10 Rusi w’Umumowabukazi, umugore wa Mahaloni, na we ndamuguze kugira ngo ambere umugore, bityo umurage wa nyakwigendera+ uzakomeze kwitirirwa izina rye kandi izina rye ntirizakurwe mu mazina y’abavandimwe be no mu marembo y’uyu mugi. Uyu munsi mubaye abagabo bo kubihamya.”+
17 Abagore baturanye+ na we bita uwo mwana izina bagira bati “Nawomi yabyaye umuhungu.” Nuko bamwita Obedi.+ Ni we wabyaye Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.
47 Sawuli ategeka Isirayeli yose,+ agaba ibitero ku banzi be bose bari bamukikije, atera Abamowabu,+ atera Abamoni,+ atera Abedomu,+ atera abami b’i Soba,+ atera n’Abafilisitiya.+ Aho yagabaga igitero hose yarabahanaga.+