ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Dawidi akiza abo mu mujyi w’i Keyila (1-12)

      • Sawuli ajya guhiga Dawidi (13-15)

      • Yonatani atera inkunga Dawidi (16-18)

      • Dawidi acika Sawuli bigoranye (19-29)

1 Samweli 23:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 44

1 Samweli 23:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 30:8; 2Sm 5:19; Zb 37:5

1 Samweli 23:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:5
  • +1Sm 13:5; 14:52

1 Samweli 23:4

Impuzamirongo

  • +Abc 6:39
  • +1Sm 14:6; 2Sm 5:19

1 Samweli 23:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 23:1

1 Samweli 23:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:20

1 Samweli 23:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imugurishije mu maboko yanjye.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 23:14

1 Samweli 23:9

Impuzamirongo

  • +Kub 27:21; 1Sm 30:7

1 Samweli 23:10

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:19

1 Samweli 23:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Abaturage.”

1 Samweli 23:13

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:1, 2; 25:13; 30:9

1 Samweli 23:14

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 55; 1Sm 23:19; 26:1
  • +1Sm 18:29; 20:33; 27:1

1 Samweli 23:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Yakomeje kugira ubwoba kuko.”

1 Samweli 23:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amukomeza amaboko.”

Impuzamirongo

  • +Zb 37:5; Img 17:17

1 Samweli 23:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:13; 2Sm 2:4; 5:3
  • +1Sm 20:31; 24:17, 20

1 Samweli 23:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:3; 20:42

1 Samweli 23:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo.”

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu majyepfo y’ubutayu.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:26
  • +1Sm 23:15
  • +1Sm 26:1; Zb 54:Amagambo abanza
  • +1Sm 26:3
  • +1Sm 23:24

1 Samweli 23:20

Impuzamirongo

  • +Zb 54:3

1 Samweli 23:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu bihumbi,” ni ukuvuga amatsinda agizwe n’abantu igihumbi.

1 Samweli 23:24

Impuzamirongo

  • +1Sm 23:14
  • +Yos 15:20, 55; 1Sm 25:2, 3
  • +Gut 1:7

1 Samweli 23:25

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:2; Zb 54:3
  • +1Sm 23:28

1 Samweli 23:26

Impuzamirongo

  • +Zb 31:22
  • +Zb 17:9

1 Samweli 23:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Urutare rutandukanya.”

Impuzamirongo

  • +Zb 54:7

1 Samweli 23:29

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 62; Ind 1:14

Byose

1 Sam. 23:1Yos 15:20, 44
1 Sam. 23:21Sm 30:8; 2Sm 5:19; Zb 37:5
1 Sam. 23:31Sm 22:5
1 Sam. 23:31Sm 13:5; 14:52
1 Sam. 23:4Abc 6:39
1 Sam. 23:41Sm 14:6; 2Sm 5:19
1 Sam. 23:51Sm 23:1
1 Sam. 23:61Sm 22:20
1 Sam. 23:71Sm 23:14
1 Sam. 23:9Kub 27:21; 1Sm 30:7
1 Sam. 23:101Sm 22:19
1 Sam. 23:131Sm 22:1, 2; 25:13; 30:9
1 Sam. 23:14Yos 15:20, 55; 1Sm 23:19; 26:1
1 Sam. 23:141Sm 18:29; 20:33; 27:1
1 Sam. 23:16Zb 37:5; Img 17:17
1 Sam. 23:171Sm 16:13; 2Sm 2:4; 5:3
1 Sam. 23:171Sm 20:31; 24:17, 20
1 Sam. 23:181Sm 18:3; 20:42
1 Sam. 23:191Sm 10:26
1 Sam. 23:191Sm 23:15
1 Sam. 23:191Sm 26:1; Zb 54:Amagambo abanza
1 Sam. 23:191Sm 26:3
1 Sam. 23:191Sm 23:24
1 Sam. 23:20Zb 54:3
1 Sam. 23:241Sm 23:14
1 Sam. 23:24Yos 15:20, 55; 1Sm 25:2, 3
1 Sam. 23:24Gut 1:7
1 Sam. 23:251Sm 26:2; Zb 54:3
1 Sam. 23:251Sm 23:28
1 Sam. 23:26Zb 31:22
1 Sam. 23:26Zb 17:9
1 Sam. 23:28Zb 54:7
1 Sam. 23:29Yos 15:20, 62; Ind 1:14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 23:1-29

Igitabo cya mbere cya Samweli

23 Nyuma yaho abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisitiya bateye i Keyila,+ none bari gusahura imyaka yari ku mbuga bahuriraho* ibinyampeke.” 2 Nuko Dawidi abaza Yehova ati:+ “Ese ngende ntere abo Bafilisitiya?” Yehova aramusubiza ati: “Genda utere Abafilisitiya ukize ab’i Keyila.” 3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda,+ nitujya i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya urumva bitazarushaho kuba bibi?”+ 4 Dawidi yongera kubaza Yehova.+ Nuko Yehova aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko nzatuma utsinda Abafilisitiya.”+ 5 Dawidi n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, basahura amatungo yabo kandi bica Abafilisitiya benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila.+

6 Ariko igihe Abiyatari+ umuhungu wa Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yajyanye efodi. 7 Abantu babwira Sawuli bati: “Dawidi ari i Keyila.” Sawuli aravuga ati: “Imana iramumpaye*+ kuko yishyize mu mutego akinjira mu mujyi ufite inzugi bakinga bakazikomeza.” 8 Nuko Sawuli atumaho ingabo ze zose ngo zitere i Keyila, maze zigote Dawidi n’ingabo ze. 9 Dawidi amenye ko Sawuli afite umugambi wo kumwica, abwira Abiyatari wari umutambyi ati: “Zana efodi hano.”+ 10 Dawidi aravuga ati: “Yehova Mana ya Isirayeli, njyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka kuza i Keyila kugira ngo arimbure uyu mujyi bitewe nanjye.+ 11 Ese abayobozi* b’i Keyila bazamfata bampe Sawuli? Ese koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe nabyumvise? Yehova Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bimbwire.” Yehova aramusubiza ati: “Azamanuka.” 12 Dawidi arabaza ati: “None se njye n’ingabo zanjye, abayobozi b’i Keyila bazadufata baduhe Sawuli?” Yehova aramusubiza ati: “Bazabafata babahe Sawuli.”

13 Dawidi n’ingabo ze nka 600+ bahita bava i Keyila bahungira aho bashoboraga kugera hose. Sawuli amenye ko Dawidi yahunze akava i Keyila, areka kumukurikira. 14 Dawidi akomeza kuba mu butayu, ahantu hagerwa bigoranye, mu karere k’imisozi miremire yo mu butayu bwa Zifu.+ Sawuli akomeza kumushakisha,+ ariko Yehova ntiyemera ko amufata. 15 Igihe Dawidi yari i Horeshi mu butayu bwa Zifu, yari azi ko* Sawuli yamushakishaga kugira ngo amwice.

16 Yonatani umuhungu wa Sawuli asanga Dawidi i Horeshi, amufasha gukomeza kwiringira* Yehova.+ 17 Aramubwira ati: “Ntutinye, kuko papa atazagufata. Uzaba umwami wa Isirayeli+ nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe kandi ibyo papa arabizi.”+ 18 Nuko bombi bagirana isezerano+ imbere ya Yehova. Dawidi akomeza kuba i Horeshi, naho Yonatani asubira iwe.

19 Nyuma yaho abaturage b’i Zifu bajya kureba Sawuli i Gibeya,+ baramubwira bati: “Dawidi yihishe i Horeshi+ hafi y’iwacu,+ ahantu hagerwa bigoranye. Ari ku musozi wa Hakila+ uri mu majyepfo* ya Yeshimoni.*+ 20 None Mwami, igihe cyose uzashakira uzaze, tuzamufata tumuguhe.”+ 21 Sawuli aravuga ati: “Yehova abahe umugisha, kuko mwangiriye impuhwe. 22 Nimugende mujye mukurikirana mumenye aho ageze hose, mumenye n’uwahamubonye, kuko numvise ko afite amayeri menshi! 23 Mugende mugenzure mumenye aho akunda kwihisha hose, munzanire amakuru yizewe. Nanjye nzaza tujyane. Naba ari mu gihugu nzamushakishiriza mu miryango yose y’abakomoka kuri Yuda* kugeza mubonye.”

24 Nuko baragenda, batanga Sawuli kugera i Zifu.+ Icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari mu butayu bw’i Mawoni+ muri Araba,+ mu majyepfo ya Yeshimoni. 25 Nyuma yaho Sawuli n’ingabo ze bajya kumushakisha.+ Dawidi abimenye ahita amanuka, ajya mu rutare+ akomeza kuba mu butayu bw’i Mawoni. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw’i Mawoni. 26 Sawuli aza kugera ku ruhande rumwe rw’umusozi, Dawidi n’ingabo ze na bo bari ku rundi ruhande rw’uwo musozi. Dawidi yarimo yihuta+ ahunga Sawuli, naho Sawuli n’ingabo ze na bo barimo bihuta, bari hafi gufata Dawidi n’ingabo ze.+ 27 Ariko haza umuntu abwira Sawuli ati: “Ngwino! Gira vuba! Abafilisitiya bateye igihugu!” 28 Sawuli areka gukurikirana Dawidi,+ ajya kurwana n’Abafilisitiya. Ni yo mpamvu aho hantu bahise Sera-hamarekoti.*

29 Nuko Dawidi arazamuka ava aho, ajya kuba hafi ya Eni-gedi,+ ahantu hagerwa bigoranye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze