5 None rero, abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa mbere y’uko ngusanga ino aha muri Egiputa, ni abanjye.+ Efurayimu na Manase ni abanjye kimwe na Rubeni na Simeyoni.+
16Urugabano rwa gakondo+ ya bene Yozefu+ rwaheraga kuri Yorodani+ i Yeriko rukagenda rugana ku mazi y’i Yeriko mu burasirazuba, rukambukiranya ubutayu buzamuka buturutse i Yeriko bukanyura mu karere k’imisozi miremire, bukagera i Beteli.+