19 Amaherezo baravuga bati “buri mwaka hari umunsi mukuru wa Yehova ubera i Shilo+ mu majyaruguru y’i Beteli, ahagana mu burasirazuba bw’inzira y’igihogere iva i Beteli ijya i Shekemu,+ hakaba ari no mu majyepfo y’i Lebona.”
3 Buri mwaka uwo mugabo yarazamukaga akava mu mugi w’iwabo, akajya i Shilo+ kuramya+ Yehova nyir’ingabo no kumutura igitambo. Aho ni ho abahungu ba Eli bombi, Hofuni na Finehasi,+ bakoreraga Yehova umurimo w’ubutambyi.+