Indirimbo ya Salomo
7 “Yewe mukobwa warezwe neza,
Mbega ukuntu ibirenge byawe ari byiza mu nkweto zawe!
Amataye yawe meza,
Ameze nk’imirimbo yakozwe n’umunyabukorikori w’umuhanga.
2 Umukondo wawe umeze nk’agasorori.
Ntikakaburemo divayi ikaze.
Inda yawe imeze nk’ikirundo cy’ingano,
Kizengurutswe n’indabo nziza.
4 Ijosi ryawe+ rimeze nk’umunara w’amahembe y’inzovu.+
Izuru ryawe rimeze nk’umunara wo muri Libani,
Ureba i Damasiko.
5 Umutwe wawe wemye nk’Umusozi wa Karumeli,+
Kandi umusatsi uboshye+ wo ku mutwe wawe, umeze nk’ubwoya bufite ibara ryiza cyane.*+
Umwami yakunze cyane* imisatsi yawe miremire kandi myiza cyane.
6 Mukobwa nihebeye, mbega ukuntu uri mwiza!
Ni ukuri urashimishije kurusha ibindi bintu byose bishimisha!
7 Iyo uhagaze, uba umeze nk’umukindo,
Amabere yawe akamera nk’amaseri yawo.+
8 Naravuze nti: ‘nzurira igiti cy’umukindo
Kugira ngo mfate amaseri y’imbuto zawo.’
Amabere yawe ameze nk’amaseri y’imizabibu.
Umwuka wawe umpumurira nka pome,
9 Kandi iminwa yawe imeze nka divayi iryoshye kurusha izindi.”
“Icyampa iyo divayi ikamanuka neza mu muhogo w’umukunzi wanjye,
Ikagenda itemba ku minwa ye, igatuma asinzira neza.
10 Ndi uw’umukunzi wanjye,+
Kandi na we aranyifuza.
12 Reka tubyuke kare tujye mu mizabibu,
Turebe niba yarashibutse,
Turebe niba yarazanye indabo,+
Kandi turebe niba ibiti by’amakomamanga* byarazanye indabo.+
Aho ni ho nzakugaragariza urukundo rwanjye.+
Mukunzi wanjye,
Nakubikiye iza vuba n’iza kera.