1 Ibyo ku Ngoma
12 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi+ igihe yari acyihishahisha bitewe na Sawuli+ mwene Kishi; bari abagabo b’abanyambaraga+ bamufashaga mu ntambara. 2 Bari bitwaje imiheto, bagakoresha indyo n’imoso+ batera amabuye y’imihumetso+ cyangwa barwanisha imiheto+ n’imyambi.+ Bari abavandimwe ba Sawuli bo mu muryango wa Benyamini. 3 Umutware wabo yari Ahiyezeri, hakaba na Yowashi bene Shemaya w’i Gibeya,+ Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti,+ Beraka, Yehu wo muri Anatoti,+ 4 Ishimaya w’i Gibeyoni,+ wari intwari muri ba bandi mirongo itatu+ kandi akaba umutware wabo, Yeremiya, Yahaziyeli, Yohanani, Yozabadi w’i Gedera,+ 5 Eluzayi, Yerimoti, Beyaliya, Shemariya, Shefatiya w’i Harifu, 6 Elukana, Ishiya, Azareli, Yowezeri, Yashobeyamu, bo muri bene Kora,+ 7 Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori.
8 Hari bamwe mu Bagadi bitandukanyije n’abavandimwe babo basanga Dawidi mu butayu ahantu hagerwa bigoranye.+ Bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga, ingabo zimenyereye urugamba, zihora ziteguranye ingabo nini n’amacumu.+ Bari bafite mu maso nk’ah’intare,+ kandi banyarukaga nk’ingeragere ku misozi.+ 9 Ezeri ni we wari umutware, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu, 10 uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya, 11 uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli, 12 uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi, 13 uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n’umwe ni Makubanayi. 14 Abo bari bene Gadi+ kandi bari abatware b’ingabo. Uworoheje muri bo yari ahwanye n’ingabo ijana, ukomeye kurusha abandi ahwanye n’ingabo igihumbi.+ 15 Abo ni bo bambutse Yorodani+ mu kwezi kwa mbere igihe yari yuzuye yarenze inkombe,+ birukana abatuye ibyo bibaya bose, batatanira iburasirazuba n’iburengerazuba.
16 Bamwe mu bo mu muryango wa Benyamini n’uwa Yuda basanga Dawidi ahantu hagerwa bigoranye.+ 17 Nuko Dawidi arasohoka arababwira ati “niba muzanywe n’amahoro+ muje kumfasha, umutima wanjye uzunga ubumwe n’uwanyu.+ Ariko niba muje kungambanira ku banzi banjye kandi nta kibi kiri mu biganza byanjye,+ Imana+ ya ba sogokuruza ibirebe ice urubanza.”+ 18 Umwuka+ w’Imana uza kuri Amasayi umutware wa ba bandi mirongo itatu, aravuga ati
“Turi abawe Dawidi we, turagushyigikiye+ mwene Yesayi we!
Gira amahoro, kandi amahoro abe ku bagutabara,
Kuko Imana yagutabaye.”+
Dawidi arabakira abashyira mu batware b’ingabo ze.+
19 Bamwe mu bo mu muryango wa Manase baracitse basanga Dawidi, igihe yajyanaga n’Abafilisitiya+ bagiye gutera Sawuli. Icyakora ntiyafashije Abafilisitiya, kuko abami biyunze+ b’Abafilisitiya bamwirukanye, bagira bati “ataducika agasanga shebuja Sawuli, agashyira ubuzima bwacu mu kaga.”+ 20 Dawidi agarutse i Sikulagi,+ abo mu Bamanase bahamusanze ni Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bose bari abatware+ b’ibihumbi mu muryango wa Manase. 21 Bafashije Dawidi kurwanya umutwe w’abanyazi,+ kuko bose bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga,+ abagira abatware b’ingabo. 22 Uko bwije n’uko bukeye, abantu basangaga+ Dawidi kugira ngo bamufashe, kugeza ubwo babaye umutwe munini+ w’ingabo, bamera nk’ingabo z’Imana.+
23 Uyu ni wo mubare w’ingabo zari zambariye urugamba zasanze Dawidi i Heburoni,+ kugira ngo zimwimike abe umwami+ mu cyimbo cya Sawuli nk’uko Yehova yari yarabitegetse:+ 24 bene Yuda batwara ingabo nini n’icumu bari ibihumbi bitandatu na magana inani, bambariye urugamba. 25 Muri bene Simeyoni, haje ingabo ibihumbi birindwi n’ijana, abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari.
26 Mu Balewi, haje ibihumbi bine na magana atandatu. 27 Yehoyada ni we wari umutware+ wa bene Aroni.+ Yazanye n’abantu ibihumbi bitatu na magana arindwi. 28 Harimo na Sadoki,+ umusore w’umunyambaraga kandi w’intwari, n’abo mu nzu ya ba sekuruza, abatware makumyabiri na babiri.
29 Muri bene Benyamini,+ abavandimwe ba Sawuli,+ haje ibihumbi bitatu, kuko kugeza icyo gihe abenshi mu Babenyamini barindaga inzu ya Sawuli. 30 Mu Befurayimu haje ibihumbi makumyabiri n’umunani, abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga+ bari ibyamamare mu mazu ya ba sekuruza.
31 Mu bagize igice cy’umuryango wa Manase,+ haje abantu ibihumbi cumi n’umunani bavuzwe mu mazina, baza kwimika Dawidi. 32 Muri bene Isakari+ bamenyaga ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora+ n’igihe cyiza cyo kubikora,+ haje abatware babo magana abiri n’abavandimwe babo, kandi abavandimwe babo bose bumviraga amabwiriza yabo. 33 Muri bene Zabuloni,+ abajyaga ku rugamba bakirema inteko bitwaje intwaro z’ubwoko bwose, bari ibihumbi mirongo itanu. Baje bisukiranya basanga Dawidi, bafite umutima uzira uburyarya. 34 Muri bene Nafutali,+ haje abatware igihumbi bayoboye ingabo ibihumbi mirongo itatu na birindwi zitwaje ingabo nini n’amacumu. 35 Muri bene Dani, bari abagabo ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atandatu bajyaga ku rugamba. 36 Muri bene Asheri,+ haje abagabo ibihumbi mirongo ine bajyaga ku rugamba biremye inteko.
37 Hakurya ya Yorodani,+ mu Barubeni, mu Bagadi no mu gice cy’abagize umuryango wa Manase, haje ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri zitwaje intwaro zose zo ku rugamba. 38 Izo ngabo zose zimenyereye urugamba kandi zashoboraga kwirema inteko, zaje i Heburoni zifite umutima utaryarya,+ zizanywe no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose. Abisirayeli bose basigaye bari bahuje umutima na zo mu kwimika Dawidi.+ 39 Bamaranye na Dawidi iminsi itatu barya banywa,+ kuko abavandimwe babo bari babiteguye. 40 Abari batuye hafi aho, kugeza ku bo mu ntara ya Isakari,+ iya Zabuloni+ n’iya Nafutali,+ bazanaga ibyokurya ku ndogobe,+ ku ngamiya, ku nyumbu, ku nka, ibyokurya bikoze mu ifu,+ utubumbe tw’imbuto z’imitini,+ utugati dukozwe mu mizabibu,+ divayi,+ amavuta,+ inka+ n’intama,+ byinshi cyane, kuko muri Isirayeli hari ibyishimo.+