Yeremiya
41 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli+ mwene Netaniya mwene Elishama+ wakomokaga mu muryango wa cyami,+ akaba n’umwe mu batware bakomeye b’umwami, azana n’abandi bagabo icumi+ basanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa.+ Nuko basangirira umugati i Misipa.+ 2 Hanyuma Ishimayeli mwene Netaniya na ba bagabo icumi bari kumwe na we barahaguruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota.+ Nguko uko yishe uwo umwami w’i Babuloni yari yarahaye gutegeka igihugu.+ 3 Nanone Ishimayeli yishe Abayahudi bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa n’Abakaludaya b’abarwanyi bari aho.
4 Ku munsi wa kabiri nyuma y’aho Gedaliya yiciwe, igihe nta muntu n’umwe wari wakabimenye,+ 5 haza abantu mirongo inani baturutse i Shekemu+ n’i Shilo+ n’i Samariya+ bogoshe ubwanwa,+ bashishimuye imyambaro yabo kandi bikebaguye,+ baza bitwaje ituro ry’ibinyampeke n’ububani,+ babizanye mu nzu ya Yehova. 6 Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira, agenda arira inzira yose.+ Ahuye na bo arababwira ati “nimuze musange Gedaliya mwene Ahikamu.” 7 Ariko bageze mu mugi, Ishimayeli mwene Netaniya arabica abajugunya mu rwobo rw’amazi, afatanyije n’abantu bari kumwe na we.+
8 Ariko hari abagabo icumi bo muri bo bahise babwira Ishimayeli bati “ntutwice kuko dufite ibiribwa twahishe mu gasozi: ingano zisanzwe n’ingano za sayiri n’amavuta n’ubuki.”+ Nuko arabareka ntiyabicana n’abavandimwe babo. 9 Urwobo Ishimayeli+ yajugunyemo imirambo yose y’abo yishe rwari runini cyane; rwari rwaracukuwe n’Umwami Asa igihe yari yugarijwe na Basha umwami wa Isirayeli.+ Ni rwo Ishimayeli mwene Netaniya yujujemo abo yishe.
10 Hanyuma Ishimayeli afata abasigaye bose bari i Misipa+ abajyana ho iminyago, hakubiyemo abakobwa b’umwami+ n’abandi bantu bose bari barasigaye i Misipa,+ abo Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yashinze Gedaliya mwene Ahikamu.+ Ishimayeli mwene Netaniya abajyanaho iminyago, aragenda kugira ngo yambuke ajye mu Bamoni.+
11 Nyuma yaho, Yohanani+ mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose+ bari kumwe na we, bumva ibibi byose Ishimayeli mwene Netaniya yari yarakoze. 12 Nuko bafata abagabo bose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku mazi menshi y’i Gibeyoni.+
13 Abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, barishima. 14 Nuko abantu bose Ishimayeli yari yajyanye ho iminyago abavanye i Misipa+ barahindukira, basanga Yohanani mwene Kareya. 15 Ariko Ishimayeli mwene Netaniya we acika Yohanani, ahungana+ n’abandi bagabo umunani ajya mu Bamoni.
16 Yohanani+ mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we bagarura abasigaye bose, babambuye Ishimayeli mwene Netaniya wari warabavanye i Misipa amaze kwica Gedaliya+ mwene Ahikamu, bagarura abagabo b’abanyambaraga, n’abarwanyi n’abagore n’abana bato n’abatware b’ibwami, babavanye i Gibeyoni. 17 Nuko baragenda bacumbika mu icumbi ry’i Kimuhamu hafi y’i Betelehemu,+ kugira ngo bazakomeze bajya muri Egiputa,+ 18 kuko batinyaga+ Abakaludaya+ bitewe n’uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yarishe Gedaliya mwene Ahikamu,+ uwo umwami w’i Babuloni yari yarahaye gutegeka igihugu.+