7 Umwami wa Isirayeli amaze gusoma urwo rwandiko ahita ashishimura+ imyambaro ye, aravuga ati “ese ndi Imana+ ku buryo nica ngakiza?+ Urabona uriya mwami ngo aranyoherereza umuntu ngo mukize ibibembe! Mwa bantu mwe, murabona ibi atari ukunyiyenzaho koko?”+