Hoseya
7 “Buri gihe iyo nshatse gukiza Isirayeli,+ ibyaha bya Efurayimu n’ibibi bya Samariya+ birigaragaza,+ kuko bakora iby’uburiganya,+ umujura akinjira mu nzu n’agatsiko k’abanyazi kakagaba igitero hanze.+ 2 Ariko ntibatekereza mu mitima yabo+ ko nzibuka ibibi byose bakora.+ Imigenzereze yabo irabagose+ kandi iri imbere yanjye.+ 3 Banezeresha umwami ibibi bakora, bakanezeresha abatware uburiganya bwabo.+ 4 Bose ni abasambanyi,+ bameze nk’ifuru yacanywe n’umutetsi w’imigati, udakenera kongeramo inkwi mu gihe cyose aba agitegereje ko irobe yaponze ritubuka. 5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu, abatware bacu bararwaye,+ bazabiranywa n’uburakari bitewe na divayi.+ Yabanguye ukuboko hamwe n’abakobanyi. 6 Bigije imitima yabo hafi nk’abayegereza ifuru,+ ibagurumaniramo.+ Abatetsi b’imigati babo basinzira ijoro ryose, mu gitondo umuriro ukagurumana mu ifuru.+ 7 Bose barashyuha bakamera nk’ifuru, kandi baconshomera abacamanza babo. Abami babo bose baraguye;+ nta n’umwe muri bo untabaza.+
8 “Efurayimu yivanze n’abantu bo mu mahanga.+ Efurayimu yabaye nk’umugati wiburungushuye utarahinduwe maze ugashya uruhande rumwe.+ 9 Abanyamahanga bamumazemo imbaraga+ ariko ntiyabimenya.+ Imisatsi ye yahindutse imvi zererana ku mutwe we, ariko ntiyabimenya. 10 Ubwibone bw’Abisirayeli ni bwo bubashinja,+ kandi ntibagarukiye Yehova Imana yabo;+ ibyo byose ntibyatumye bamushaka.+ 11 Efurayimu yabaye nk’inuma y’injiji+ itagira umutima.+ Yitabaje Egiputa,+ ajya no muri Ashuri.+
12 “Aho bazanyura hose nzabatega urushundura rwanjye,+ mbahanure nk’uhanura ibiguruka byo mu kirere.+ Nzabahana nkurikije umuburo wahawe iteraniro ryabo.+ 13 Bazabona ishyano+ kuko bantaye.+ Bazasahurwa kuko bancumuyeho. Barambeshyeye+ nubwo nabacunguye.+ 14 Ntibantabaje babikuye ku mutima,+ nubwo bakomezaga kuborogera ku mariri yabo. Ibinyampeke byabo na divayi yabo nshya byatumye baba imburamukoro;+ bakomeje kunyigomekaho.+ 15 Narabahanaga+ ngakomeza amaboko yabo,+ ariko bo bakomeje gucura imigambi mibi, barangomera.+ 16 Nubwo bahindukiye, ntibahindukiriye Isumbabyose;+ bari barabaye nk’umuheto utareze.+ Abatware babo bazicwa n’inkota bitewe n’amagambo y’agasuzuguro ava mu kanwa kabo.+ Ni cyo gituma bazakorwa n’isoni mu gihugu cya Egiputa.”+