ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 18:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Nyuma y’ibyo, Abadani bashinga cya gishushanyo kibajwe.+ Yonatani+ mwene Gerushomu+ umuhungu wa Mose, we n’abahungu be, babera umuryango wa Dani abatambyi, kugeza aho abaturage b’icyo gihugu bajyaniwe mu bunyage.+

  • 2 Abami 17:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Baretse amategeko+ ya Yehova Imana yabo yose bicurira ibishushanyo biyagijwe,+ ibimasa bibiri,+ bibariza n’inkingi yera y’igiti,+ batangira kunamira ingabo zose zo mu kirere+ no gukorera Bayali,+

  • 2 Abami 21:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Hanyuma Manase afata igishushanyo kibajwe+ cy’inkingi yera y’igiti agishyira mu nzu+ Yehova yari yarabwiye Dawidi na Salomo umuhungu we ati “muri iyi nzu no muri Yerusalemu, iyo natoranyije mu miryango yose ya Isirayeli, nzahashyira izina ryanjye kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Yesaya 42:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye,+ kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye,+ n’ikuzo ryanjye+ sinzariha ibishushanyo bibajwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze