ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Yonatani atsindira i Mikimashi (1-14)

      • Imana irimbura abanzi ba Isirayeli (15-23)

      • Indahiro Sawuli yarahiye ahubutse (24-46)

        • Abantu baryana inyama n’amaraso (32-34)

      • Intambara Sawuli yarwanye; umuryango we (47-52)

1 Samweli 14:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:49; 18:1; 2Sm 1:4

1 Samweli 14:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni imbuto zijya kumera nka pome.

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:26
  • +1Sm 13:15

1 Samweli 14:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:9
  • +1Sm 4:21
  • +1Sm 2:12; 4:17
  • +1Sm 1:9
  • +Yos 18:1; 1Sm 1:3
  • +Kuva 29:5; Kub 27:21

1 Samweli 14:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:2, 3

1 Samweli 14:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 17:9, 10; Abc 14:3; 15:18; 1Sm 17:36; 1Ng 10:4
  • +Abc 7:2; 2Bm 6:15, 16; 2Ng 14:11

1 Samweli 14:10

Impuzamirongo

  • +Int 24:14; Abc 7:11; 1Sm 10:7

1 Samweli 14:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:6; 14:22

1 Samweli 14:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:10
  • +1Sm 14:6; 2Sm 5:23, 24; 2Bm 6:15, 16

1 Samweli 14:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahantu hangana na kimwe cya kabiri cy’umurima.” Ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’umurima ibimasa bibiri byahingaga ku munsi.

1 Samweli 14:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:17

1 Samweli 14:16

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:26; 14:2
  • +1Sm 14:20

1 Samweli 14:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo munsi.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:3

1 Samweli 14:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuraho ukuboko kwawe.”

1 Samweli 14:22

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:6

1 Samweli 14:23

Impuzamirongo

  • +Gut 33:29; Abc 2:18
  • +1Sm 13:5

1 Samweli 14:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “avumwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urya umugati.”

Impuzamirongo

  • +Lew 5:4; Kub 30:2; Gut 23:21

1 Samweli 14:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihugu cyose.”

1 Samweli 14:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaso ye ararabagirana.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:17

1 Samweli 14:28

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:24

1 Samweli 14:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yateje ibyago.”

1 Samweli 14:30

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:26

1 Samweli 14:31

Impuzamirongo

  • +Yos 10:12

1 Samweli 14:32

Impuzamirongo

  • +Int 9:4; Lew 3:17; 17:10; Gut 12:16; Ibk 15:29

1 Samweli 14:33

Impuzamirongo

  • +Gut 12:23

1 Samweli 14:34

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:32

1 Samweli 14:35

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:15, 17

1 Samweli 14:36

Impuzamirongo

  • +Kub 27:21; 1Sm 30:7, 8

1 Samweli 14:37

Impuzamirongo

  • +Abc 1:1; 1Sm 30:8; 2Sm 5:19

1 Samweli 14:41

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:30; Gut 33:8; Ezr 2:62, 63

1 Samweli 14:42

Impuzamirongo

  • +Img 16:33

1 Samweli 14:43

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:27

1 Samweli 14:44

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:24

1 Samweli 14:45

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zacunguye.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:14
  • +1Sm 14:6

1 Samweli 14:47

Impuzamirongo

  • +1Sm 12:9
  • +1Sm 11:11
  • +Int 36:8
  • +2Sm 10:6
  • +1Sm 9:16, 17

1 Samweli 14:48

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:14; Gut 25:19; 1Sm 15:3

1 Samweli 14:49

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:2; 1Ng 8:33; 9:39
  • +1Sm 18:17
  • +1Sm 18:27; 25:44; 2Sm 3:13; 6:20

1 Samweli 14:50

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:55; 2Sm 2:8; 3:27

1 Samweli 14:51

Impuzamirongo

  • +1Sm 9:1
  • +1Bm 2:5

1 Samweli 14:52

Impuzamirongo

  • +Int 49:27; 1Sm 9:16, 17
  • +1Sm 8:11; 10:26

Byose

1 Sam. 14:11Sm 14:49; 18:1; 2Sm 1:4
1 Sam. 14:21Sm 10:26
1 Sam. 14:21Sm 13:15
1 Sam. 14:31Sm 22:9
1 Sam. 14:31Sm 4:21
1 Sam. 14:31Sm 2:12; 4:17
1 Sam. 14:31Sm 1:9
1 Sam. 14:3Yos 18:1; 1Sm 1:3
1 Sam. 14:3Kuva 29:5; Kub 27:21
1 Sam. 14:51Sm 13:2, 3
1 Sam. 14:6Int 17:9, 10; Abc 14:3; 15:18; 1Sm 17:36; 1Ng 10:4
1 Sam. 14:6Abc 7:2; 2Bm 6:15, 16; 2Ng 14:11
1 Sam. 14:10Int 24:14; Abc 7:11; 1Sm 10:7
1 Sam. 14:111Sm 13:6; 14:22
1 Sam. 14:121Sm 14:10
1 Sam. 14:121Sm 14:6; 2Sm 5:23, 24; 2Bm 6:15, 16
1 Sam. 14:151Sm 13:17
1 Sam. 14:161Sm 10:26; 14:2
1 Sam. 14:161Sm 14:20
1 Sam. 14:181Sm 14:3
1 Sam. 14:221Sm 13:6
1 Sam. 14:23Gut 33:29; Abc 2:18
1 Sam. 14:231Sm 13:5
1 Sam. 14:24Lew 5:4; Kub 30:2; Gut 23:21
1 Sam. 14:271Sm 14:17
1 Sam. 14:281Sm 14:24
1 Sam. 14:301Sm 14:26
1 Sam. 14:31Yos 10:12
1 Sam. 14:32Int 9:4; Lew 3:17; 17:10; Gut 12:16; Ibk 15:29
1 Sam. 14:33Gut 12:23
1 Sam. 14:341Sm 14:32
1 Sam. 14:351Sm 7:15, 17
1 Sam. 14:36Kub 27:21; 1Sm 30:7, 8
1 Sam. 14:37Abc 1:1; 1Sm 30:8; 2Sm 5:19
1 Sam. 14:41Kuva 28:30; Gut 33:8; Ezr 2:62, 63
1 Sam. 14:42Img 16:33
1 Sam. 14:431Sm 14:27
1 Sam. 14:441Sm 14:24
1 Sam. 14:451Sm 14:14
1 Sam. 14:451Sm 14:6
1 Sam. 14:471Sm 12:9
1 Sam. 14:471Sm 11:11
1 Sam. 14:47Int 36:8
1 Sam. 14:472Sm 10:6
1 Sam. 14:471Sm 9:16, 17
1 Sam. 14:48Kuva 17:14; Gut 25:19; 1Sm 15:3
1 Sam. 14:491Sm 31:2; 1Ng 8:33; 9:39
1 Sam. 14:491Sm 18:17
1 Sam. 14:491Sm 18:27; 25:44; 2Sm 3:13; 6:20
1 Sam. 14:501Sm 17:55; 2Sm 2:8; 3:27
1 Sam. 14:511Sm 9:1
1 Sam. 14:511Bm 2:5
1 Sam. 14:52Int 49:27; 1Sm 9:16, 17
1 Sam. 14:521Sm 8:11; 10:26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 14:1-52

Igitabo cya mbere cya Samweli

14 Umunsi umwe, Yonatani+ umuhungu wa Sawuli yabwiye umugaragu we wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino twambuke tujye hakurya hariya aho ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi ziri.” Ariko ntiyabibwira papa we. 2 Sawuli yari hafi y’i Gibeya+ munsi y’igiti cy’amakomamanga* i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka 600.+ 3 (Ahiya umuhungu wa Ahitubu+ umuvandimwe wa Ikabodi,+ umuhungu wa Finehasi,+ umuhungu wa Eli+ wari umutambyi wa Yehova i Shilo,+ ni we wambaraga efodi.)+ Icyakora abasirikare ntibigeze bamenya ko Yonatani yagiye. 4 Mu tuyira Yonatani yashakaga kunyuramo ngo yambuke atere ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi, hari ahantu hari ibibuye bibiri, buri kibuye kimeze nk’iryinyo, kimwe ku ruhande rumwe ikindi ku rundi. Kimwe cyitwaga Bosesi ikindi kikitwa Sene. 5 Ikibuye kimwe cyari mu majyaruguru, kimeze nk’inkingi ishinze yerekeye i Mikimashi, naho ikindi kikaba mu majyepfo cyerekeye i Geba.+

6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino twambuke tujye aho bariya basirikare batakebwe* bari.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+ 7 Nuko uwamutwazaga intwaro aramubwira ati: “Ukore ibyo umutima wawe ushaka. Ujye aho ushaka. Nanjye ndagukurikira aho ushaka kujya hose.” 8 Yonatani aravuga ati: “Reka twambuke tujye aho bari maze tubiyereke. 9 Nibatubwira bati: ‘mugume aho muri tuhabasange,’ turahagarara aho, ntituri buzamuke ngo tubasange. 10 Ariko nibavuga bati: ‘nimuzamuke turwane,’ turahita tuzamuka, kuko icyo kiri bube ari ikimenyetso+ cy’uko Yehova ari butume tubatsinda.”

11 Nuko bombi biyereka izo ngabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi. Abafilisitiya baravuga bati: “Dore Abaheburayo bavuye mu myobo bari bihishemo.”+ 12 Izo ngabo zibwira Yonatani n’uwamutwazaga intwaro ziti: “Ngaho nimuzamuke tubahe isomo!”+ Yonatani abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Nkurikira tuzamuke, kuko Yehova ari butume Abisirayeli babatsinda.”+ 13 Yonatani azamuka akambakamba, umutwaje intwaro amukurikiye. Yonatani atangira kurwana n’Abafilisitiya. Uwari umutwaje intwaro na we akagenda yica Umufilisitiya wese Yonatani atishe. 14 Yonatani n’umutwaje intwaro bagitangira kurwana n’Abafilisitiya, bishe abantu nka 20 bataragera kure.*

15 Abari mu nkambi y’Abafilisitiya n’ingabo zabo zigenda imbere y’izindi bagira ubwoba bwinshi cyane ndetse n’abasirikare bari bohereje ngo bajye gutera Abisirayeli,+ na bo bagira ubwoba. Haba umutingito kandi Imana ibateza ubwoba bwinshi cyane. 16 Abarindaga Sawuli bari i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini barabibona, babona inkambi yose y’Abafilisitiya yahungabanye.+

17 Sawuli abwira ingabo zari kumwe na we ati: “Nimubare ingabo mumenye abatari hano.” Babaze ingabo basanga Yonatani n’umutwaza intwaro nta bahari. 18 Sawuli abwira Ahiya+ ati: “Zana hano Isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri!” (Icyo gihe* Isanduku y’Imana y’ukuri yari mu Bisirayeli.) 19 Igihe Sawuli yarimo avugana n’umutambyi, urusaku rwari mu nkambi y’Abafilisitiya rurushaho kwiyongera. Sawuli abwira umutambyi ati: “Ba uretse gato.”* 20 Sawuli n’ingabo bari kumwe baraterana bajya ku rugamba, basanga Abafilisitiya bari kwicana hari umuvurungano mwinshi. 21 Nanone Abaheburayo bari baragiye ku ruhande rw’Abafilisitiya bari kumwe na bo mu nkambi, basanga Abisirayeli bari bayobowe na Sawuli na Yonatani. 22 Abagabo b’Abisirayeli bose bari bihishe+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bumva ko Abafilisitiya bahunze, na bo bafatanya n’abandi Bisirayeli kubarwanya. 23 Uwo munsi Yehova akiza Abisirayeli,+ bagenda babica, barabakurikira babageza i Beti-aveni.+

24 Icyo gihe abasirikare b’Abisirayeli barananirwa cyane, kubera ko Sawuli yari yarahije ingabo ze ati: “Umuntu wese uri bugire icyo arya butarira, ntaramara kwihorera ku banzi banjye, Imana imuteze ibyago!”* Nuko ntihagira n’umwe ugira icyo arya.*+

25 Ingabo* zose zigeze mu ishyamba, zisanga hasi hari ubuki bwinshi cyane. 26 Ingabo zasanze ubuki butonyanga mu ishyamba, ariko ntihagira n’umwe uburya kuko batinyaga ya ndahiro. 27 Ariko igihe Sawuli yarahizaga ingabo,+ Yonatani we ntiyari yabyumvise. Nuko arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite mu buki. Aburiyeho yumva yongeye kugira imbaraga.* 28 Hari umusirikare wabibonye aramubwira ati: “Papa wawe yarahije ingabo azihanangiriza, ati: ‘umuntu wese uri bugire icyo arya uyu munsi, Imana imuteze ibyago.’”+ Ni yo mpamvu ingabo zinaniwe cyane. 29 Ariko Yonatani aravuga ati: “Papa yahemukiye* ingabo. Ntimubona ukuntu nongeye kugira imbaraga maze kurya kuri ubu buki! 30 Iyo uyu munsi abasirikare barya ku byo batse abanzi babo nta cyo bikanga,+ twari kurushaho gutsinda Abafilisitiya. Ni yo mpamvu tutashoboye kwica Abafilisitiya benshi.”

31 Uwo munsi bakomeza kwica Abafilisitiya bahereye i Mikimashi bagera no muri Ayaloni+ maze abasirikare barananirwa cyane. 32 Abasirikare bajya mu bintu bari basahuye n’umururumba mwinshi, bafata intama n’inka n’ibimasa babibagira hasi ku butaka, batangira kuryana inyama n’amaraso.+ 33 Babwira Sawuli bati: “Dore abasirikare bari gukorera icyaha Yehova baryana inyama n’amaraso.”+ Sawuli aravuga ati: “Mwahemutse. Nimuhite musunika ibuye rinini murinzanire.” 34 Hanyuma Sawuli aravuga ati: “Nimujye mu ngabo muzibwire muti: ‘buri wese azane ikimasa cye cyangwa intama ye, mubibagire aha kandi abe ari ho mubirira kugira ngo mudakorera icyaha Yehova muryana inyama n’amaraso.’”+ Nuko uwo mugoroba abasirikare bose baraza, buri wese azana ikimasa cye akibagira aho. 35 Sawuli yubakira Yehova igicaniro.+ Icyo ni cyo gicaniro cya mbere yubakiye Yehova.

36 Nyuma yaho Sawuli aravuga ati: “Reka dutere Abafilisitiya muri iri joro kandi tubambure ibyabo. Nta n’umwe turi busige.” Baramubwira bati: “Kora ibyo wumva bikwiriye.” Umutambyi aravuga ati: “Reka tubaze Imana y’ukuri.”+ 37 Sawuli abaza Imana ati: “Ese manuke nkurikire Abafilisitiya?+ None se uzatuma Abisirayeli babatsinda?” Ariko uwo munsi Imana ntiyagira icyo imusubiza. 38 Sawuli aravuga ati: “Mwese abari bayoboye ingabo nimuze. Mugenzure mumenye icyaha cyakozwe uyu munsi. 39 Ndahiye Yehova Imana ihoraho, we wakijije Abisirayeli, ko niyo yaba Yonatani umuhungu wanjye, ari bwicwe.” Ariko ntihagira umuntu n’umwe umusubiza. 40 Abwira Abisirayeli bose ati: “Mwe nimujye ku ruhande rumwe, nanjye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya ku rundi ruhande.” Basubiza Sawuli bati: “Ukore ibyo ushaka.”

41 Sawuli abwira Yehova ati: “Mana ya Isirayeli, dusubize ukoresheje Tumimu!”*+ Ubufindo* bwerekana Yonatani na Sawuli, abandi baba abere. 42 Sawuli aravuga ati: “Nimudukorere ubufindo+ njye n’umuhungu wanjye Yonatani.” Ubufindo bwerekana Yonatani. 43 Sawuli abaza Yonatani ati: “Mbwira, ni ibiki wakoze?” Yonatani aramusubiza ati: “Narigase ku buki bwari ku mutwe w’iyi nkoni.+ Ubwo nta kundi, niteguye gupfa!”

44 Sawuli aravuga ati: “Yonata, nudapfa Imana impane bikomeye!”+ 45 Ariko ingabo zibaza Sawuli ziti: “Mbese Yonatani akwiriye gupfa kandi ari we watumye Abisirayeli batsinda abanzi babo?+ Oya rwose! Turahiriye imbere ya Yehova ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe we kari bugwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.”+ Uko ni ko ingabo zarokoye* Yonatani ntiyapfa.

46 Sawuli areka gukurikira Abafilisitiya, na bo basubira mu gihugu cyabo.

47 Ubwami bwa Sawuli burakomera muri Isirayeli yose, agaba ibitero ku banzi be bose bari bamukikije, atera Abamowabu,+ Abamoni,+ Abedomu,+ abami b’i Soba+ n’Abafilisitiya.+ Abo yateraga bose yarabatsindaga. 48 Akomeza kuba intwari ku rugamba atsinda Abamaleki,+ akiza Abisirayeli abanzi babo.

49 Abahungu ba Sawuli bari Yonatani, Ishivi na Maliki-shuwa+ kandi yari afite abakobwa babiri; umukuru yitwaga Merabu,+ umuto akitwa Mikali.+ 50 Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimasi. Umugaba w’ingabo za Sawuli yari Abuneri+ umuhungu wa Neri, akaba yari murumuna wa papa wa Sawuli. 51 Papa wa Sawuli yitwaga Kishi,+ naho Neri+ papa wa Abuneri yari umuhungu wa Abiyeli.

52 Igihe cyose Sawuli yari umwami yakomeje kurwana n’Abafilisitiya kenshi.+ Iyo Sawuli yabonaga umugabo ufite imbaraga cyangwa w’intwari, yahitaga amushyira mu ngabo ze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze