14 Nuko basanga mu mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose+ handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando+ mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi,+
16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu+ ye no mu ngo zabo no mu ngo+ zombi z’inzu y’Imana y’ukuri, no ku karubanda+ imbere y’Irembo ry’Amazi+ no ku karubanda imbere y’Irembo rya Efurayimu.+