Yobu 9:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Yagiye nk’ubwato bw’urubingo,Igenda nka kagoma ihorera, ikubita hirya no hino ishaka icyo irya.+ Yeremiya 4:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Dore azaza ameze nk’ibicu by’imvura, n’amagare ye ameze nk’inkubi y’umuyaga.+ Amafarashi ye anyaruka kurusha kagoma.+ Tugushije ishyano kuko twanyazwe! Amaganya 4:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Abatwirukankanaga banyarukaga kurusha kagoma zo mu kirere.+ Badukurikiranye mu misozi batwotsa igitutu,+ baducira ibico mu butayu.+ Habakuki 1:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Amafarashi yaryo aranyaruka kurusha ingwe, arakaze kurusha ibirura bya nimugoroba.+ Ibinono byayo bigenda biraha itaka, kandi aje aturutse kure, aguruka nka kagoma ihorera igiye gufata icyo irya.+
13 Dore azaza ameze nk’ibicu by’imvura, n’amagare ye ameze nk’inkubi y’umuyaga.+ Amafarashi ye anyaruka kurusha kagoma.+ Tugushije ishyano kuko twanyazwe!
19 Abatwirukankanaga banyarukaga kurusha kagoma zo mu kirere.+ Badukurikiranye mu misozi batwotsa igitutu,+ baducira ibico mu butayu.+
8 Amafarashi yaryo aranyaruka kurusha ingwe, arakaze kurusha ibirura bya nimugoroba.+ Ibinono byayo bigenda biraha itaka, kandi aje aturutse kure, aguruka nka kagoma ihorera igiye gufata icyo irya.+