ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 9:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho,+ ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, no kugira ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.+

  • Kuva 15:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+

      Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+

      Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+

  • Kuva 18:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ubu noneho menye ko Yehova akomeye kuruta izindi mana zose+ mpereye ku byo Abanyegiputa bakoreye Abisirayeli babitewe n’ubwibone.”

  • Yosuwa 2:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Twumvise ukuntu Yehova yakamije amazi y’Inyanja Itukura imbere yanyu igihe mwavaga muri Egiputa,+ n’ibyo mwakoreye abami babiri b’Abamori bari hakurya ya Yorodani, ari bo Sihoni+ na Ogi+ mwarimbuye.+

  • Nehemiya 9:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Inyanja uyigabanyamo kabiri+ imbere yabo, kugira ngo bambuke banyuze mu nyanja ku butaka bwumutse;+ abari babakurikiye ubaroha imuhengeri+ bamera nk’ibuye+ riroshywe mu mazi maremare.+

  • Yesaya 2:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Amaso y’ubwibone y’umuntu wakuwe mu mukungugu azacishwa bugufi, kandi abantu bishyira hejuru bazasuzugurika.+ Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi,+

  • Abaroma 9:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ibyanditswe bivuga ibya Farawo ngo “iyi ni yo mpamvu yatumye nkureka ngo ugumeho, ni ukugira ngo ngaragaze imbaraga zanjye binyuze kuri wowe, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe mu isi yose.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze