13Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yehowashi+ mwene Ahaziya+ umwami w’u Buyuda, Yehowahazi+ mwene Yehu+ yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Samariya.
7 Yehowahazi nta bantu yari asigaranye, uretse ingabo mirongo itanu zigendera ku mafarashi, amagare y’intambara icumi n’abagabo ibihumbi icumi bigenza,+ kuko umwami wa Siriya yari yarabarimbuye,+ akabahindura nk’umukungugu wo ku mbuga bahuriraho.+