ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 nzabavubira imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera umwero wabwo+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+

  • Zab. 65:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Impavu zayo zuzura amazi; ibinonko byayo biraringaniye.+

      Uyiha imvura nyinshi ubutaka bukoroha; uha umugisha imbuto ziyimeraho.+

  • Yesaya 30:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+

  • Yeremiya 14:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Mbese mu bigirwamana bitagira umumaro+ by’amahanga, hari na kimwe gishobora kugusha imvura, cyangwa se ijuru ubwaryo ryabasha gutanga imvura?+ Yehova Mana yacu,+ mbese si wowe ubikora? Turakwiringira, kuko ibyo byose ari wowe ubwawe wabikoze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze