16 None Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije data Dawidi, umugaragu wawe, ugira uti ‘abana+ bawe nibitondera inzira zabo bakagendera imbere yanjye+ nk’uko wagendeye imbere yanjye,+ mu rubyaro rwawe ntihazabura uwicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli imbere yanjye.’+