13Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yehowashi+ mwene Ahaziya+ umwami w’u Buyuda, Yehowahazi+ mwene Yehu+ yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Samariya.
10 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ingoma ya Yehowashi umwami w’u Buyuda, Yehowashi+ mwene Yehowahazi yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka cumi n’itandatu ku ngoma i Samariya.
23 Mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Amasiya mwene Yehowashi umwami w’u Buyuda, Yerobowamu+ mwene Yehowashi umwami wa Isirayeli yimye ingoma i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma.
8 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Azariya+ umwami w’u Buyuda, Zekariya+ mwene Yerobowamu yimye ingoma muri Isirayeli, amara amezi atandatu ku ngoma i Samariya.
12 Ibyo ni byo Yehova yari yarabwiye + Yehu ati+ “abagukomokaho+ bazagusimbura ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli kugeza ku buvivi bwawe.” Kandi uko ni ko byagenze koko.+