ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 13:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Kandi urubyaro rwawe nzaruhindura nk’umusenyi wo mu isi, ku buryo niba hari uwabasha kubara umukungugu wo hasi, ubwo urubyaro rwawe na rwo rushobora kubarika.+

  • Intangiriro 22:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’inyenyeri zo mu ijuru, rungane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja,+ kandi urubyaro rwawe ruzigarurira amarembo y’abanzi barwo.+

  • Intangiriro 46:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Iramubwira iti “ndi Imana y’ukuri,+ Imana ya so.+ Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko nzaguhindurirayo ishyanga rikomeye.+

  • Kuva 12:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Abisirayeli bahaguruka i Ramesesi+ berekeza i Sukoti.+ Abagabo b’abanyambaraga bigenza bari ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abana babo bato.+

  • Kuva 38:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Umuntu wese wabaruwe, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru,+ yatanze kimwe cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli y’ahera. Kandi abagabo bose babaruwe bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.+

  • Kubara 2:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli hakurikijwe amazu ya ba sekuruza. Ababaruwe bose hakurikijwe aho bakambitse mu mitwe yabo, bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze