ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “Icyakora wirinde kandi urinde ubugingo bwawe+ kugira ngo utibagirwa ibintu byose amaso yawe yabonye.+ Ntibizave mu mutima wawe igihe cyose ukiriho,+ kandi uzabibwire abana bawe n’abuzukuru bawe.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 6:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse.

  • Zab. 34:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Bana banjye nimuze muntege amatwi;+

      Ndabigisha gutinya Yehova.+

  • Zab. 78:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Yashyizeho ibyo kwibutsa Yakobo,+

      Ashyira amategeko muri Isirayeli,+

      Ni ukuvuga ibyo yategetse ba sogokuruza,+

      Ngo babimenyeshe abana babo,+

  • Imigani 22:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo;+ ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.+

  • Abefeso 6:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mukomeze kubarera+ mubahana+ nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze