Yeremiya
28 Nuko muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, hakaba hari mu mwaka wa kane mu kwezi kwa gatanu, icyo gihe umuhanuzi Hananiya+ mwene Azuri wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi na rubanda rwose, ati 2 “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘nzavuna umugogo w’umwami w’i Babuloni.+ 3 Imyaka ibiri nishira nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova Nebukadinezari umwami w’i Babuloni+ yahavanye akabijyana i Babuloni.’” 4 “‘Kandi Yekoniya+ mwene Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abandi Bayuda bose bajyanywe mu bunyage i Babuloni,+ nzabagarura aha hantu,’ ni ko Yehova avuga, ‘kuko nzavuna umugogo+ w’umwami w’i Babuloni.’”
5 Nuko umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi n’imbere ya rubanda rwose bari bahagaze mu nzu ya Yehova,+ 6 umuhanuzi Yeremiya aramubwira ati “Amen!+ Yehova abigenze atyo! Yehova asohoze amagambo wahanuye, agarure hano ibikoresho byo mu nzu ya Yehova n’abantu bose bajyanywe mu bunyage i Babuloni!+ 7 Ariko ndakwinginze, tega amatwi wumve amagambo nkubwira wowe na rubanda rwose.+ 8 Abahanuzi bambanjirije n’abakubanjirije uhereye kera cyane,+ na bo bahanuriraga ibihugu byinshi n’ubwami bukomeye ibirebana n’intambara n’ibyago n’ibyorezo.+ 9 Naho umuhanuzi uhanura iby’amahoro,+ ijambo uwo muhanuzi yahanuye nirisohora, ni bwo bizamenyekana ko uwo muhanuzi yatumwe na Yehova koko.”+
10 Nuko umuhanuzi Hananiya afata umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya arawuvuna.+ 11 Hanyuma Hananiya+ avugira imbere ya rubanda rwose ati “Yehova aravuga ati+ ‘imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’amahanga yose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.+
12 Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, ijambo rya Yehova ryaje kuri Yeremiya+ rigira riti 13 “genda ubwire Hananiya uti ‘Yehova aravuga ati “wavunnye umugogo+ w’igiti, ariko mu cyimbo cyawo uzakora uw’icyuma.”+ 14 Kuko Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ayo mahanga yose kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni;+ kandi koko azamukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo ku gasozi.”’”+
15 Umuhanuzi Yeremiya yongera kubwira umuhanuzi Hananiya+ ati “ndakwinginze Hananiya, tega amatwi! Yehova ntiyagutumye, ahubwo watumye aba bantu biringira ibinyoma.+ 16 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘dore ngiye kugukura ku isi. Uzapfa muri uyu mwaka+ kuko wavuze ku mugaragaro ibyo kugomera Yehova.’”+
17 Nuko umuhanuzi Hananiya apfa muri uwo mwaka, mu kwezi kwa karindwi.+