14 Aburamu yumva ko umuvandimwe we yajyanywe ho umunyago.+ Nuko yegeranya abantu be batojwe,+ abagaragu magana atatu na cumi n’umunani bavukiye mu rugo rwe,+ maze akurikira ba bami agera i Dani.+
34Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo+ agera mu mpinga ya Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose kuva i Gileyadi kugera i Dani,+
47 Gakondo ya bene Dani yababanye nto cyane.+ Nuko bene Dani barahaguruka batera i Leshemu+ barahafata, abaho bose babarimbuza inkota. Bigarurira i Leshemu barahatura, bahita Dani, izina rya ba sekuruza.+
11 Dore inama jye nabagira: koranya Abisirayeli bose, kuva i Dani kugera i Beri-Sheba,+ banganye ubwinshi n’umusenyi wo ku nyanja,+ wowe ubwawe ubayobore ku rugamba.+