ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 2:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Uzumvire Yehova Imana yawe, ugendere mu nzira ze,+ witondere amabwiriza, amategeko n’amateka ye+ n’ibyo akwibutsa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose,+ kugira ngo ujye ugira amakenga mu byo ukora byose n’aho ujya hose,

  • Zab. 19:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Amategeko+ ya Yehova aratunganye,+ asubiza intege mu bugingo.+

      Ibyo Yehova atwibutsa+ ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+

  • Zab. 107:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Ni nde munyabwenge? Azazirikana ibyo bintu,+

      Kandi azitondera ibikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova.+

  • Zab. 111:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.+

      ש [Sini]

      Abakurikiza amategeko ye bose bagira ubushishozi.+

      ת [Tawu]

      Nasingizwe iteka ryose.+

  • Zab. 119:98
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  98 Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye,+

      Kuko nzayahorana kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Imigani 10:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Umuntu ufite umutima w’ubwenge azemera amategeko,+ ariko ufite iminwa ivuga iby’ubupfapfa azanyukanyukirwa hasi.+

  • Yeremiya 8:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Abanyabwenge baramwaye.+ Bahiye ubwoba kandi bazafatwa. Dore banze ijambo rya Yehova; none se ubwenge bwabo ni ubwenge nyabaki?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze