43 Yagendeye mu nzira zose za se Asa, ntiyateshuka ngo azivemo, akora ibyiza mu maso ya Yehova.+ Gusa utununga ntitwakuweho. Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga bakanahosereza imibavu.+
3 Nuko Salomo n’iteraniro ryose bajya ku kanunga kari i Gibeyoni+ kuko ari ho hari ihema ry’ibonaniro+ ry’Imana y’ukuri, iryo Mose umugaragu+ wa Yehova yari yarakoreye mu butayu.