ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Ubucuti bwa Dawidi na Yonatani (1-4)

      • Intambara Dawidi yatsinze zatumye Sawuli amugirira ishyari (5-9)

      • Sawuli agerageza kwica Dawidi (10-19)

      • Dawidi ashyingiranwa n’umukobwa wa Sawuli witwa Mikali (20-30)

1 Samweli 18:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:1, 49
  • +1Sm 19:2; 20:17, 41; 2Sm 1:26

1 Samweli 18:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 8:11; 16:22; 17:15

1 Samweli 18:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 20:8, 42; 23:18; 2Sm 9:1; 21:7
  • +Img 17:17; 18:24

1 Samweli 18:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:30
  • +1Sm 14:52

1 Samweli 18:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:20, 21; Abc 5:1
  • +Abc 11:34

1 Samweli 18:7

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:11; 29:5

1 Samweli 18:8

Impuzamirongo

  • +Int 4:5; Img 14:30
  • +1Sm 13:14; 15:27, 28; 16:13; 20:31; 24:17, 20

1 Samweli 18:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kwitwara nk’abahanuzi.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:14
  • +1Sm 16:16, 23
  • +1Sm 19:9, 10

1 Samweli 18:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 20:33

1 Samweli 18:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:28, 29
  • +1Sm 16:14

1 Samweli 18:13

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:2

1 Samweli 18:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:5
  • +Int 39:2; Yos 6:27; 1Sm 10:7; 16:18

1 Samweli 18:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:25
  • +1Sm 14:49
  • +1Sm 25:28
  • +1Sm 18:25

1 Samweli 18:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, umugabo w’umukobwa w’umwami.

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:18

1 Samweli 18:19

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:8

1 Samweli 18:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:49; 19:11; 25:44; 2Sm 3:13; 6:16

1 Samweli 18:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:17

1 Samweli 18:23

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:18

1 Samweli 18:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 29:18
  • +1Sm 17:26, 36; 2Sm 3:14

1 Samweli 18:26

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:21

1 Samweli 18:27

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:25

1 Samweli 18:28

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:13; 24:17, 20
  • +1Sm 18:20

1 Samweli 18:29

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:9, 12; 20:33

1 Samweli 18:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yagaragazaga ubwenge kurusha abandi.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:5
  • +2Sm 7:9

Byose

1 Sam. 18:11Sm 14:1, 49
1 Sam. 18:11Sm 19:2; 20:17, 41; 2Sm 1:26
1 Sam. 18:21Sm 8:11; 16:22; 17:15
1 Sam. 18:31Sm 20:8, 42; 23:18; 2Sm 9:1; 21:7
1 Sam. 18:3Img 17:17; 18:24
1 Sam. 18:51Sm 18:30
1 Sam. 18:51Sm 14:52
1 Sam. 18:6Kuva 15:20, 21; Abc 5:1
1 Sam. 18:6Abc 11:34
1 Sam. 18:71Sm 21:11; 29:5
1 Sam. 18:8Int 4:5; Img 14:30
1 Sam. 18:81Sm 13:14; 15:27, 28; 16:13; 20:31; 24:17, 20
1 Sam. 18:101Sm 16:14
1 Sam. 18:101Sm 16:16, 23
1 Sam. 18:101Sm 19:9, 10
1 Sam. 18:111Sm 20:33
1 Sam. 18:121Sm 18:28, 29
1 Sam. 18:121Sm 16:14
1 Sam. 18:132Sm 5:2
1 Sam. 18:141Sm 18:5
1 Sam. 18:14Int 39:2; Yos 6:27; 1Sm 10:7; 16:18
1 Sam. 18:171Sm 17:25
1 Sam. 18:171Sm 14:49
1 Sam. 18:171Sm 25:28
1 Sam. 18:171Sm 18:25
1 Sam. 18:182Sm 7:18
1 Sam. 18:192Sm 21:8
1 Sam. 18:201Sm 14:49; 19:11; 25:44; 2Sm 3:13; 6:16
1 Sam. 18:211Sm 18:17
1 Sam. 18:231Sm 18:18
1 Sam. 18:25Int 29:18
1 Sam. 18:251Sm 17:26, 36; 2Sm 3:14
1 Sam. 18:261Sm 18:21
1 Sam. 18:271Sm 17:25
1 Sam. 18:281Sm 16:13; 24:17, 20
1 Sam. 18:281Sm 18:20
1 Sam. 18:291Sm 18:9, 12; 20:33
1 Sam. 18:301Sm 18:5
1 Sam. 18:302Sm 7:9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 18:1-30

Igitabo cya mbere cya Samweli

18 Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, Dawidi na Yonatani+ baba incuti magara, Yonatani akunda Dawidi nk’uko yikunda.+ 2 Kuva uwo munsi, Sawuli agumana na Dawidi, ntiyamwemerera gusubira kwa papa we.+ 3 Nuko Yonatani na Dawidi bagirana isezerano+ kubera ko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda.+ 4 Yonatani akuramo ikanzu itagira amaboko yari yambaye ayiha Dawidi, amuha n’imyenda ye ya gisirikare, inkota ye, umuheto we n’umukandara we. 5 Dawidi atangira kujya ajya ku rugamba kandi aho Sawuli yamwoherezaga hose, yaratsindaga.+ Nuko Sawuli amushinga abasirikare bajyaga ku rugamba+ ngo abayobore kandi ibyo byashimishije abaturage bose ndetse n’abagaragu ba Sawuli.

6 Iyo Dawidi n’abandi bagarukaga bavuye kwica Abafilisitiya, abagore bavaga mu mijyi yose ya Isirayeli baje kwakira Umwami Sawuli baririmba+ bishimye kandi babyina, bavuza ingoma+ kandi bacuranga inanga. 7 Abagore babaga baje muri ibyo birori bararirimbaga bati:

“Sawuli yishe abantu ibihumbi,

Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo.”+

8 Sawuli ararakara cyane,+ iyo ndirimbo ntiyamushimisha kuko yibwiraga ati: “Bavuze ko Dawidi yishe abantu ibihumbi mirongo, naho njye bavuga ko nishe abantu ibihumbi gusa. Erega ubu igikurikiraho ni ukumuha ubwami!”+ 9 Kuva uwo munsi, Sawuli ntiyongera kwizera Dawidi.

10 Bukeye bwaho, umwuka mubi uturutse ku Mana uza kuri Sawuli,+ atangira gukora ibintu bidasanzwe* ari mu nzu iwe, Dawidi na we arimo acuranga inanga+ nk’uko yari asanzwe abigenza. Icyo gihe, Sawuli yari afite icumu,+ 11 nuko atera Dawidi iryo cumu+ yibwira ati: “Reka mufatanye n’urukuta!” Ariko Dawidi amukwepa inshuro ebyiri zose. 12 Sawuli atangira gutinya Dawidi kuko Yehova yari amushyigikiye,+ ariko akaba yari yarataye Sawuli.+ 13 Sawuli yohereza Dawidi ahandi kandi amugira umutware w’ingabo igihumbi, akajya ayobora izo ngabo ku rugamba.+ 14 Ibyo Dawidi yakoraga byose byagendaga neza+ kandi Yehova yari amushyigikiye.+ 15 Sawuli abonye ko ibyo Dawidi yakoraga byose byagendaga neza, arushaho kumutinya. 16 Abisirayeli bose n’abakomoka kuri Yuda bakundaga Dawidi, kuko yabayoboraga ku rugamba.

17 Hanyuma Sawuli abwira Dawidi ati: “Reka ngushyingire+ Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, ariko nawe uzakomeze kumbera intwari kandi urwane intambara za Yehova.”+ Sawuli yaribwiraga ati: “Ntazabe ari njye umwica ahubwo azicwe n’Abafilisitiya.”+ 18 Dawidi abwira Sawuli ati: “Njye na bene wacu n’umuryango wa papa, nta cyo turi cyo muri Isirayeli ku buryo naba umukwe w’umwami.”*+ 19 Icyakora, igihe cyo gushyingira Dawidi Merabu, umukobwa wa Sawuli, cyageze Merabu yarashakanye na Aduriyeli+ w’i Mehola.

20 Mikali,+ umukobwa wa Sawuli, yakundaga Dawidi. Nuko baza kubibwira Sawuli, biramushimisha cyane. 21 Sawuli aratekereza ati: “Nzamumushyingira amubere umutego, kugira ngo azicwe n’Abafilisitiya.”+ Nyuma yaho Sawuli yongera kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi ndagushyingira umukobwa wanjye.” 22 Nuko Sawuli ategeka abagaragu be ati: “Muzihererane Dawidi mumubwire muti: ‘umwami aragukunda kandi n’abagaragu be bose barakwemera. None wakwemeye ukaba umukwe w’umwami?’” 23 Abagaragu ba Sawuli babibwira Dawidi, ariko Dawidi aravuga ati: “Mwibwira ko kuba umukwe w’umwami ari ikintu cyoroshye? Ubwo se mwibagiwe ko ndi umukene kandi nkaba noroheje?”+ 24 Nuko abagaragu ba Sawuli babwira umwami bati: “Uku ni ko Dawidi yavuze.”

25 Sawuli aravuga ati: “Mugende mubwire Dawidi muti: ‘umwami nta nkwano+ ashaka, ahubwo ashaka ko ugenda ugakeba*+ abagabo b’Abafilisitiya 100, ukamuzanira ibyo wabakebyeho, kugira ngo yihorere ku banzi be.’” Ariko ayo yari amayeri, kuko Sawuli yashakaga ko Dawidi yicwa n’Abafilisitiya. 26 Abagaragu ba Sawuli babwira Dawidi ayo magambo, ashimishwa n’uko yari agiye kuba umukwe w’umwami.+ Ariko mbere y’uko igihe bemeranyije kigera, 27 aragenda we n’ingabo ze bica Abafilisitiya 200. Dawidi agarukana ibyo yabakebyeho abishyikiriza umwami byose uko byakabaye, kugira ngo abe umukwe we. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.+ 28 Sawuli amenya ko Yehova yari ashyigikiye Dawidi+ kandi ko umukobwa we Mikali yakundaga Dawidi.+ 29 Ibyo byatumye Sawuli arushaho gutinya Dawidi kandi kuva icyo gihe Dawidi ahinduka umwanzi wa Sawuli.+

30 Igihe cyose abategetsi b’Abafilisitiya bazaga gutera, Dawidi yarabatsindaga akarusha abandi* bagaragu bose ba Sawuli;+ nuko arubahwa cyane.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze