Kuva 20:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe cyangwa itungo ryawe cyangwa umwimukira uri iwanyu.+ Kuva 23:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu.+ Ariko ku munsi wa karindwi ujye uruhuka, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umwimukira na bo baruhuke.+ Abalewi 24:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 “‘Muzagire itegeko rimwe ribagenga. Umwimukira azabe nka kavukire,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.’”+
10 Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe cyangwa itungo ryawe cyangwa umwimukira uri iwanyu.+
12 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu.+ Ariko ku munsi wa karindwi ujye uruhuka, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umwimukira na bo baruhuke.+
22 “‘Muzagire itegeko rimwe ribagenga. Umwimukira azabe nka kavukire,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.’”+