ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 30:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yehova Imana yawe azakeba umutima wawe+ n’uw’abazagukomokaho,+ kugira ngo ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone kubaho.+

  • Yeremiya 4:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Yemwe abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu, mukebwe ku bwa Yehova, mukebe imitima yanyu+ kugira ngo uburakari bwanjye butaza bumeze nk’umuriro bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, bitewe n’imigenzereze yanyu mibi.”+

  • Yeremiya 9:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 na Egiputa+ na Yuda+ na Edomu+ n’Abamoni+ na Mowabu+ n’abandi bose batuye mu butayu bafite imisatsi ikatiye mu misaya,+ kuko amahanga yose atakebwe, n’ab’inzu ya Isirayeli bose bakaba batarakebwe mu mutima.”+

  • Ezekiyeli 44:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Muzana abanyamahanga batakebwe mu mutima no ku mubiri,+ mukabazana mu rusengero rwanjye kugira ngo baruhumanye, bahumanye inzu yanjye, mugatanga ibyokurya byanjye,+ ari byo rugimbu+ n’amaraso,+ ari na ko bakomeza kwica isezerano ryanjye bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka mukora.+

  • Ibyakozwe 7:51
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+

  • Abaroma 2:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Ahubwo Umuyahudi ni uri we imbere,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Ishimwe+ ry’uwo ntirituruka ku bantu, ahubwo rituruka ku Mana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze