ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 31
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Urupfu rwa Sawuli n’abahungu be batatu (1-13)

1 Samweli 31:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:52; 29:1
  • +1Sm 28:4; 2Sm 1:21; 1Ng 10:1-5

1 Samweli 31:2

Impuzamirongo

  • +1Ng 8:33
  • +1Sm 13:2

1 Samweli 31:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 1:4, 6

1 Samweli 31:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bakanyica urubozo.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:26; 2Sm 1:20
  • +1Ng 10:4

1 Samweli 31:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:10; 1Ng 10:13

1 Samweli 31:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:19; 1Ng 10:6, 7

1 Samweli 31:7

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:6

1 Samweli 31:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:4; 31:1; 2Sm 1:6; 1Ng 10:8-12

1 Samweli 31:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “insengero.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 1:20
  • +Abc 16:23

1 Samweli 31:10

Impuzamirongo

  • +Yos 17:11; Abc 1:27

1 Samweli 31:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 11:1, 9-11

1 Samweli 31:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, igiti cy’umwesheri.

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:12
  • +2Sm 2:4, 5

Byose

1 Sam. 31:11Sm 14:52; 29:1
1 Sam. 31:11Sm 28:4; 2Sm 1:21; 1Ng 10:1-5
1 Sam. 31:21Ng 8:33
1 Sam. 31:21Sm 13:2
1 Sam. 31:32Sm 1:4, 6
1 Sam. 31:41Sm 17:26; 2Sm 1:20
1 Sam. 31:41Ng 10:4
1 Sam. 31:51Sm 26:10; 1Ng 10:13
1 Sam. 31:61Sm 28:19; 1Ng 10:6, 7
1 Sam. 31:71Sm 13:6
1 Sam. 31:81Sm 28:4; 31:1; 2Sm 1:6; 1Ng 10:8-12
1 Sam. 31:92Sm 1:20
1 Sam. 31:9Abc 16:23
1 Sam. 31:10Yos 17:11; Abc 1:27
1 Sam. 31:111Sm 11:1, 9-11
1 Sam. 31:132Sm 21:12
1 Sam. 31:132Sm 2:4, 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 31:1-13

Igitabo cya mbere cya Samweli

31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli,+ ari bo Yonatani,+ Abinadabu na Maliki-shuwa. 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza bakamfata bakanyica nabi.”* Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye,+ na we afata inkota ye arayiyicisha. 6 Uko ni ko Sawuli n’abahungu be batatu n’uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfiriye rimwe uwo munsi.+ 7 Abisirayeli bari batuye mu bibaya n’abari batuye mu karere ka Yorodani babonye ko ingabo za Isirayeli zahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu mijyi yabo barahunga+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.

8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be batatu bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+ 9 Bamuca umutwe, bamwambura n’intwaro ze, bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize+ mu mazu* y’ibigirwamana byabo,+ banabimenyeshe abaturage babo. 10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu ya Ashitoreti, umurambo we bawumanika ku rukuta rw’i Beti-shani.+ 11 Abaturage b’i Yabeshi-gileyadi+ bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli, 12 abasirikare bose barara bagenda ijoro ryose, bavana umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku rukuta rw’i Beti-shani, bayizana i Yabeshi barayitwika. 13 Nuko bafata amagufwa yabo+ bayashyingura munsi y’igiti* i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze