ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 9:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Iyi nzu ubwayo izahinduka amatongo.+ Umuntu wese uzayinyuraho azajya ahagarara yumiwe,+ akubite ikivugirizo, avuge ati ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Nuko atwika inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya inkuta+ z’i Yerusalemu, iminara yose yo guturwamo ndetse n’ibintu by’agaciro byose+ byari bihari arabitwika, byose birarimbuka.+

  • Zab. 74:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Shingura intambwe zawe ujye mu matongo+ amaze igihe.

      Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+

  • Zab. 79:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 79 Mana, abantu bo mu mahanga baje mu murage wawe,+

      Bahumanya urusengero rwawe rwera,+

      Bahindura Yerusalemu amatongo.+

  • Yesaya 64:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Inzu yacu yera kandi nziza cyane,+ iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo+ yarahiye;+ ibintu byacu byiza byose+ byararimbutse.

  • Yeremiya 7:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 iyi nzu mwiringira+ yitirirwa izina ryanjye,+ n’aha hantu nabahaye mwe na ba sokuruza, nzahagenza nk’uko nagenje Shilo.+

  • Amaganya 1:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Umwanzi yaramburiye ukuboko ku bintu byiza byayo byose.+

      Kuko yabonye amahanga yinjira mu rusengero rwayo,+

      Ayo wategetse ko atagomba kwinjira mu iteraniro ryawe.

  • Amaganya 2:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Yehova yataye igicaniro cye.+ Yazinutswe urusengero rwe.+

      Inkuta z’iminara yaho yazihanye mu maboko y’umwanzi.+

      Bumvikanishirije ijwi ryabo mu nzu ya Yehova nk’abari mu munsi mukuru.+

  • Mika 3:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima ari mwe izize; Yerusalemu izahinduka amatongo,+ n’umusozi w’urusengero ube nk’ahantu hirengeye h’ishyamba.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze