5 Nuko uhereye igihe yamushingiye urugo rwe rwose n’ibyo yari atunze byose, Yehova akomeza guha umugisha urugo rwa Potifari abigiriye Yozefu, kandi umugisha wa Yehova uba ku byo yari atunze mu nzu byose no ku byari mu gasozi byose.+
7 Yehova abwira Yosuwa ati “uyu munsi ndatangira kuguhesha icyubahiro mu maso y’Abisirayeli bose,+ kugira ngo bamenye ko nzabana nawe+ nk’uko nabanaga na Mose.+