Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
25 Yehova, ni wowe nsenga nkakwegurira ubugingo bwanjye bwose.+
ב [Beti]
2 Mana yanjye, ni wowe niringira;+
Singakorwe n’isoni.
Abanzi banjye be kunyishima hejuru.+
ג [Gimeli]
3 Mu bakwiringira nta n’umwe uzakorwa n’isoni.+
Abiruhiriza ubusa bakora iby’uburiganya, bazakorwa n’isoni.+
ד [Daleti]
4 Yehova, menyesha inzira zawe;+
Unyigishe inzira zawe.+
ה [He]
5 Umfashe kugendera mu kuri kwawe kandi unyigishe,+
Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye.+
ו [Wawu]
Ni wowe niringira umunsi wose.+
ז [Zayini]
6 Yehova, ibuka imbabazi zawe+ n’ineza yawe yuje urukundo,+
Kuko wabigaragaje uhereye mu bihe bitarondoreka.+
ח [Heti]
7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye no kwigomeka kwanjye.+
Unyibuke nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;+
Yehova, unyibuke ku bw’ineza yawe.+
ט [Teti]
8 Yehova ni mwiza kandi aratunganye.+
Ni cyo gituma yigisha abanyabyaha inzira itunganye.+
י [Yodi]
9 Azafasha abicisha bugufi kugendera mu mategeko ye,+
Kandi abicisha bugufi azabigisha inzira ye.+
כ [Kafu]
10 Inzira za Yehova zose ni ineza yuje urukundo n’ukuri
Ku bakomeza isezerano rye+ n’ibyo yibutsa.+
ל [Lamedi]
11 Yehova, ku bw’izina ryawe+
Umbabarire icyaha cyanjye nubwo gikomeye.+
מ [Memu]
12 Ni nde muntu utinya Yehova?+
Azamwigisha inzira azahitamo.+
נ [Nuni]
13 Ubugingo bwe buzibera mu byiza,+
Kandi urubyaro rwe ruzahabwa isi.+
ס [Sameki]
14 Abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze,+
Kandi ni bo amenyesha isezerano rye.+
ע [Ayini]
15 Mpora mpanze Yehova amaso,+
Kuko ari we ukura ibirenge byanjye mu rushundura.+
פ [Pe]
16 Kebuka undebe, ungirire neza;+
Kuko ndi mu bwigunge kandi mfite umubabaro.+
צ [Tsade]
17 Ishavu ryo mu mutima wanjye ryariyongereye;+
Unkure mu magorwa ndimo.+
ר [Reshi]
18 Reba imibabaro yanjye n’ibyago byanjye,+
Kandi umbabarire ibyaha byanjye byose.+
19 Reba ukuntu abanzi banjye babaye benshi,+
Banyanze urwango rukaze.+
ש [Shini]
20 Urinde ubugingo bwanjye kandi unkize.+
Singakorwe n’isoni kuko naguhungiyeho.+
ת [Tawu]
21 Ubudahemuka no gukiranuka bindinde,+
Kuko nakwiringiye.+
22 Mana, ucungure Abisirayeli, ubakize ibyago byabo byose.+