ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Sawuli asuzugura Yehova akarokora Agagi (1-9)

      • Samweli acyaha Sawuli (10-23)

        • “Kumvira biruta ibitambo” (22)

      • Imana yanga ko Sawuli akomeza kuba umwami (24-29)

      • Samweli yica Agagi (30-35)

1 Samweli 15:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 9:16; 10:1
  • +1Sm 12:14

1 Samweli 15:2

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:8; Kub 24:20; Gut 25:17, 18

1 Samweli 15:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ntuzabagirire impuhwe.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:14; Gut 25:19; 1Ng 4:43
  • +Lew 27:29; 1Sm 15:18
  • +Gut 9:1, 3
  • +Gut 13:17; Yos 6:18

1 Samweli 15:4

Impuzamirongo

  • +1Sm 11:8; 13:15

1 Samweli 15:6

Impuzamirongo

  • +Kub 10:29, 32; 24:21; Abc 1:16
  • +Int 18:25; 19:12, 13; Yos 6:17
  • +Kuva 18:9, 12

1 Samweli 15:7

Impuzamirongo

  • +Int 25:17, 18
  • +Gut 25:19; 1Sm 14:47, 48
  • +1Sm 27:8

1 Samweli 15:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:33
  • +Lew 27:29; 1Sm 15:3

1 Samweli 15:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bagirira impuhwe.”

Impuzamirongo

  • +Yos 7:12

1 Samweli 15:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mbabajwe.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:13; 15:3
  • +1Sm 16:1

1 Samweli 15:12

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 55
  • +2Sm 18:18

1 Samweli 15:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:3

1 Samweli 15:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “zagiriye impuhwe.”

1 Samweli 15:16

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:10, 11

1 Samweli 15:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 9:21; 10:22
  • +1Sm 9:16; 10:1

1 Samweli 15:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:3
  • +Gut 25:19

1 Samweli 15:19

Impuzamirongo

  • +Gut 13:17; 1Sm 15:9

1 Samweli 15:20

Impuzamirongo

  • +Lew 27:29; Gut 7:16; 1Sm 15:3, 9

1 Samweli 15:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:15

1 Samweli 15:22

Impuzamirongo

  • +Yes 1:11
  • +Img 21:3; Hos 6:6; Mar 12:33
  • +Lew 3:16

1 Samweli 15:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibishushanyo bya terafimu.” Ni ukuvuga imana zo mu ngo.

Impuzamirongo

  • +1Sm 12:15
  • +Lew 20:6; Gut 18:10, 12; 1Ng 10:13
  • +1Sm 15:3
  • +1Sm 13:14; 16:1; Ibk 13:22

1 Samweli 15:25

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:30

1 Samweli 15:26

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:14; 16:1

1 Samweli 15:28

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:14; 16:12, 13; Ibk 13:22

1 Samweli 15:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yicuze.”

  • *

    Cyangwa “wakwicuza.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 29:11
  • +Tito 1:2; Heb 6:18
  • +Kub 23:19

1 Samweli 15:30

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:25

1 Samweli 15:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta bwoba afite.”

1 Samweli 15:33

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:14; Gut 25:19; 1Sm 15:3

1 Samweli 15:35

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:1
  • +1Sm 15:11

Byose

1 Sam. 15:11Sm 9:16; 10:1
1 Sam. 15:11Sm 12:14
1 Sam. 15:2Kuva 17:8; Kub 24:20; Gut 25:17, 18
1 Sam. 15:3Kuva 17:14; Gut 25:19; 1Ng 4:43
1 Sam. 15:3Lew 27:29; 1Sm 15:18
1 Sam. 15:3Gut 9:1, 3
1 Sam. 15:3Gut 13:17; Yos 6:18
1 Sam. 15:41Sm 11:8; 13:15
1 Sam. 15:6Kub 10:29, 32; 24:21; Abc 1:16
1 Sam. 15:6Int 18:25; 19:12, 13; Yos 6:17
1 Sam. 15:6Kuva 18:9, 12
1 Sam. 15:7Int 25:17, 18
1 Sam. 15:7Gut 25:19; 1Sm 14:47, 48
1 Sam. 15:71Sm 27:8
1 Sam. 15:81Sm 15:33
1 Sam. 15:8Lew 27:29; 1Sm 15:3
1 Sam. 15:9Yos 7:12
1 Sam. 15:111Sm 13:13; 15:3
1 Sam. 15:111Sm 16:1
1 Sam. 15:12Yos 15:20, 55
1 Sam. 15:122Sm 18:18
1 Sam. 15:141Sm 15:3
1 Sam. 15:161Sm 15:10, 11
1 Sam. 15:171Sm 9:21; 10:22
1 Sam. 15:171Sm 9:16; 10:1
1 Sam. 15:181Sm 15:3
1 Sam. 15:18Gut 25:19
1 Sam. 15:19Gut 13:17; 1Sm 15:9
1 Sam. 15:20Lew 27:29; Gut 7:16; 1Sm 15:3, 9
1 Sam. 15:211Sm 15:15
1 Sam. 15:22Yes 1:11
1 Sam. 15:22Img 21:3; Hos 6:6; Mar 12:33
1 Sam. 15:22Lew 3:16
1 Sam. 15:231Sm 12:15
1 Sam. 15:23Lew 20:6; Gut 18:10, 12; 1Ng 10:13
1 Sam. 15:231Sm 15:3
1 Sam. 15:231Sm 13:14; 16:1; Ibk 13:22
1 Sam. 15:251Sm 15:30
1 Sam. 15:261Sm 13:14; 16:1
1 Sam. 15:281Sm 13:14; 16:12, 13; Ibk 13:22
1 Sam. 15:291Ng 29:11
1 Sam. 15:29Tito 1:2; Heb 6:18
1 Sam. 15:29Kub 23:19
1 Sam. 15:301Sm 15:25
1 Sam. 15:33Kuva 17:14; Gut 25:19; 1Sm 15:3
1 Sam. 15:351Sm 16:1
1 Sam. 15:351Sm 15:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 15:1-35

Igitabo cya mbere cya Samweli

15 Nuko Samweli abwira Sawuli ati: “Ni njye Yehova yohereje kugira ngo ngusukeho amavuta ube umwami w’abantu be ari bo Bisirayeli,+ none umva ibyo Yehova yavuze.+ 2 Yehova nyiri ingabo yavuze ati: ‘Ngomba guhanira Abamaleki ibyo bakoreye Abisirayeli, igihe babarwanyaga bari mu nzira bavuye muri Egiputa.+ 3 None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabarokore.* Uzice+ abagabo n’abagore, abana hamwe n’impinja, wice inka n’intama n’ingamiya n’indogobe.’”+ 4 Sawuli ahamagaza abasirikare bose, ababarira i Telayimu, asanga abasirikare bo mu muryango wa Yuda ari 10.000 naho abo mu yindi miryango ari 200.000.+

5 Sawuli yohereza ingabo ze zijya kwihisha mu kibaya, kugira ngo zitere Abamaleki. 6 Sawuli abwira Abakeni+ ati: “Nimugende, mwitandukanye n’Abamaleki ntazabicana na bo,+ kubera ko mwebwe mwagiriye neza Abisirayeli bose+ igihe bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bitandukanya n’Abamaleki. 7 Hanyuma Sawuli ahera i Havila+ yica Abamaleki+ agera i Shuri+ hegeranye no muri Egiputa. 8 Afata Agagi+ umwami w’Abamaleki ariko ntiyamwica, naho abandi baturage bose abicisha inkota.+ 9 Icyakora Sawuli n’ingabo ze barokora* Agagi n’intama nziza, n’inka nziza n’andi matungo yose abyibushye n’ibindi bintu byiza byose ntibabirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibitari bifite akamaro barabirimbura.

10 Nuko Yehova abwira Samweli ati: 11 “Nicujije* kuba naragize Sawuli umwami, kuko yantaye akanga kumvira ibyo namutegetse.”+ Samweli arababara cyane kandi aririra Yehova ijoro ryose.+ 12 Igihe Samweli yazindukaga kare mu gitondo agiye guhura na Sawuli, baramubwiye bati: “Sawuli yagiye i Karumeli+ ahashinga inkingi yo kujya bamwibukiraho,+ hanyuma avayo, aramanuka ajya i Gilugali.” 13 Nyuma yaho Samweli agera aho Sawuli ari, maze Sawuli aramubwira ati: “Yehova aguhe umugisha. Nakoze ibyo Yehova yavuze.” 14 Ariko Samweli aramubaza ati: “None se urwo rusaku numva rw’intama n’urw’inka ruraturuka he?”+ 15 Sawuli aravuga ati: “Ingabo zakuye ayo matungo mu Bamaleki, kuko zarokoye* inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zitambirwe Yehova Imana yawe. Ariko ibindi byose twabirimbuye.” 16 Samweli abwira Sawuli ati: “Rekera aho! Ngiye kukubwira icyo Yehova yambwiye iri joro.”+ Sawuli aramubwira ati: “Ngaho mbwira!”

17 Samweli aravuga ati: “Ese igihe wisuzuguraga,+ si bwo Yehova yakugize umuyobozi w’imiryango ya Isirayeli kandi akagusukaho amavuta ukaba umwami wa Isirayeli?+ 18 Nyuma yaho, Yehova yaragutumye ati: ‘genda urimbure Abamaleki b’abanyabyaha,+ uzabarwanye kugeza ubamaze bose.’+ 19 None kuki utumviye ibyo Yehova yakubwiye, ahubwo ugafata ibyo mwasahuye n’umururumba mwinshi,+ ugakora ibyo Yehova yanga?”

20 Sawuli asubiza Samweli ati: “Nyamara numviye ibyo Yehova yavuze. Nagiye aho Yehova yanyohereje, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, ariko Abamaleki ndabica.+ 21 Icyakora mu bintu byagombaga kurimburwa, abasirikare bafashemo inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zizatambirwe Yehova Imana yawe i Gilugali.”+

22 Samweli aramubwira ati: “Ese utekereza ko ari iki gishimisha Yehova? Ese ni ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo+ cyangwa ni ukumvira ibyo Yehova avuga? Umenye ko kumvira biruta ibitambo+ kandi ko gutega amatwi biruta kumutura ibinure+ by’amapfizi y’intama. 23 Kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji no gusenga ibigirwamana.* Kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse,+ na we ntashaka ko ukomeza kuba umwami.”+

24 Sawuli abwira Samweli ati: “Nakoze icyaha, kuko narenze ku itegeko rya Yehova no ku byo wambwiye. Natinye abantu bituma numvira ibyo bambwiye. 25 None ndakwinginze, umbabarire icyaha cyanjye, uze tujyane nunamire Yehova.”+ 26 Ariko Samweli abwira Sawuli ati: “Sinjyana nawe kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse kandi Yehova akaba adashaka ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+ 27 Samweli ashatse kugenda, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika. 28 Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+ 29 Nanone kandi, Imana nyiri icyubahiro ya Isirayeli+ ntizabeshya+ cyangwa ngo yisubireho* kuko atari umuntu usanzwe wakwisubiraho.”*+

30 Sawuli aravuga ati: “Nakoze icyaha. Ariko ndakwinginze, ntunkoze isoni imbere y’Abisirayeli n’abayobozi babo. Ngwino tujyane nunamire Yehova Imana yawe.”+ 31 Nuko Samweli ajyana na Sawuli maze Sawuli yunamira Yehova. 32 Hanyuma Samweli aravuga ati: “Nimunzanire Agagi umwami w’Abamaleki.” Agagi asanga Samweli agenda atabishaka,* atekereza ati: “Ni ukuri ubanza ntagipfuye.” 33 Ariko Samweli aravuga ati: “Nk’uko wateye abagore benshi agahinda ubicira abana, ni ko na nyoko azicwa n’agahinda kurusha abandi bagore bose.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere ya Yehova i Gilugali.+

34 Samweli ajya i Rama, Sawuli na we arazamuka ajya iwe i Gibeya ya Sawuli. 35 Samweli aririra Sawuli, arinda apfa atongeye kubonana na Sawuli.+ Maze Yehova yicuza kuba yaragize Sawuli umwami wa Isirayeli.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze