 16
1 Sam. 26:18Zb 35:7
1 Sam. 26:181Sm 24:9, 11
1 Sam. 26:191Sm 24:9
1 Sam. 26:19Kuva 19:5; Gut 26:18
1 Sam. 26:201Sm 24:14
1 Sam. 26:211Sm 24:17
1 Sam. 26:211Sm 24:10; 26:11
1 Sam. 26:23Zb 7:8; 18:20
1 Sam. 26:231Sm 24:6; 26:9
1 Sam. 26:24Zb 34:19
1 Sam. 26:251Sm 24:19
1 Sam. 26:251Sm 24:22; 27:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 26:1-25

Igitabo cya mbere cya Samweli

26 Hashize igihe, abaturage b’i Zifu+ bajya kwa Sawuli i Gibeya+ baramubwira bati: “Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila uteganye n’i Yeshimoni.”*+ 2 Nuko Sawuli aramanuka ajya mu butayu bwa Zifu, ajyana n’abagabo 3.000 batoranyijwe mu Bisirayeli, bajya guhiga Dawidi mu butayu bwa Zifu.+ 3 Sawuli akambika hafi y’inzira inyura ku musozi wa Hakila urebana n’i Yeshimoni. Icyo gihe Dawidi yari mu butayu maze amenya ko Sawuli yaje kumuhiga. 4 Dawidi yohereza ba maneko kugira ngo bamenye neza ko Sawuli yaje. 5 Nyuma yaho Dawidi ajya mu nkambi ya Sawuli. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri+ umuhungu wa Neri bari baryamye basinziriye. Sawuli yari aryamye hagati muri iyo nkambi asinziriye, ingabo ze zimukikije. 6 Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ umuhungu wa Seruya,+ wavukanaga na Yowabu, ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramusubiza ati: “Ni njye tujyana.” 7 Dawidi na Abishayi bagenda nijoro bajya mu nkambi ya Sawuli n’ingabo ze. Basanga Sawuli aryamye hagati mu nkambi asinziriye, icumu rye rishinze mu butaka ku musego, Abuneri n’izindi ngabo baryamye bamukikije.

8 Abishayi abwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ishyize umwanzi wawe mu maboko yawe.+ None ndakwinginze, reka mutere icumu inshuro imwe gusa mufatanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.” 9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati: “Ntumwice, kuko nta muntu wagirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta+ ngo akomeze kuba umwere.”+ 10 Dawidi akomeza avuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova, ko Yehova ubwe azamwiyicira;+ cyangwa igihe kizagera+ apfe nk’uko n’abandi bose bapfa, cyangwa se ajye ku rugamba bamwice.+ 11 Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinshobora kugirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta.+ Ahubwo fata icumu rishinze ku musego we n’icyo anyweramo amazi tugende.” 12 Dawidi afata icumu n’icyo Sawuli yanyweragamo amazi byari ku musego we baragenda. Nta muntu n’umwe wababonye,+ nta wabumvise kandi nta n’uwigeze akanguka kuko bose bari basinziriye cyane, bitewe n’uko Yehova yari yabateje ibitotsi byinshi. 13 Dawidi arambuka ajya hakurya ahagarara ku musozi hejuru, kure y’aho Sawuli yari ari.

14 Dawidi ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri+ umuhungu wa Neri, aravuga ati: “Abuneri we, uranyumva?” Abuneri aramusubiza ati: “Uri nde yewe muntu utinyutse gukangura umwami?” 15 Dawidi abwira Abuneri ati: “Mbese nturi intwari? Hari umeze nkawe muri Isirayeli? None ni iki cyatumye utarinda umwami? Hari umusirikare winjiye mu nkambi ashaka kwica umwami.+ 16 Ibintu wakoze si byiza. Ndahiriye imbere ya Yehova ko wari ukwiriye gupfa kuko utakomeje kurinda shobuja, uwo Yehova yasutseho amavuta.+ Ngaho reba niba icumu ry’umwami n’icyo anyweramo amazi+ bikiri ku musego we.”

17 Nuko Sawuli amenya ijwi rya Dawidi, aramubaza ati: “Dawidi mwana wanjye, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Dawidi aramusubiza ati: “Ni iryanjye nyagasani mwami.” 18 Dawidi yongeraho ati: “Databuja kuki ukomeza guhiga umugaragu wawe?+ Nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe?+ 19 Mwami, tega amatwi icyo njye umugaragu wawe nkubwira: Niba Yehova ari we wakunteje, nareke muture* ituro ry’ibinyampeke. Ariko niba ari abantu bakunteza,+ Yehova azabavume,* kuko bantandukanyije n’abantu ba Yehova, bagasa n’abambwira+ bati: ‘genda ukorere izindi mana.’ 20 Njye sinshaka gupfira kure ya Yehova. Umwami wa Isirayeli arahiga imbaragasa,+ nk’uko umuntu yahiga inkware mu misozi.”

21 Sawuli aravuga ati: “Nakoze icyaha!+ Dawidi mwana wanjye, garuka ntabwo nzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wagaragaje ko wubaha ubuzima bwanjye.+ Nakoze ibintu bigayitse kandi nkora ikosa rikomeye.” 22 Dawidi arasubiza ati: “Mwami, dore icumu ryawe ngiri, nihagire umusore uza aritware. 23 Yehova ni we uzahemba umuntu wese w’umukiranutsi+ n’umuntu w’indahemuka. Uyu munsi Yehova yari yakumpaye, ariko nanze kugira ikintu kibi nkorera uwo Yehova yasutseho amavuta.+ 24 Nk’uko uyu munsi nubashye ubuzima bwawe, Yehova na we azubahe ubuzima bwanjye, ankize ibyago byose.”+ 25 Sawuli abwira Dawidi ati: “Imana iguhe umugisha mwana wa! Uzakora ibintu bikomeye kandi ibyo uzakora byose bizagenda neza.”+ Nuko Dawidi aragenda, Sawuli na we asubira iwe.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze