ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Ururimi rushya ruboneka: Mbum
  • Uyu munsi

Ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga

Uwunze ubumwe namwe akomeye kurusha uwunze ubumwe n’isi.​—1 Yoh. 4:4.

Mu gihe hari ikintu kiguteye ubwoba, ujye utekereza ibintu Yehova azakora mu isi nshya, igihe Satani azaba atakiriho. Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabaye mu mwaka wa 2014, harimo icyerekanwa cyagaragaje umutware w’umuryango yarimo aganira n’abagize umuryango we, uko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 byasomwa, turi muri Paradizo. Yaravuze ati: “Mu isi nshya, hazabaho ibihe bishimishije. Abantu bazaba bakundana, bakunda Ijambo ry’Imana, biyoroshya, bicisha bugufi, basingiza Imana, bumvira ababyeyi, ari abantu bashimira, b’indahemuka, bakunda abagize imiryango yabo, bumvikana, bavuga neza abandi, bazi kwifata, bagwa neza, bakunda ibyiza, ari abantu biringirwa, bashyira mu gaciro, batishyira hejuru, bakunda Imana aho gukunda ibinezeza, kandi bariyeguriye Imana by’ukuri. Abantu bameze batyo, ujye ubagira incuti.” Ese nawe ujya uganira n’abagize umuryango wawe cyangwa Abakristo bagenzi bawe, uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya? w24.01 6 par. 13-14

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga

Ndakwemera.—Luka 3:22.

Dushimishwa no kumenya ko Yehova yemera abagaragu be mu rwego rw’itsinda. Bibiliya igira iti: “Yehova yishimira ubwoko bwe” (Zab. 149:4). Icyakora hari igihe bamwe bacika intege bakibaza bati: “Ese nanjye Yehova aranyemera?” Hari abantu benshi bari abagaragu ba Yehova b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, bageze igihe bakibaza niba Yehova abemera (1 Sam. 1:6-10; Yobu 29:2, 4; Zab. 51:11). Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ashobora kutwemera nubwo tudatunganye. Ibyo bishoboka bite? Kugira ngo Yehova atwemere, tuba tugomba kwizera Yesu Kristo kandi tukabatizwa (Yoh. 3:16). Iyo tubigenje dutyo, tuba tweretse abandi ko twihannye ibyaha byacu kandi tugasezeranya Yehova ko tuzakora ibyo ashaka (Ibyak. 2:38; 3:19). Yehova ashimishwa cyane n’uko dukora ibyo bintu byose, kugira ngo tube incuti ze. Iyo dukoze ibishoboka byose ngo twubahirize ibyo twamusezeranyije, aratwemera kandi akabona ko turi incuti ze magara.​—Zab. 25:14. w24.03 26 par. 1-2

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga

Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.​—Ibyak. 4:20.

Dushobora kwigana intumwa, maze tugakomeza kubwiriza no mu gihe abayobozi batubujije kubikora. Dushobora kwizera tudashidikanya ko azadufasha gukora umurimo wo kubwiriza. Ubwo rero, tujye dusenga Yehova tumusaba kugira ubutwari n’ubwenge kandi tumusabe adufashe kwihanganira ibibazo dufite. Abenshi muri twe barwaye indwara zisanzwe, izo mu byiyumvo, abandi bapfushije ababo, bafite ibibazo byo mu miryango, baratotezwa cyangwa bafite ibindi bibazo. Nanone ibyorezo by’indwara n’intambara, byatumye kwihanganira ibyo bibazo birushaho kugorana. Ubwo rero ujye usenga Yehova, umubwire uko wiyumva. Ujye umubwira ikintu cyose uhanganye na cyo, mbese umere nk’ubwira incuti yawe ukunda cyane. Ujye wiringira ko Yehova “azagira icyo akora,” akagufasha (Zab. 37:3, 5). Gukomeza gusenga bidufasha ‘kwihanganira imibabaro’ (Rom. 12:12). Yehova azi ibibazo abagaragu be bahanganye na byo, kandi ‘yumva ijwi ryo gutabaza kwabo.’—Zab. 145:18, 19. w23.05 5-6 par. 12-15

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze