18 Ku munsi wa karindwi, mbere y’uko Samusoni yinjira mu cyumba cy’uwo mukobwa,+ abagabo bo muri uwo mugi baramubwira bati
“Ni iki cyaryoha kurusha ubuki,
Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?”+
Na we arabasubiza ati
“Iyo mudahingisha ishashi yanjye,+
Ntimwari gushobora kwica icyo gisakuzo.”+