Intangiriro 17:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Umwana w’umuhungu wese wo muri mwe umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa,+ nk’uko ibisekuru byanyu bizakurikirana, ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe, n’umuntu wese waguzwe amafaranga ku munyamahanga utari uwo mu rubyaro rwawe. Intangiriro 21:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Aburahamu akeba umuhungu we Isaka amaze iminsi umunani avutse, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.+ Luka 1:59 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 59 Nuko ku munsi wa munani baza gukeba uwo mwana,+ kandi bari bagiye kumwita izina rya se, Zekariya. Luka 2:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Hashize iminsi umunani+ igihe cyo kumukeba kiragera,+ bamwita Yesu;+ izina wa mumarayika yari yaramwise mbere y’uko asamwa.+ Yohana 7:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Ni yo mpamvu Mose yabategetse gukebwa,+ si uko byaturutse kuri Mose, ahubwo byaturutse kuri ba sokuruza,+ kandi mukeba umuntu ku isabato.
12 Umwana w’umuhungu wese wo muri mwe umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa,+ nk’uko ibisekuru byanyu bizakurikirana, ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe, n’umuntu wese waguzwe amafaranga ku munyamahanga utari uwo mu rubyaro rwawe.
21 Hashize iminsi umunani+ igihe cyo kumukeba kiragera,+ bamwita Yesu;+ izina wa mumarayika yari yaramwise mbere y’uko asamwa.+
22 Ni yo mpamvu Mose yabategetse gukebwa,+ si uko byaturutse kuri Mose, ahubwo byaturutse kuri ba sokuruza,+ kandi mukeba umuntu ku isabato.