Intangiriro 47:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nguko uko Yozefu yatuje se n’abavandimwe be akabaha amasambu mu gihugu cya Egiputa, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi mu karere ka Ramesesi,+ nk’uko Farawo yari yabitegetse. Kuva 20:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Wubahe so na nyoko+ kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe igiye kuguha.+ Imigani 23:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Se w’umukiranutsi azishima rwose,+ kandi se w’umunyabwenge azamwishimira.+ Matayo 19:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Wubahe so na nyoko,+ kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+
11 Nguko uko Yozefu yatuje se n’abavandimwe be akabaha amasambu mu gihugu cya Egiputa, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi mu karere ka Ramesesi,+ nk’uko Farawo yari yabitegetse.