8 Nuko Biludadi w’Umushuhi+ aramusubiza ati
2 “Uzahereza he kuvuga ibyo bintu,+
Ko amagambo aturuka mu kanwa kawe ari umuyaga ukomeye?+
3 Ese Imana yagoreka ubutabera,+
Cyangwa Ishoborabyose yagoreka ibyo gukiranuka?+
4 Niba abana bawe barayicumuyeho,
Bigatuma ibareka bagahitanwa no kwigomeka kwabo,
5 Niba wowe wifuza gushaka Imana,+
Kandi niba ushaka kwinginga Ishoborabyose ngo ikugirire neza,
6 Niba uboneye kandi ukaba ukiranuka,+
Uhereye ubu yahaguruka ikagutabara,
Ikagusubirizaho aho wari utuye hakiranuka.
7 Nanone, intangiriro yawe ishobora kuba yari yoroheje;
Ariko iherezo ryawe ryazaba rikomeye cyane.+
8 Rwose ndakwinginze, baza abo mu bihe byahise,+
Werekeze ibitekerezo byawe ku byo ba sekuruza bagenzuye.+
9 Twe turi ab’ejo gusa+ kandi nta cyo tuzi,
Kuko iminsi tumara ku isi ihita nk’igicucu.+
10 Mbese ntibazakwigisha, bakagutekerereza,
Bakavuga amagambo bavanye mu mitima yabo?
11 Ese urufunzo+ rushobora gukura rutari mu gishanga?
Cyangwa urubingo rwakura rutabonye amazi?
12 Nubwo rwaba ari bwo rugipfundika uburabyo, nta waruciye,
Rwakuma mbere y’ibindi byatsi byose.+
13 Uko ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimera,+
Kandi ibyiringiro by’umuhakanyi bizayoyoka.+
14 Ibyo yizeye bizakurwaho,
N’ibyo yiringira bimeze nk’inzu y’igitagangurirwa.+
15 Azegamira inzu ye, ariko ntizakomeza guhagarara;
Azagerageza kuyifata, ariko ntizagumaho.
16 Aba atohagiye imbere y’izuba,
Kandi mu busitani bwe hameramo umushibu.+
17 Ashorera imizi mu kirundo cy’amabuye,
Akitegereza inzu y’amabuye.
18 Hagize umuntu umumira akamukura ahe,+
Na ho hamwihakana hakavuga hati ‘sinigeze nkubona.’+
19 Nguko uko inzira ye iyoyoka,+
Abandi bakamera baturutse mu mukungugu.
20 Dore Imana ntizatererana umuntu w’inyangamugayo,
Cyangwa ngo ifate abantu babi ukuboko.
21 Hanyuma izuzuza akanwa kawe ibitwenge,
N’iminwa yawe iyuzuze ijwi ry’ibyishimo.
22 Abakwanga bazambikwa ikimwaro,+
Kandi ihema ry’ababi ntirizabaho.”