ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 29
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Abafilisitiya banga kwizera Dawidi (1-11)

1 Samweli 29:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:1
  • +Yos 19:17, 18; 1Sm 29:11

1 Samweli 29:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:2

1 Samweli 29:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 27:7, 12

1 Samweli 29:4

Impuzamirongo

  • +1Ng 12:19
  • +1Sm 14:21

1 Samweli 29:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:7; 21:11

1 Samweli 29:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:10; 27:2
  • +1Sm 28:2
  • +1Sm 27:11, 12
  • +1Sm 29:3, 9

1 Samweli 29:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 27:12

1 Samweli 29:11

Impuzamirongo

  • +Yos 19:17, 18; 1Sm 29:1

Byose

1 Sam. 29:11Sm 28:1
1 Sam. 29:1Yos 19:17, 18; 1Sm 29:11
1 Sam. 29:21Sm 28:2
1 Sam. 29:31Sm 27:7, 12
1 Sam. 29:41Ng 12:19
1 Sam. 29:41Sm 14:21
1 Sam. 29:51Sm 18:7; 21:11
1 Sam. 29:61Sm 21:10; 27:2
1 Sam. 29:61Sm 28:2
1 Sam. 29:61Sm 27:11, 12
1 Sam. 29:61Sm 29:3, 9
1 Sam. 29:91Sm 27:12
1 Sam. 29:11Yos 19:17, 18; 1Sm 29:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 29:1-11

Igitabo cya mbere cya Samweli

29 Abafilisitiya+ bateranyiriza ingabo zabo zose muri Afeki, mu gihe Abisirayeli bo bari bashinze amahema ku iriba ry’i Yezereli.+ 2 Nuko abami b’Abafilisitiya berekana ingabo zabo ziri mu matsinda agiye arimo abasirikare 100 n’amatsinda agiye arimo abasirikare 1.000. Dawidi n’ingabo ze na bo baza inyuma yabo, bari kumwe na Akishi.+ 3 Abatware b’Abafilisitiya barabaza bati: “Aba Baheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abo batware b’Abafilisitiya ati: “Uyu ni Dawidi, umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli. Amaze umwaka cyangwa urenga ampungiyeho.+ Kuva yampungiraho, nta kintu kibi nigeze mubonaho kugeza uyu munsi.” 4 Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira cyane, baramubwira bati: “Subizayo uyu mugabo.+ Nasubire aho wamuhaye agomba kuba. Ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba, atagerayo akaduhinduka.+ Nta kindi yakora kugira ngo ashimwe na shebuja, uretse kumushyira imitwe y’ingabo zacu. 5 Ese uyu si Dawidi baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati:

‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,

Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?”+

6 Nuko Akishi+ ahamagara Dawidi aramubwira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko uri umuntu utunganye kandi nari nishimiye kujyana nawe ku rugamba,+ kubera ko nta kintu kibi nigeze nkubonaho, kuva wampungiraho kugeza uyu munsi.+ Icyakora abami b’Abafilisitiya bo ntibakwizeye.+ 7 None rero isubirireyo amahoro kandi ntugire ikintu ukora cyababaza Abafilisitiya.” 8 Ariko Dawidi asubiza Akishi ati: “Kubera iki? Nakoze iki? Kuva igihe naziye iwawe kugeza uyu munsi, ni irihe kosa wambonyeho njye umugaragu wawe? Mwami, none se kuki ntaza ngo tujyane kurwanya abanzi bawe?” 9 Akishi asubiza Dawidi ati: “Nkubwije ukuri, mbona warambereye nk’umumarayika w’Imana.+ Ariko abatware b’Abafilisitiya bavuze bati: ‘ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba.’ 10 None rero, wowe n’abantu mwazanye muzinduke, nibumara gucya mwigendere.”

11 Nuko Dawidi n’ingabo ze babyuka kare mu gitondo basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya, Abafilisitiya na bo bajya i Yezereli.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze