ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 28
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Sawuli ajya kureba umushitsikazi wo muri Eni-dori (1-25)

1 Samweli 28:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:52
  • +1Sm 27:12; 29:3

1 Samweli 28:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kurinda umutwe wanjye iminsi yose.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 29:2

1 Samweli 28:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 25:1
  • +Kuva 22:18; Lew 19:31; 20:6, 27; Gut 18:10, 11; Ibh 21:8

1 Samweli 28:4

Impuzamirongo

  • +Yos 19:17, 18; 2Bm 4:8
  • +1Sm 31:1; 2Sm 1:21; 21:12

1 Samweli 28:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:20

1 Samweli 28:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:37
  • +Kuva 28:30; Kub 27:21

1 Samweli 28:7

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:18; Lew 19:31; 20:6; 1Sm 15:23; 28:3
  • +Yos 17:11

1 Samweli 28:8

Impuzamirongo

  • +Gut 18:10, 11; 1Ng 10:13

1 Samweli 28:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:3
  • +Kuva 22:18; Lew 20:27

1 Samweli 28:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Iyi nkuru igaragaza ibyo umupfumu yibwiraga, kuko yari yashutswe n’umudayimoni wari wigize nka Samweli.

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:3

1 Samweli 28:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:27

1 Samweli 28:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:6
  • +Lew 19:31

1 Samweli 28:16

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:23; 16:14

1 Samweli 28:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:14; 15:28; 16:13; 24:20

1 Samweli 28:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:9; 1Ng 10:13

1 Samweli 28:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:1; 31:1
  • +1Sm 31:5
  • +1Sm 31:2; 2Sm 2:8
  • +1Sm 31:7

1 Samweli 28:21

Impuzamirongo

  • +Lew 20:27

1 Samweli 28:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “agitamba.”

1 Samweli 28:25

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:8

Byose

1 Sam. 28:11Sm 14:52
1 Sam. 28:11Sm 27:12; 29:3
1 Sam. 28:21Sm 29:2
1 Sam. 28:31Sm 25:1
1 Sam. 28:3Kuva 22:18; Lew 19:31; 20:6, 27; Gut 18:10, 11; Ibh 21:8
1 Sam. 28:4Yos 19:17, 18; 2Bm 4:8
1 Sam. 28:41Sm 31:1; 2Sm 1:21; 21:12
1 Sam. 28:51Sm 28:20
1 Sam. 28:61Sm 14:37
1 Sam. 28:6Kuva 28:30; Kub 27:21
1 Sam. 28:7Kuva 22:18; Lew 19:31; 20:6; 1Sm 15:23; 28:3
1 Sam. 28:7Yos 17:11
1 Sam. 28:8Gut 18:10, 11; 1Ng 10:13
1 Sam. 28:91Sm 28:3
1 Sam. 28:9Kuva 22:18; Lew 20:27
1 Sam. 28:121Sm 28:3
1 Sam. 28:141Sm 15:27
1 Sam. 28:151Sm 28:6
1 Sam. 28:15Lew 19:31
1 Sam. 28:161Sm 15:23; 16:14
1 Sam. 28:171Sm 13:14; 15:28; 16:13; 24:20
1 Sam. 28:181Sm 15:9; 1Ng 10:13
1 Sam. 28:191Sm 28:1; 31:1
1 Sam. 28:191Sm 31:5
1 Sam. 28:191Sm 31:2; 2Sm 2:8
1 Sam. 28:191Sm 31:7
1 Sam. 28:21Lew 20:27
1 Sam. 28:251Sm 28:8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 28:1-25

Igitabo cya mbere cya Samweli

28 Muri iyo minsi ingabo z’Abafilisitiya ziteranira hamwe kugira ngo zitere Abisirayeli.+ Nuko Akishi abwira Dawidi ati: “Ngira ngo uzi ko wowe n’ingabo zawe tuzajyana ku rugamba.”+ 2 Dawidi asubiza Akishi ati: “Nawe ubwawe uzi icyo njye umugaragu wawe ngomba gukora.” Nuko Akishi abwira Dawidi ati: “Ni yo mpamvu nzaguha inshingano yo kundinda* igihe cyose.”+

3 Icyo gihe Samweli yari yarapfuye. Abisirayeli bose bari baramuririye maze bamushyingura mu mujyi we i Rama+ kandi Sawuli yari yaraciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu.+

4 Abafilisitiya baraterana, bakambika i Shunemu.+ Sawuli na we ateranyiriza hamwe Abisirayeli bose, bakambika i Gilibowa.+ 5 Sawuli abonye aho Abafilisitiya bashinze amahema, agira ubwoba bwinshi, umutima we uratera cyane.+ 6 Nubwo Sawuli yabazaga Yehova,+ Yehova ntiyigeze agira icyo amusubiza, byaba binyuze mu nzozi cyangwa kuri Urimu,*+ cyangwa ku bahanuzi. 7 Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be ati: “Nimunshakire umugore uzi gushika+ njye kugira icyo mubaza.” Abagaragu be baramubwira bati: “Muri Eni-dori hari umugore uzi gushika.”+

8 Sawuli ariyoberanya, yambara indi myenda, nuko ajyana n’abagaragu be babiri, bajya kureba uwo mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati: “Ndakwinginze, koresha ubushobozi bwawe bwo gushika,+ unzamurire uwo ndi bukubwire.” 9 Icyakora uwo mugore aramubwira ati: “None se ntuzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu?+ Kuki ushaka kunkoresha amakosa ngo banyice?”+ 10 Sawuli amurahira Yehova ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko ibyo ugiye gukora nta kibazo bizaguteza!” 11 Uwo mugore aramubaza ati: “Urashaka ko nkuzamurira nde?” Sawuli aramusubiza ati: “Nzamurira Samweli.” 12 Uwo mugore abonye “Samweli”*+ arasakuza cyane maze abwira Sawuli ati: “Kuki wambeshye kandi uri Sawuli?” 13 Umwami aramubwira ati: “Witinya, ahubwo mbwira icyo ubonye.” Uwo mugore abwira Sawuli ati: “Mbonye umuntu usa n’imana azamuka ava mu butaka.” 14 Sawuli aramubaza ati: “Ameze ate?” Undi na we ati: “Ndabona ari umusaza kandi yambaye ikanzu itagira amaboko.”+ Sawuli ahita amenya ko ari “Samweli,” nuko ahita amupfukamira akoza umutwe hasi.

15 “Samweli” abaza Sawuli ati: “Kuki umbuza amahoro? Unzamuriye iki?” Sawuli aramusubiza ati: “Ibintu byankomeranye. Abafilisitiya banteye kandi Imana yarantaye ntikinsubiza ikoresheje abahanuzi cyangwa inzozi.+ Ni yo mpamvu nari nguhamagaye kugira ngo umbwire icyo nkora.”+

16 “Samweli” aramubaza ati: “None se urambaza iki ko na Yehova ubwe yagutaye+ akaba ari umwanzi wawe? 17 Yehova azakora bya bintu yavuze ngo nkubwire kandi Yehova azakwambura ubwami abuhe mugenzi wawe Dawidi.+ 18 Kubera ko utumviye ibyo Yehova yagutegetse kandi ntiwice Abamaleki bamurakaje cyane,+ ni yo mpamvu Yehova agukorera ibintu nk’ibyo. 19 Wowe n’Abisirayeli, Yehova azatuma Abafilisitiya babatsinda+ kandi ejo wowe+ n’abahungu bawe+ muzaba muri kumwe nanjye. Nanone Yehova azatuma Abafilisitiya batsinda ingabo z’Abisirayeli.”+

20 Sawuli yumvise ayo magambo “Samweli” amubwiye, agira ubwoba bwinshi ahita agwa, akomeza kuryama hasi. Imbaraga zose zimushiramo, kuko yari yaburaye kandi akabwirirwa. 21 Uwo mugore yegera Sawuli abona yihebye cyane, nuko aramubwira ati: “Njye umuja wawe numviye ibyo wambwiye, nshyira ubuzima bwanjye mu kaga,+ nkora ibyo wansabye. 22 None rero ndakwinginze, wemere ibyo njye umuja wawe ngiye kukubwira. Reka nguhe umugati, uwurye kugira ngo ubone imbaraga maze ukomeze urugendo.” 23 Ariko aranga ati: “Sinshaka kurya.” Icyakora abagaragu be n’uwo mugore bakomeza kumwinginga. Nyuma arabemerera, arahaguruka yicara ku buriri. 24 Uwo mugore yari afite ikimasa cyiza iwe mu rugo. Nuko ahita akibaga,* afata n’ifu akora imigati itarimo umusemburo, arayotsa. 25 Abizanira Sawuli n’abagaragu be, bararya. Bamaze kurya, barahaguruka muri iryo joro baragenda.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze