Intangiriro 37:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamuhumurize,+ ariko akomeza kwanga guhumurizwa, aravuga+ ati “nzarinda manuka nsanga umwana wanjye mu mva* nkimuborogera!” Nuko se akomeza kumuririra. Intangiriro 42:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Ariko Yakobo aravuga ati “umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mukuru we yapfuye none akaba asigaye wenyine.+ Aramutse agiriye impanuka muri urwo rugendo rwanyu ikamuhitana, mwazatuma imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.”+ Zab. 16:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva.+Ntuzemera ko indahemuka yawe ibona urwobo.+ Zab. 88:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ubugingo bwanjye bwahuye n’amakuba menshi,+Kandi ubuzima bwanjye bwegereye imva.+ Umubwiriza 9:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose,+ kuko mu mva*+ aho ujya+ nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi+ cyangwa ubwenge+ bihaba. Hoseya 13:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Nzabacungura mbavane mu mva;*+ nzabakiza urupfu.+ Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?+ Wa mva we, kurimbura kwawe kuri he?+ Ariko sinzabagirira impuhwe.+ Matayo 11:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Nawe Kaperinawumu,+ ese wibwira ko uzakuzwa ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye+ mu mva;*+ kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi. Ibyakozwe 2:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka kwa Kristo kandi arabivuga, ko atarekewe mu mva cyangwa ngo umubiri we ubone kubora.+ Ibyahishuwe 20:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+
35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamuhumurize,+ ariko akomeza kwanga guhumurizwa, aravuga+ ati “nzarinda manuka nsanga umwana wanjye mu mva* nkimuborogera!” Nuko se akomeza kumuririra.
38 Ariko Yakobo aravuga ati “umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mukuru we yapfuye none akaba asigaye wenyine.+ Aramutse agiriye impanuka muri urwo rugendo rwanyu ikamuhitana, mwazatuma imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.”+
10 Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose,+ kuko mu mva*+ aho ujya+ nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi+ cyangwa ubwenge+ bihaba.
14 “Nzabacungura mbavane mu mva;*+ nzabakiza urupfu.+ Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?+ Wa mva we, kurimbura kwawe kuri he?+ Ariko sinzabagirira impuhwe.+
23 Nawe Kaperinawumu,+ ese wibwira ko uzakuzwa ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye+ mu mva;*+ kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi.
31 yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka kwa Kristo kandi arabivuga, ko atarekewe mu mva cyangwa ngo umubiri we ubone kubora.+
13 Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+