Gutegeka kwa Kabiri 3:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Ntimuzabatinye, kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira.’+ Gutegeka kwa Kabiri 31:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibagutere ubwoba cyangwa ngo bagukure umutima,+ kuko Yehova Imana yawe agendana nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu.”+ Zab. 20:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Bamwe bavuga iby’amagare, abandi bakavuga iby’amafarashi,+Ariko twebweho tuzavuga izina rya Yehova Imana yacu.+ Zab. 46:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela. Imigani 21:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+ ariko Yehova ni we utanga agakiza.+ Abaroma 8:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 None se ibyo bintu tubivugeho iki? Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?+
6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibagutere ubwoba cyangwa ngo bagukure umutima,+ kuko Yehova Imana yawe agendana nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu.”+
7 Bamwe bavuga iby’amagare, abandi bakavuga iby’amafarashi,+Ariko twebweho tuzavuga izina rya Yehova Imana yacu.+