1 Timoteyo
2 Ku bw’iyo mpamvu, ndabatera inkunga ngo mbere na mbere mujye mwinginga, musenga,+ mushima, musabira abantu b’ingeri zose,+ 2 musabira abami+ n’abandi bose bari mu nzego zo hejuru,+ kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, twiyegurira Imana mu buryo bwuzuye kandi dufatana ibintu uburemere.+ 3 Ibyo ni byo byiza kandi byemerwa+ imbere y’Imana, Umukiza wacu,+ 4 ishaka ko abantu b’ingeri zose+ bakizwa+ bakagira ubumenyi nyakuri+ ku byerekeye ukuri.+ 5 Hariho Imana imwe,+ hakabaho n’umuhuza umwe+ hagati y’Imana+ n’abantu,+ na we ni umuntu, ari we Kristo Yesu,+ 6 witanze ubwe akaba incungu ya bose.+ Ibyo ni byo bizahamywa mu gihe cyabyo cyagenwe. 7 Ibyo ni byo byatumye+ nshyirwaho ngo mbe umubwiriza n’intumwa,+ kandi ndavuga ukuri+ simbeshya, nashyiriweho kwigisha amahanga+ ibyo kwizera+ n’ukuri.
8 Ku bw’ibyo, ndifuza ko ahantu hose abagabo bakomeza gusenga bazamuye amaboko mu budahemuka,+ badafite umujinya+ kandi batajya impaka.+ 9 Ndifuza nanone ko abagore birimbishisha imyambaro ikwiriye, biyubaha+ kandi bashyira mu gaciro, batirimbishisha imideri yo kuboha umusatsi, zahabu n’amasaro cyangwa imyenda ihenze cyane,+ 10 ahubwo birimbishe mu buryo bukwiriye abagore bavuga ko bubaha Imana,+ ni ukuvuga binyuze ku mirimo myiza.+
11 Umugore yige acecetse kandi aganduke rwose.+ 12 Sinemerera umugore kwigisha+ cyangwa gutegeka umugabo,+ ahubwo aceceke, 13 kuko Adamu ari we waremwe mbere, Eva akaremwa nyuma.+ 14 Nanone, Adamu si we washutswe,+ ahubwo umugore ni we washutswe+ rwose maze aracumura.+ 15 Icyakora, azarindwa binyuze mu kubyara abana,+ niba akomeza kugira ukwizera n’urukundo no kwezwa hamwe no gushyira mu gaciro.+